Rubavu: Ababana umwe yaranduye undi ataranduye bahuguriwe uko batakanduzanya
Akarere ka Rubavu bivugwa ko kaza mu myanya ya mbere mu turere dufite abaturage benshi babana na virusi itera sida ngo bitewe ni uko gaherereye k’umupaka uhuza u Rwanda na RDC. Ubu harabarirwa imiryango 99 y’abashakanye babana umwe muri bo yaranduye agakoko gatera SIDA. Ni muri urwo iyi miryango yahawe amahugurwa y’ukuntu babana batongererana ubukana.
Aya mahugurwa bayahawe na FHI360 ifatanyije n’abafatanyabikorwa bayo, ikaba yabibukije ko gukoresha agakingirizo aribyo byabafasha kutongererana ubukana.
Abenshi mubari muri aya mahugurwa bigishijwe ko n’ubwo banduye bashobora gukomeza kubana nk’abashakanye n’ubwo baba baranduye, baramutse bakoresheje agakingirizo.
Abagize iyi miryango yo muri Rubavu ivuga ko kwimenya aribyo by’ingenzi kuruta kubana bashyamiranye.
Munyarukiko Hamad amaze imyaka irenga cumi n’itanu abana na virusi itera SIDA nyamara avuga ko yabyaranye n’umugore we umwana igihe yajyaga kubyara nibwo abaganga bamupimye basanga yaranduye nyamara umugore ari muzima kandi ngo n’umwana yavutse ari muzima.
Avuga ko abaganga bamugiriye inama y’uburyo yazabyifatamo bamubwira gukoresha agakingirizo none ngo we n’umugore we bamaze imyaka umunani nta kibazo.
Ngo buri mwaka baripimisha kandi ngo umugore aracyari muzima kandi mu bibazo ngo ahura nabyo byose umugore we aramfasha bagafatanya n’imirimo yose kugira ngo umuryango wabo utere imbere.
Munyarukiko yasabwe abashakanye bahora bashwana bapfa ko umwe muribo yanduye undi akaba ari muzima, ko babireka ahubwo bakareba uko babana bizuzanya nk’abashakanye.
N’aho Hakizimana Jean Baptiste avuga ko umugore we Ngendahino Vestine ariwe wanduye ariko ngo yarabyakiriye ubu bamaranye imyaka 15 kandi bafitanye abana batatu.
Yabwiye abari aho ko bombi bamenye ko Vestine ariwe wanduye nyuma baramaze kubyara abana ariko bahise bahagarika kongera kubyarira mu bwandu, ubundi begera abaganga babagira inama y’uko babigenza bagakomeza kubana, bakoresha agakingirizo.
Hakizimana agira abantu inama kujya bipimisha buri mwaka bakareba uko ubuzima bwabo buhagaze.
Kuri we ngo buri gihe haba hari amahirwe ko umwe muri bo ashobora kuba ataranduye.
Umuhuzabikorwa w’ishyirahamwe ry’ababana umwe cyangwa bombi baranduye Virus John Baganizi avuga ko bakorana n’amashyirahamwe mirongo itatu y’ababana na virusi itera SIDA.
Yavuze ko bakorana n’aya mashyirahamwe yo mu Karere ka Rubavu bakabagira inama y’uburyo bagomba kwitwara.
Baganizi nanone avuga ko bababumbira mu matsinda bakabunganira mu bikorwa bakora bibyara inyungu.
Ibi bikorwa bikorerwa aba baturage babana na virusi bikorwa na programme y’ababana na virusi itera sida mu karere ka Rubavu ku bufatanye na FHI360 ku nkunga ya USAID.
Maisha Patrick
UM– USEKE.RW/Rubavu