Uganda: President Kagame yagizwe ‘Umuntu w’umwaka 2015’
Itsinda ritegura Inama mpuzamahanga y’ibihugu bituriye Uruzi rwa Nile yagize Perezida Kagame umuntu w’umwaka wa 2015 kubera uruhare yagize mu gushyiraho Politike ziteza imbere ikoranabuhanga mu buyobozi (e-governance) mu bihugu bisangiye urwo ruzi.
Dr Sherif El Khereby umwe mu bagize iri tsinda ku wa mbere tariki 23 Werurwe, yabwiye abanyamakuru ko Perezida Paul Kagame agizwe umuntu w’uyu mwaka mu gihe Yoweri Museveni wa Uganda yagizwe umuntu w’umwaka ushize wa 2014.
Iyi Komite yemeza ko Museveni umwaka ushize yagize uruhare rukomeye mu guhuza abataravugaga rumwe muri Sudani y’epfo kandi ngo ibi byagize uruhare mu gutuma aka karere gatekana.
Umuryango w’ibihugu bituriye uruzi rwa Nile ugizwe n’ibihugu bya Uganda, Misiri, Ethiopia, Sudani y’epfo, Kenya, Tanzania, Burundi, Sudan n’u Rwanda.
Kuri uyu wa kane i Kampala muri Hotel Sheraton niho hazabera umuhango wo guhemba abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na Uganda (Museveni ntiyahembwe umwaka ushize kubera ko muri Sudani y’epfo aho yari guhemberwa hari intambara).
Uyu muhango uzaba uhagarariwe na Ambasaderi wa Misiri muri Uganda Ahmed Abdel Aziz Mostafa.
The Monitor
UM– USEKE.RW
21 Comments
PEresida wacu Iki gihembo aragikwiye pe,kandi natwe abaturage be. Bidutera ishema.congs HE en long live!
Usibye inzara atugejejeho nta kindi mbona, twiheshe agaciro, twigire
twishimiye ko ibikorwa bya H.E Paul Kagame byarenze u Rwanda nabanyamahanga bakaba bari kubisogongeraho
@ange: shyiramo akabaraga u kure amaboko mu mifuka ukore. Niba u tegereje ko HE azaza kugutamika urababaje. wivugiye ngo twigire tuniheshe agaciro. None ngo abicishije inzara? ??? uzabaha ibisabwa ngo mukore. umutekano, u bumenyi, kwibumbira muma shyirahamwe, ibikorwa remezo, kwi gihari kwihangira imirimo. Niba ukeneye amakuru a gufasha gukora ubivuze ariko ureke kwanduranya. nubikenera uzegere inzego zirahari. naho ibihembo ara bikwiriye. congratulations to our President.
Solasi,nyine twigire , twiheshe agaciro , ni ibigambo!,c’est pratiquement impossible !nakubwiye se ko nkeneye untamika????, n’importe quoi!nkeneye umpa uburenganzira ku byanjye cg kubya gakondo yacu maze nkabibyaza umusaruro, naho ubundi sinicaye nyabu
@ Ange ntagukeneye ugutamika gusa ahubwo nugufasha muri digestion uramukeneye
?
Kalou reba ibikureba ibitakureba urebe hirya
Nkumunyarwanda ntabitandeba cyane cyane nkawe ucyeneye ubufasha bwibitekerezo bizima kandi byubaka
AHUBWO BAZANAMUHEMBERE GUFUNGA ,,,,, KWEGUZA ABA MAYOR,,,,,,,,,,, NONE SE abavuga kwigira,,,, harya harugihinga ibyashaka mu rwatubyaye,,,,, Taxi nto ntimwazirukanye,,,,,muzi mwese n imiryango zatungaga,,,,, gusa NTANVURA IDAHITA,,,,,,,,,,,
naho ABAKIZE BAZAKOMEZA GUKIRA,,,, ABAKENNYE BAKENE,,,,, UBUNDI NIMUDATANGA aMATURO BAKUGONGE NKUKO BAGIZE RWIGARA,,,, cgangwa bakurase,,,,,,,
Ange akeneye kuganirizwa gusa,kuko ikibazo ikibazo afite ni mindset, dia ange,n’utareba arinukiriza,HE merit more than a simple award like that
Ange vs Inbwamuzindi. Mubure guharanira icyabateza imbere mukava mu amatiku uwo ni umurengwe na kizito ubu aricuza ahaaaaaa????!!!!! NB naho ibyamatagisi byo ntagihugu kidatera imbere bazayakoreshe mu byaro naho haba amafaranga cg niba batabishaka bayagurishe abo mu ntara bongereho bagure quaster bage mu mashyirahamwe ikigali Reba iyo Gare nshya wagirango ni iyaha iburayi kandi nibindi biracyaza , gerageza gusigasira ibyo ufite no gutamikwa mu gihe gito muratangira mutamikwe.
Emmy nutareba arinukiriza koko, hahaaaa ndongeraho ngo aranunva kuko amarira y’abana bicwa n’inzara agera mu matwi ya bose , aya ba chômeurs diplôme zazanye amatwi ……
Ange amahirwe tugira nuko abatekereza nkawe aribake ntaho nana chômeurs bataba urabura gukora ukirirwa uzana ibikoma byawe mumutwe
Ariko ubwo Muririrwa mushyogoranya nuwo wiyise Ange ubwo muribaza uwo ariwe .ubwo ibitekerezo bye nti mubyumva cyakoza reka mubwire Ange nuwabaha isi mukayimira bwacyaa mushaka no kugira ijuru kuko amabondo aba ataraturika
NNone uburenganzira wabwimwe nande taha uve walkali iyo mu mashyamba cyangwa ahandi urimo kubundabunda urebe ko ututabihabwa ureke kurorongwa
Ubuze icyo atuka inka harya agira ate? Ntunsubize. Igitangaje wasange uyu Ange atari i walikale ahubwo ari mu bisubizo i Nyarutarama. Abo Umwami yahaye amata nobo bamwimye amatwi. Sinjye ubivuze.
Les chiens aboient et la caravane passe. Remplace le chien et la caravane par leurs valeurs!
Congrats our beloved President!
Murakoze cyane.Igihe ni icyo ibikorwa ahasigaye bikavuga kandi iyo bivuze hari abumva ari umuziki mwiza n’abandi bashobora kumva ari induru so nutumva buriya isi izamvumvisha.
Mwese mupinga ibyo nanditse biragaragara ko muli abagome,kuko mwirengagiza benshi mu bana b’u Rwanda babayeho nabi,ese iyo mubona buri munsi ngo kanaka bamusanze yimanitse mumugozi , undi yatemaguwe azira 200frw, undi nawe bamutemaguriye inka…….,mutekereza ko biterwa ni ki ??shaka hypothèse yawe a verfier maze uzajye kuli terrain ukore enquête (nshobora kuba mbwira abantu basomye )ibyo navuze mbifitiye gihamya sibyo? Naho abo bazana ubugambo bwuzuyemo ubuswa n’ibitutsi ntacyo bimbwiye ahubwo binyereka niveau y’ubugome bwanyu. Kandi biragaragara ko mutazi akazi ko kuli terrain
Kwiyahura si inzara ahubyo ni ibyo bakoze bibagarutse! Icyaha cyo kwica inzirakarengane …. Tegereza n’abandi bose nibaticuza niko bizabagendekera. Naho inzara…ushobora no guca incuro ukaramuka
Uko mbibona, uri umugome ndunva ntahandi naguclassa
wowe nturinumugome gusa ahubwo urubugome kabisa
Comments are closed.