Digiqole ad

Gutwika umurambo cyangwa ntubikore ni uburenganzira

 Gutwika umurambo cyangwa ntubikore ni uburenganzira

Imashini zizajya zifashishwa mu gutwika imirambo ngo zamaze kugera mu Rwanda

Nsengimana Jean d’Amour ushinzwe ubujyanama mu by’amategeko muri Minisiteri y’umuco na Sport,  kuri uyu wa gatatu tariki 25 Werurwe 2015 yavuze ko iteka ryemerera abanyarwanda cyangwa abanyamahanga baba mu Rwanda gutwika umurambo bagashyingura ivu nirisohoka mu Igazeti ya Leta, ritazaba ari itegeko ku bifuza gushyingura ababo batabatwitse.

Imashini zizajya zifashishwa mu gutwika imirambo ngo zamaze kugera mu Rwanda
Imashini zizajya zifashishwa mu gutwika imirambo ngo zamaze kugera mu Rwanda

Nsengimana avuga ko icyo ririya teka rizafasha ari ukorohereza ababyifuza kubikora batazitiwe n’uko nta teka cyangwa itegeko rigira icyo ribivugaho.

Yavuze ko umuntu ariwe uzateganya uburyo azashyingurwamo mu nyandiko isanzwe imeze nk’irage rishyikirizwa ushinzwe irangamimerere kugira ngo mu gihe hari uwo mu muryango we utifuza ko ashyungurwa muri ubwo buryo ntabibangamire.

Abajijwe icyakorwa mu gihe abanyarwanda benshi bazaba bahisemo ko bashyingurwa uko bisanzwe, bakanga gutwikwa cyangwa gutwika bagenzi babo, yavuze ko icyo gihe hazabaho kwicara bakareba niba itegeko ritavugururwa rigahuzwa n’ibyo abaturage bashaka.

Ati: “ Hari ubwo iteka  rishyirwaho ariko kurishyira mu bikorwa bikagorana. Twe icyo dushaka ni uko uwumva afite ubushake bwo gutwika uwe atakumva  abangamiwe n’uko nta tegeko ribimwemerera. Nibigaragara ko hari ibibura mu itegeko, hari uburyo tuzandikira Guverinoma kugira ngo iduhe uburenganzira bwo kurinoza kugira ngo ritunganire abantu.”

Yavuze ko mbere y’uko batangiza uyu mushinga, hari abahagarariye Abanyarwanda harimo  abafatanyabikorwa b’ibanze barebwa n’uwo mushinga , batanze ibitekerezo kuri uwo mushinga kandi bahuriza ku kintu bose bemeranyaga ko gifitiye abanyarwanda akamaro.

Yijeje abanyarwanda ko iteka nirimara gutambuka, hazabaho uburyo bwo kurimenyesha abanyarwanda binyuze ahantu hatandukanye haba mu itangazamakuru, cyangwa ahandi hashoboka hatuma abantu barimenya bakaryakira.

Asobanura impamvu zatumye  iri teka ritekerezwa kandi rigashyirwaho, Nsengimana yagize ati:

*Rizagabanya ubuso bw’ahashyingurwa,

*Bizagabanya ibiciro kuko ubu gushyingura umuntu uciriritse bisaba amafaranga menshi, ariko imashini niboneka igatangira gukora bazajya batwika umuntu ku mafaranga macye.

*Abanyamahanga baba mu Rwanda nk’Abahinde bizaborohera gushyingura ababo babatwitse kuko ubundi babaga bazitiwe n’uko nta tegeko ryari rihari.

*Iri teka rizoroshya uburyo bwo gukura umurambo mu mahanga cyangwa se kuwujyanayo kuko ngo hari abanyarwanda bibazaga niba byemewe ko bazana mu Rwanda  ivu ry’ababo bitabye Imana kuko kuzana umurambo usanzwe bihenze cyane.

*Nibyemerwa bizaba ari ubundi buryo bushya bwo gushyingura bwiyongereye mu Rwanda, buri munyarwanda ashobora kwihitiramo bitewe n’ubumunogeye.

 

Imashini zagenewe gutwika imirambo y’abantu ngo zaraje

Nsengimana avuga ko imashini zizajya zifashishwa mu gutwika imirambo y’abantu babishaka zaje ariko zidashobora  gukoreshwa mu gihe itegeko ritaratangazwa mu igazeti ya Leta.

Yavuze ko abanyarwanda bazahitamo gukora akazi ko gutwika imirambo, bazatozwa n’inzobere muri ibyo z’Abahinde zibimenyereye.

Umushinga w’iri tegeko watangajwe ku italiki ya 1, Werurwe 2013 ariko wemezwa n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku italiki ya 13 Gashyantare 2015, ubu ukaba usigaje gusohoka mu igazeti ya Leta.

Imashini zitwika imirambo zizajya zikoresha amashanyarazi mu rwego rwo kurengera ibidukikije.

Kubifuza kugura ziriya mashini ngo ibiciro byazo  biterwa n’umubare w’abantu zishobora gutwika  icyarimwe ariko buri murambo uri mu kumba kawo kugira ngo ivu rye rimenyekane

NIZEYIMANA Jean Pierre
UM– USEKE.RW

15 Comments

  • nonese ndabaza:ko numva ngo umuntu azajya yandika avuge uburyo yifuza kuzashyingurwamo abimenyeshe ushinzwe irangamimerere,mugihe umuntu apfuye urupfu rutunguranye atarwaye(accident,bamuroze se cga bamwishe)cga akaba ari umwana muto icyo gihe ni leta izagena uko ashyingurwa cga umuryango uzafata icyemezo?

  • ibi bintu ntabwo ari umuco w’abanyarwanda nukuri muzasome igitabo cyo gutegekwa kwa kabiri n’intangiriro muzasanga Imana yarabwiye abayisiraheli gushyingura ababo bakabaririra kandi bagasubira mu gitaka nkuko aricyo bavuyemo. ibyo kuvuga ubuso sinzi aho mubikura kuko umuntu nigitaka iyo agiye mukindi gitaka aba igitaka nanone. sinumva rero ukuntu ubuso buba ikibazo cyane ko amarimbi ashobora guhingwamo kubakwamo nibindi kuko ni mugitaka ahubwo mubuze bariya bubakira imva bashyiraho amakalo naza sima bajye bayisiba neza hazongere hashyingurwe undi amakalo na sima nibyo bimara espace

    • @Diane, njye ndakeka ko uko ari ugusobanukirwa kudahagije kwawe…..none se ivu ryo n’iki? si umukungungu? niba uzi ibyerekeye chimie(chemistry) uzarebe ibigize ivu ko ataribyo bigize igitaka? Gutwika ntacyo bitwaye niba uzi icyo gupfa aricyo. Ibyo ni imyumvire ariko umuntu wamaze gupfa burya nta kindi kiba gisigaye usibye izina rye ryonyine riba ritarasibangana mu mitwe y’abantu. Burya nicyo harya muri Deutéronome havuga. Ushobora kuba amwibuka wenyine n’IMANA kandi nabwo biterwa n’uko yabonye umwuka ukomoka kuri yo. Kuko uwo azaca imbere y’intebe y’urubanza kuri wa munsi kugirango abone ibihembo byiza. Upfuye atarabonye umwuka we ubwo sinzi ibye kuko azaca imbere ya ya ntebe kugira aronke ibyo yakoreye,urupfu rwa kabili nyine,uragirango ngire nte!!! ko abantu barimo gukomeza kwinangira.Ikindi harya “gutegekwa kwa kabili ko ni umuco wa Kinyarwanda?

  • Ariko mbona abantu bashyiraho amategeko rimwe na rimwe bajye babanza babaze abanyarwanda bayashyiriyeho ibyogutwika imirambo ntakigenda ahubwo babuze abantu bashyingura bakubaka na ciment namakalo kugirango ubutaka bujyebwongera bukoreshwe

  • ok

  • uwo ni umushinga urambye kuko ubutaka bumaze kuba bukeya cyane
    hadafashwe umwanzuro nkuwonguwo, mumyaka iri imbere ntabwo aho gutura ndetse no gushyingura haboneka. naho ibindi ni imyumvire y’abantu ikiri hasi. birasaba rero ubukangurambaga mugusobanurira abanyarwanda akamaro ko gutwika imirambo. naho ubundi ni strategie nziza

  • Ahaaa ariko kuki badutekerereza, baka dutunguza ibyarangiye? ngo imachini zaraje! ndumva kaba ari agashinyaguro gusa! wamugani bakwiye kureka gushyiraho za ciment na ma caro bakazajya bashyiramo abandi.

  • gutwika imirambo si ikibazo kuko hari n”ibindi bihugu bibukoresha gusa mbere yuko hatorwa itegeko abanyarwanda bakagombye kwigishwa ibijyanye naryo rigatorwa umuturage wese arisobanukiwe. izingaruka ntabwo twakabaye duhura nazo iyo iri tegeko riza gusobanurirwa abanyarwanda
    murakoze

  • Uwo Dianne atubanzirize kwinjiramo mu iyo machine

  • None c namwe mumbwire? Ko hari icyaha cyitwa gushinyagurira umurambo, ubwo urambo uzajya utwikwa ntuzaba ushinyaguriwe? Murebe neza abashyiraho amategeka batazivuguruza ?ni ryari se umuntu azakurikiranwa ku cyaha cyo gushinyagurira umurambo? Jye ndumva gutwika ari ikibazo.

  • Jye ndumva barabirangije kera. Ngirango izo machine zagombaga kuza ari uko itegeko ryemejwe, kandi muhe urubuga abanyarwanda bavuge icyo batekereza atari ugutekinika bitewe na nyiri amamachine kuko ndi kubona inyungu ari iya nyiri amamashini kurusha uko bahangayikishijwe n’ubuso. Niba atari ibanga ninde nyiri mamashini?

  • Ku mibiri y’abazize itsembabwko ibitse mu nzibutso hirya no hino mu gihugu yo bizagenda bite ?

  • Gutwika umurambo ntabwo biri mu muco nyarwanda. Uretse n’ibyo ntabwo ibyo gutwika bijyanye n’ugushaka kw’Imana. Ndizera ko Abakristo/Abakristu batazemera gutwika imirambo yabo cyangwa y’ababo.

    Niba hari ikibazo cy’ubutaka buba buto, ahubwo Leta yari ikwiye gushyiraho itegeko rigenga amarimbi rigasobanura neza ko amarimbi ya kera arengeje nibura imyaka 15, ubu yakongera gushyingurwamo abantu. Bikazakomeza bityo bityo, ahantu hose hashyinguwe abantu igihe harengeje imyaka 15 bakahashyingura abandi, ibyo byakemura ikibazo cy’ubutaka.

    Rwose twari dukwiye guhindura uburyo “amategeko” cyangwa “amateka” hano mu Rwanda ashyirwaho, ubona abo hejuru iyo batekereje ikintu bahita bategura “itegeko” cyangwa “iteka” nta baturage babajije, bakarijyana mu nama y’abaminisitiri ikaryemeza, hanyuma bakarisohora muri Oficial gazette/Journal Officiel, hanyuma bagasaba ko rishyirwa mu bikorwa.

    Hari amategeko ajyanwa mu Nteko ishinga amategeko, nyuma yo kwemezwa n’Inama y’abaminisitiri, ariko kenshi usanga abagize Inteko ishinga amategeko ntacyo ihinduraho. Abadepite bacu ubona batinya kuvuguruza Gouvernement niyo bamwe muri bo baba babona ko hari itegeko ribangamye.

    Ibyo bintu rwose biracuramye bari bakwiye kubikosora. Mbere y’uko bashyiraho itegeko, bagombye kubanza gukora consultations zihagije (kuganira n’inzego zinyuranye z’abaturarwanda n’abo bita abaturage barimo) bakumva ibitekerezo by’abantu banyuranye cyane cyane abo iryo tegeko rizagiraho ingaruka-nk’abagenerwabikorwa. Mu gihe bigaragaye ko iryo tegeko icyo rigamije kitazagerwaho, cyangwa se mu gihe ribangamiye rubanda, nta mpamvu yo kurishyiraho ku gahato.

    Turizera ko mu bihe biri imbere, mu gihe hazaba hategurwa umushinga w’itegeko runaka, ababishinzwe bazajya babanza gukora za consultations mbere yo kuwushyikiriza Inama y’abaminisitiri.

  • gendunva gutwika imirambo bizafasha abanyabyaha kwimenyereza umuriro witeka.

  • Ubundi igitekerezo cyo ubwacyo ntabwo ari kibi kuko hano mu gihugu cyacu harimo n’abanyamahanga bakoraga uwo muhango.
    Ariko ikibazo nuko:
    1.uwatekereje iri tegeko aba ari umushinga aba yakobe kugiti cye wo kwinjiza izi Machines zizabikora noneho we akaba areba inyungu ze gusa
    2.Ubu biravugwa ko ari kubushake ariko nyuma rimaze kwemerwa bizaba itegeko ndetse habeho guhanika ibiciro by’aho gushingura kugira ngo abantu babicikeho
    3.Ntabwo rwose ari umuco wacu;ni umuco w’amahanga tuzanye kandi kbs utari mwiza kuko ari ntakubona umwana wawe atwikwa kubera kubura ubushobozi.Uzasanga gutwikwa byabaye ibya rubanda ruto gusa
    4.kuki mugutegura iri tegeko baba batabanje kumva icyo abaturage bashaka ko aricyo cyiza,abadukuriye bakareka kuvuga ngo nirimara gusohoka ngo nibwo bazajya kurisobanurira abaturage?kubyo uyu muyobozi yavuze jye numva yabicuritse keretse niba arijye wabyumvise nabi

    Icyari gukorwa:
    A.Kubanza kumva ubushake bwa Rubanda
    B. Niba ibyo gushyingura hadakoreshejwe ciments n’amakaro bidashoboka
    C. Niba abatura batajya bagira uruhare mu gikorwa cyo gushaka aho gushyingura ababo Mu murenge wabo nkuko bikorwa mu cyaro
    D.Dushobora no kujya twubaka imva zimeze nka Etage abantu bakajya bagerekerana mumva imwe nkuko bikorwa mu bihugu bigizwe n’ibirwa

    Murakoze

Comments are closed.

en_USEnglish