Tanzania, Uburundi, DRC bemeranyijwe ku mihanda ibahuza
Ejo nibwo President Jakaya Kikwete na mugenzi we w’Uburundi Pierre Nkurunziza bafunguye ku mugaragaro ibikorwa byo kubaka imihanda ya gari ya moshi itatu izabahuza na DRC mu rwego rwo guteza imbere ubuhahirane.
Uyu muhango wabereye Dar es Salaam ku kicaro cy’ikigo Tanzania Railway Limited (TRL).
Biteganyijwe ko ibicuruzwa bizajya biva Tanzania bikajya ku mipaka y’Uburundi na DRC bityo bikazagabanya urugendo rw’ibyumweru bibiri byafataga bikaba iminsi ibiri nk’uko Minisitiri w’ubwikorezi muri Tanzania Samuel Sitta abivuga.
Imitwaro izava Tanzania nigera ku mipaka za gari ya moshi zo muri ibyo bihugu ziza kubifata.
Uyu munsi President Paul Kagame w’u Rwanda araza gufungura ibikorwa byo kubaka indi mihanda ya Gari ya moshi izahuza ibi bihugu n’u Rwanda.
Muri Tanzania hari kubera inama ihuza abakuru b’ibi bihugu bya Tanzania, Uburundi, Uganda, Kenya n’u Rwanda kugira ngo bigire hamwe uko barushaho kungera ubufatanye mu guteza imbere ubukungu n’imigenderanire hagati y’ibihugu byombi.
Hari hashize igihe ibihugu by’u Rwanda, Kenya na Uganda bishinja bigenzi byabyo bya Tanzania, Uburundi na DRC kugenda biguru ntege mu kwihutisha imishinga y’iterambere baba baremeranyijweho.
Ariko uko bigaragara,Tanzania, Uburundi na DRC ubu biragaragaza ubushake bwo guhindura ibintu, maze imishinga ikihutishwa nk’uko byemeranyijwe.
The Citizen
UM– USEKE.RW
4 Comments
Kare kose se…..????
ubwo nibwo butwari.
RDC, Burundi, Tanzanie ..,ntawabizera kuko bari mu kwaha kwa Tanzanie nubusanzwe ibyiterambere ntacyo bibabwiye kandi kubitinza Tanzanie yo ibyungukira mo cyane biyinjiriza akayabo
Ndabona biriya bihugu bitabura kwizerwa cyane cyane ko byahinduye ingendo. Ni byiza, Imana Ishimwe.
Comments are closed.