Digiqole ad

Burundi: Pierre Nkurunziza yatanzweho umukandida na Cnn-Fdd

 Burundi: Pierre Nkurunziza yatanzweho umukandida na Cnn-Fdd

President Nkurunziza yemejwe n’ishyaka rye kuzarihagararira mu matora y’umukuru w’igihugu

Hari hamaze  iminsi Abarundi bo mu mashyaka atavuga rumwe na Leta hamwe n’imiryango itandukanye igize sosiyete sivile babuza Pierre Nkurunziza uyobora Uburundi kuzongera kwiyamamariza kuba Umukuru w’igihugu. Kuri uyu wa 23, Werurwe inteko rusange y’ishyaka Cnn-Fdd yemeye ko Nkurunziza ariwe urarihagararaira muri ariya matora.

President Nkurunziza yemejwe n'ishyaka rye kuzarihagararira mu matora y'umukuru w'igihugu
President Nkurunziza yemejwe n’ishyaka rye kuzarihagararira mu matora y’umukuru w’igihugu

Député Joseph Ntakarutimana,wungirije umukuru w’ishyaka yabibwiye ejo itsinda ry’ishyaka ANC riyobora Africa y’epfo ubwo bari mu nama yabereye mu Rumonge.

Tubibutse ko itegeko nshinga riyobora Uburundi ryashyizweho hashingiye ku masezerano hagati y’amashyaka ataravugaga rumwe yasinyiwe muri Africa y’epfo.

Amakuru ataruka i Burundi avuga ko umwuka atari mwiza hagati y’abanyapolitiki ndetse ko hari ubwoba ko  hashobora kuvuka ubushyamirane bukomeye mu baturage Nkurunziza yongeye gutsinda amatora.

Ibihugu bikomeye harimo na USA bimaze iminsi bisaba Nkurunziza kutaziyamamaza ahubwo akareka abandi nabo bakayobora bityo igihugu cye kikagira amahoro.

President Pierre Nkurunziza yasubizaga abo bose ko icyemezo kizafatwa n’ishyaka rye aricyo azakurikiza.

Amatora y’Umukuru w’igihugu mu Burundi ateganyijwe uyu mwaka.

Iwacu Burundi

UM– USEKE.RW

23 Comments

  • Ibi nibyo bita gutema ishami ku giti uryicayeho.

  • Uyu ejobundi yajyanywa mu nkiko cg akicwa ugasanga hari umuliriye !!!!

  • ariko mana nkubu abanyafurika twabaye dute? Noneho na NKURUNZIZA uzi neza ko Imana ariyo yamuhaye ubutegetsi ngo ashyire ibintu ku murongo none arenze kubyamategeko avuga yihaye indi manda!!!
    Harya ubu nabwo tuvuge ngo Afrika ivangirwa nabazungu cg ivangirwa nabayobozi bayo badakora ibikwiriye!!!!

  • Narinzi ko ari umurokore atajya mu manyanga y’abanya politiki noneee?

    • Ntabwo ari umurokore. Umurokore ntamena amaraso kandi ishyaka rye ryamennye maraso!

    • Nta murokore muri politiki ubaho.

    • Inshuti,ninde wakubeshye ko abarokore aribo ntungane?uzakurikire neza uzasanga ariyo mashitani yigendera!

  • Hasigaye Kabila gukurikira urugero rwa mugenzi we. Muri ex- congo-belge ruanda-urundi imanamuntu eshatu zonyine nizo zishoboye kuyobora mu banyagihugu hafi miliyoni 100

  • Har ibaruwa nari maze gusoma ku gihe yanditswe n’abahagarariye CNDD/FDD bamusaba kutiyamamaza, ibaruwa yanditswe le 20/03/2015; nari namaze kwiruhutsa none dore kandi uko babigenje. Nazaba ndora ni umwana w’umunyarwanda; none se na we ngo abaturage barifuza ko ayobora kugeza gupfa? we se yaba yarabagejejeho iki ra? Uwabimenya ansubize otherwise, biraba bigaragara ko ari ikibazo cyo kugundira ubutegetsi gusa.

  • Ariko koko aba banyakubahwa niba badashoboye kubahiriza Demokarasi, Amateka nayo ntacyo abigisha?!!!
    Ubu uyu Nkurunziza aka kanya yibagiwe impamvu yatumye aba inyeshyamba?
    Ko naherutse ari umuntu usenga cyane byibuze yakwihaye akabanga kubera Imana akareba ingaruka zitari nziza uku kwiyamamza byateza!!!
    Ku giti cyanjye ndabaye pe kuko Peter yemeye, kugirwa inama yagiriwe n’abajyanama babi afite kandi abizi neza ko ari amafuti!!!
    Imana irinde abarundi n’uburundi.

  • Itegeko shinga ry´Uburundi ryemerera Nkurunziza kongera kwiyamamaza rimwe gusa. Amasezerano ya arusha avuga ko ntawurenza manda ebyiri ariko ntavuge uko umuntu aba yatowe. Itegeko shinga rivuga ko nta wurenza manda zibiri atowe n´Abaturage. Manda ya mbere Nkurunziza yatowe n´inteko ishingamategeko si abaturage. Itegeko shinga riruta aadi mategeko (n´ayo ya arusha), ryemera ko Nkurunziza yitoza kandi rimwe gusa.
    Manda ye yambere yar iya transition.
    KERETSE NIBA ABARUNDI BATAMUSHAKA ARIKO NTIBAKWITWAZA AMASEZERANO YA ARUSHA KANDI ITEGEKO SHINGA ARIRYO TEGEKO RIRUTA ANDI MATEGEKO YOSE!

    • Ariko se yajyaniye ahongaho bimutwaye iki aho kugirango azane akavuyo mu barundi? Yewe wagirango ubutegetsi harimo inzaratsi abaugezeho bose iyo udaciye agatwe wapi.Reba mu Rwanda,Burundi,Kongo,Uganda.Murabona amaherezo arayahe?

  • ariko abantu mugira amaso ntimukanura! nkurunziza ashyigikiwe naba Fransa,TZn Afrika yepfo…Umufaransa wumutegetsi muri ONI na delegation yiwe ntimumvise ibyo yavuze!!kandi uwundi ukuriye ingabo za MONUSCO nawe yari i bujumbura mu minsi miki. Umutype(president),haba intambara,haba amahoro ariteguye GUTSINDA. ABARIRIMBA BARIRIMBE…ngo ni politique bakina!!!

    • @Marie-Jeanne, ibyo uvuga sinzi aho wabiroteye, wigeze wumva Ubufaransa bushyigikira abantu bagundira, ntiwibuka ibyo Hollande yavugiye mu Senegal?Abo byashajije nibande? u Rwanda.Ntabwo uzi ko Kikwete ubwo aheruka mu Burundi yavuzeko amasezerano ya Arusha atagomba gusuzugurwa?

  • Ni akamaramaza!

  • Dore inama nagira nyakubahwa niyamamaze undi azategeke mandat ikurikiyeho

  • Abarundi bafise ubwoba bose kwiyo ngingo yatazwe ubu bose twiteguye kuja mubihugu bibanyi

  • Nibamugandagura he Bikomagu . Dutekegereza akazoza.

  • @Jeanne Marie,
    Umuntu uzi politiki ya france mu rwanda no muri Afrika urimo uravuga france koko? France ireba politique neocoloniale yayo. Kuvuga ngo uri umuhutu, umututsi, umutwa cg ngo ufite izuru riteye ritya ntacyo bibabwiye. Bareba igikomeza igihugu cyabo kuba igihangange gusa. Ubwirabura, ubusatsi, ubunwa n’ubuzuru bwacu ni monkey theater kuribo.
    Ubufaransa ntacyo bwaba buvuze ku isi abanyafrika bose baramutse babwigaranzuye bwasigara bureshya nka Italie cg Portugal. Gushyigikira Pierre ni ukuvugako kuribo “it is better to deal with the devil that you know.” Uburundi buramutse bukurikiye u Rwanda bugahinduka anglophone na Congo nayo yakurikiraho mu myaka mike. Ibyo bifuga ko igifaransa cyahita cyoherezwa mumva muri Afrika kuko Congo ni iya kabiri kuri France.
    Sinzi icyo Kagame ategereje yagombye kugerageza ku buryo uburundi buva kuri france. nyamara nyuma ya Mugabe niwe munyafrika wundi uriho ubu w’umuperezida ubwira abazungu ibyo atekereza atiyibagije ko ziturusha ubumara. Congo yagombye nayo kwikinjira muri East African Community dushobora guhindura Central and East African Community cg Equatorial or Tropical African Community. Abarabu nababaramya bagomba kwigizwayo by any means necessary.
    The official languages zaba Kiswahili/English kwongeraho main national native languages muri buri gihugu kigize umuryango.
    Nize mu gifaransa kera English nyize vubaha. It is the most international language: Americas, Europe, China, India, Japan, Singapore, Canada, Australia…
    Les francophones rwandais ou africains ne devraient pas perdre leur temps avec une langue qui ne nous sert a rien. Comparez les pays qui ont ete colonises par la france et la Belgique a ceux qui ont ete colonises par les anglais. Toute colonisation est mauvaise mais les ex-colonies anglaises sont plus avancees que nous. La culture anglo-saxone est plus educative et innovative.

  • Les ennemis de l’Afrique, ce sont les africains

  • Amatwi arimo urupfu ntiyumva icyo ashaka azakibona

  • Uyu mugabo ibintu akoze nibyo kwamaganwa kuko u Burundi bufite abandi bagabo bashobora kuyobora neza ndetse no kumurusha. Meru ibyo uvuga nanjye ndagushyigikiye igifaransa twese twaracyize imyaka myinshi ariko iyo ufunguye imiryango ugatembera ukajya hanze y u Rwanda nibwo ubasha gusobanukirwa ko igifaransa nta kintu kimaze ahubwo na terrain cyari gifite igenda irushaho kuba ntoya no gukendera uko imyaka igenda ishira. Ubu abafaransa nabo bijukiye kwiga English kuko bo bareba kure.

  • @ Meru iyo vision ufite kuri africa ni deem nanjye maranye imyaka myinshi,Bagiye guhurira daressalam na Kabila reka turebe ko yemera akiyunga kuri iriya community. Ariko ubwo uribaza nkumuhanda wa gari ya moshi uva daressalam to Kinshasa ukuntu wakura africa mu bwigunge ?ibicuruzwa bikabasha gutembera? Ubundi gahunda yakurikiraho cyangwa yabanziriza umuhanda ikaba iyo gusubiza ba gashakabuhake buzuye congo iwabo iyo baturutse.

Comments are closed.

en_USEnglish