Mayor wa Rubavu yatawe muri yombi
Amakuru agera k’Umuseke aremeza ko bitinze mu ijoro ryo kuri uyu wa 22 Werurwe 2015 Sheikh Hassan Bahame umuyobozi w’Akarere ka Rubavu yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano akurikiranyweho ibyaha birimo ruswa kugeza ubu.
Supt.Emmanuel Hitayezu, umuvugizi wa Police y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba yabwiye Umuseke ko koko umuyobozi w’Akarere ka Rubavu bamufashe ejo nijoro akekwaho kwakira ruswa.
Supt Hitayezu avuga ko Shiekh Bahame akekwaho kwakira impano cyangwa indonke mu mugambi w’ikibi, avuga ko kugeza ubu aricyo cyaha cyonyine bamukurikiranyeho ariko bakiri gukusanya ibimenyetso kugira ngo dossier ya bayishyikirize inzego zibishinzwe.
Mu buyobozi bw’Akarere ka Rubavu hamaze igihe havugwa ibibazo byo kutumvikana hagati ya Komite nyobozi itabasha kwemeza Inama Njyanama imicungire y’imwe mu mitungo ya Leta n’imitangirwe y’amasoko yavuzwemo cyane ruswa.
Isoko rishya rya Rubavu, ni kimwe mu gikorwa remezo cyananiye Akarere kurangiza kucyubaka mu gihe cy’imyaka ine ishize. Iri soko ryaje kwegurirwa rwiyemezamirimo mu buryo komite Nyobozi na Njyanama bagiyeho impaka zikomeye cyane mu nama iheruka kubahuza, Njyama yavugaga ko byaciye mu nzira zidahwitse.
Muri iyi nama yabaye kuwa gatanu tariki 06 Werurwe 2015 Sheikh Hassan Bahame yateranye amagambo na Christopher Kalisa Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rubavu bapfa imikoreshereze idahwitse y’amafaranga y’Akarere bigatuma batesa imihigo bahize, Kalisa yavugaga ko Komite Nyobozi ishaka kuyakoresha mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Umunyamakuru w’Umuseke i Rubavu yemeje ko Sheikh Hassan Bahame, wigeze kuba umukinnyi wa Etincelles FC y’i Rubavu, yaraye afungiye kuri Station ya Police nyuma y’iminsi bivugwa ko ashobora gufatwa akabaza bimwe muri biriya bibazo by’imikoreshereze mibi y’umutungo w’Akarere harimo na ruswa.
Amakuru ava i Rubavu aremeza kandi ko abayobozi bungirije Mayor w’Akarere nabo bari kubazwa.
Mu cyumweru gishize Noteri w’Akarere ka Rubavu nawe yatawe muri yombi akurikiranyweho ruswa.
Kuva mu Ukwakira 2014 abayobozi b’uturere twa ; Kirehe,Gasabo, Gatsibo, Rwamagana, Rusizi, Nyamashake, Karongi bavuye mu myanya yabo. Bamwe ubu bakurikiranywe n’amategeko ku byaha bijyanye no kunyereza umutungo bashinjwa bakoze ari abayobozi. Uwa Rubavu niwe ukurikiye aba.
Mu mwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu uheruka guteranira mu kigo cy’imyotozo ya gisirikare i Gabiro, Perezida Kagame yafashe akanya abwira abayobozi b’uturere ko ukora nabi inshingano yahawe zo gukorera abaturage amategeko atakurengera ahubwo azajya abiry0zwa.
Mayor yitabye ubugenzacyaha
Nyuma yo gutabwa muri yombi mu ijoro ryakeye Sheikh Bahame ku gasusuruko ko kuri uyu wa mbere yitabye ubugenzacyaha, abazwa ku byaha birimo kwigizaho umutungo wa Leta na ruswa.
Uyu munsi Sheikh Bahame yitabanye n’uwari Notaire w’Akarere nawe uherutse gutabwa muri yombi akekwaho kwakira ruswa.
Patrick MAISHA
UM– USEKE.RW/Rubavu
68 Comments
arikose kombona abayobozi buturere bose bizarangira bafunzwe b
Ibi njye ndabishima kuko bigaragaza isura igihugu gifite. Aba bategetsi n’ubundi baba barasizweho nabo basirikare n’abapolisi. Niyo mpamvu rero nigihe bashakiye babakuraho. Njyewe najya inama yo kureka abaturage bakitorera ababayobora mutagombye kubatsindagira abo mwamaze kwimika ngo nabo (Abaturage) bajye mu ikinamico ryo gutora ku gahato.
bayobozi mwagabanyije indanini uzikuba wariwubashywe nyuma icyubahiro cyawe ukajya kukirangiriza muri gereza
Kuba Mayor ni ukwiteganiriza amapingu, ndandambara yo nderubwoba!
ndumva i burengerazuba ari we wari usigaye…
Nda ndambara yondera ubwoba izagimana. None ni nde wono ukurikiyeho???
aha
Uyu we Bari baratinze rwose.
Hahaha hahaha… That’s It
He Use To Have Nice Speech
Amategeko nakurikizwe uzi gukora ibintu bigaragarira buri wese ko bitubahirije amategeko kandi ufite umukozi uyashinzwe aricyo ahabereye ahemberwa. Erega amategeko ni inzira iba igomba gukurikizwa iyo utayinyuzemo unyura inyuma yayo ukabangamiria inyungu z’igihugu kuko uwo murongo niwo igihugu kuba cyarafashe ngo ukigeze ku majyambere, umutekano, imibereho mwiza y’abaturage
Iminsi y’igisambo ni 40, maze uwa 41 agafatwa, gusa iyo nkuru ariyo yaba ari inkuru nziza cyane
KUBA MAYOR BIBAYE IKIBAZO AHO KUBA IGISUBIZO
Dore icyiza cyo gukorera Leta uri umuyobozi bahuu !!!
Ntihazagire umuyobozi ukomeza kwiyemera kubaturage kuko ejo natwe tuba tumuseka
Ni byiza, Imana ishimwe kdi haragahoraho Perezida wacu Paul Kagame, amarira y’abanyarubavu agombe kuba yageze ku Mana kuko twari turambiwe kuyoborwa n’ibisambo, mbese twakererezaga ko Rubavu atari ubutaka bw’u Rwanda, ahubwo ko ari igice cya Congo, kiyobowe na Bahame na Buntu, Visi Mayor ushinzwe ubukungu, nako ndamubeshyera ashinzwe kurya Ruswa,
Ndatekereza ko iminsi y’igismabo ari 40 gusa, na Buntu nagire vuba yitegure gusobanura ruswa ya mumunzi cyane cyane mu bikorw abyo gucukura imicanga mu mugezi wa Seveya na Karambo, cyane ko bigize abacuruzi b’imicanga kuruta kuba abayobozi b’abakozi b’Akarere.
Akarengane kazagera igihe kashira, ntawakwemera ko Bahame yagira icyo abazwa, na mana BUNTU Ezechier nawe azabazwa arabeshya
Imana iragahoraho, yo ikund au Rwanda n’abanyarubavu, izabakiza Bahame na Buntu nkuko yabakijije abacengezi n’interahamwe
Umutoni WEEEEEEE!!!!!! Iryo sengesho ryawe twari turifatanyije cyane, Baduhe uburenganzira dukore umutambagiro wo kwishimira
Iryo si isengesho!
Abakiristu dusabwa gusabira abatwanga ndetse tukababarira abatugirira nabi!
Ahubwo Imana ibahe kumva Icyaha bakoze bicuze, bihane, bagendere mu nzira iboneye badahemukira abavandimwe ndetse n’igihu!
Ariko ako kazi mwagiye mukaduha tukagatumika ko twe twamenyereye kwirira dukeya? Nimundangire aho natanga dossier yanjye bayigeho.
Ku yobora mu Rwanda ni byiza ariko ugomba gusubiza Inda inyuma kugirango uyobore neza, ujyanye inda imbere , urangiriza mugihome, cyange ubaye inkwakuzi ukurikira Twagiramungi Faustin i Bruxelles.
Imbere ubona rubanda ntu bona inda, uretse kwa kwa Mobutu na Kinani ni ho wa shiraga inda imbere bika kugwaneza.
Mu Rwanda fait Attention.
Mayor is presumed innocent as long as the final judgment is not pronounced yet. So don’t exercise jugde’s duties and avoid to make conclusion before the court plz
Yes he is ariko mu by’ukuri nawe ushyize mu gaciro ukareba ibikorwaremezo byo mu karere ka rubavu byadindiye nawe wabona ko harimo ikibazo (gikomeye kandii) nawe reba isoko rimaze haf imyaka 4 ritaruzura. buriya uzi imiryango y’abana b’abanyarwanda yahatikiriye kubera kubura aho bakoreraaaa bari basanzwe bakorera hariya ???
reba imihanda yo muri rubavu yose yananiranye kwuzuraaa( buriya uzi ba nyir’ibipangu byegereye imihanda batagifite access yo kwinjiza imodoka mu bipangu byabo kuko bawutaye utuzuye?? uzi ibipangu buriya byabuze abakiriya wenda bakaba bank ziri hafi kubiteza cyamunarra??
reba ababaji bo bahora mu bireree ngaho isoko bakoreragamo babakuyemo. hanyuma n’aho babahye babakuyemo kandi naryo rituzuye
abo bose ni imiryango nyarwanda ni ikiremwamuntu baba bakenewe kurenganurwa no kuvugirwa…
uzi kubona icyangombwa mu karere ka rubavu ingufu n’igihe bitwara??
hari igihe kubera amayeri menci babura uko bafatira umuntu mu cyaha ariko iminsi y’igisambo ngo ni 40 uwa 41 agafatwaa
simpamya ko ari we wabikoze ariko nka mayor hari ibyo yareberaga ko bipfa akicecekera wenda kandi afite uburenganzira bwo kubyanga…
ubu se yagiye gusenya isoko rya 2 irya mbere ritaruzuraa ubwo twabyita ngo iki ?? (n’impumyi yakabakaba )
reba umuhanda wananiranye ubu amafr leta yatanze azahomba kuko ni uguhera zerooo ( buriya ntibyagaragara ko ubushobozi w’uwawutsindiye bukemwangwa? niba yarababeshye kuki atafashe iya mbere ngo bamukurikiraneee
ppole mayor imana ikurinde gusa biba bikenewe ko n’umuturage wo hasi service za leta zimugeraho kandi ku gihe ( kuko iyo zitinze zimugeraho yaranogotse)
Vive we imihanda yo nanjye narayibonye yarananiranye ukandagira mu ikoro urukweto rugatoboka ndakurahiye
Gufatwa kwe NTIBITUNGURANYE, BIRAKWIYE.
Ahubwo ikibazo ni kimwe KO YABYITEGUYE POLICE N’UBUTABERA byiteguye kumuryoza iyo cash yibye ikagaruka mu mutungo wa leta hiyojyereye ho impozamarira ni bihano bikarishye ngo hatazagira undi uhirahira yiba imisoro dutanga twayivunikiye ???
cg agiye gufungwa atekinike ejobundi mubone hanze ayarye atuje !!!!
Yaranuganuzwe igihe kinini ko ari mu manyanga kuba umuswayiri atarahunze bihishe byinshiiii abo bireba mubyitware mo nki nyangamugayo.
Ubu ibisambo bisigaye bihita mo gufungwa igihe gitoya aho guhunga u Rwanda igihe kitazwi !!!
Gucunga nabi umutungo wagenewe abaturage ajye abiryozwa nibyo bizaca burundu umuco nk’uyu ugayitse,ubutabera nibukore akazi kabwo hagaragare uwatandukiriye indahiro abiryozwe.
Guca umuco mubi wo kwikubira iby’abaturage ni ukubahiriza amategeko nta guca ku ruhande,ibi bizajya bibera urugero na nyirantarengwa abayobozi babi bagira amagambo menshi kuruta ibikorwa kandi bica amategeko nkana baba bakwiye kurengera.
Ntagitangaje.! Nahoraga mbyiteze.
Ariko ko hari abagabo n’abagore bazwi kandi b ‘inyangamugayo kuki batajya batorwa ngo abe aribo bayobora Rubavu! Njye mbona aka karere karabuze umuyobozi ukwiye! Ndaha ugitekerezo
ababishinzwe ko aka karere kayoborwa n’umusurikari kuko mbona abenshi muribo bafite discipline kndi baruhiye kino gihugu.
nanjye narinaramuketse amabinga kuva 2011.
Ahh ,ahubwo bakurikirano na WASAC (EWASA) nabo bafite imikorere nkiyo muri Gatsibo na Nyagatare thx
Ibi mbivugiye ko nyakubahwa paul afite icyerekezo cy ‘iki gihugu we n’ingabo ze. Izo ngabo ziyoboye uturere nka Rubavu, zakayibira mu cyerekezo kimwe n ‘intego imwe n’umukuru w ‘igihugu cyacu. Naho gushyiraho umuyobozi atazi aho igihugu kiva n’aho kijya niyo mpamvu bagitoba bakagitesha icyerekezo bibwira ko ari umwanya wo guhaza ibifu byabo.
PEEeeeeee,birakwiye kandi biratuganye.abamunga ubukungu bwigihugu murubu buryo bahanwe.Nazi aho igihugu cyavuye? Vieux wacu ntasinzira abadushakira ibyiza.Abayobozi barubavu munama baba barimo aho kumva inama sa Vieux wacu H.E.basinziriramo batekereza kurya ruswa kunyereza umutungo.Rubavu warakubititse PE.ngaho imihanda ntiyuzura ,isoko ryabaye icyapa nano icyavu menya nazi ngo bararyujuje? Bariya gufungwa nibyo kandi babiryozwe.ariko kurandura système y’a ruswa nuko nyobozi yose y’a agenda uwo muco wabakongomani bagenda bazana bakahava.pupupu bafwate mubutu wabo na kabira asyiki.Inama ntanga batupe jeshi atuongoze.thanks
nubundi bakomeje kuvuga ruswa muri Rubavu.none birashyize bigiye ahagaragara nubwo nabandi batafashwe murye muri ménage. Rubavu nubukungu ufite tubonye umuyobozi ufite icyerekezo nawe wajya uza ku myanya wambere muturere
Imana Ishimwe
President wacu Paul Kagame arakabaho akimeze adukize ibisambo. Rubavu twari twarihebye begezaho twibaza ko Rubavu atari I Rwanda. Mayor na Visi mayor ushinzwe ubukungu Buntu Ezechiel baribatugeze habi. Ntagikorwa cyamajyambere kirangira I Rubavu … Byose ni Ibice bice (isoko, imihanda, amashanyarazi…) abikorera kugiti cyabo bo ni agahomamunwa…. ruswa ruswa niyo ndirimbo utayikirije uba mayibobo…. Gucukura umucanga ugomba gusorera vice mayor Buntu na boss we, kubaka inzu mbere yuko usakara ugomba guhereza mayor amaturo!
Genda Rubavu waragowe ariko wasanga abayobozi bigihugu bagiye kutwibuka.
hahaaaa!! mbega ryo!! abayobozi b,uturere ko bagumiwe n’amenyo ra?!!
Bamubaze n’ibibanza byo kuri petite barriere na Kanembwe birirwa barya ibindi bakabyigabanya nkaho abayobozi munzego zinyuranye aha Rubavu aribo bakene bagombaga gutuzwa none ayo bagurishije banayakoresheje mukuzamura iyo mitamenwa yabo.Leta nidakanura nayo bazayitamira pe!!!!!!!!!!
Rubavu noneho igiye kuba agace ku Rwanda,
abaturage ba Rubavu twajyaga twibeshya ko Imana yatwibagiwe cg ko Rubavu yabaye impano y’ibisambo none akabo kageze.
Bahame na Buntu rwose noi abategetsi beza kwa MOBUTU cg kwa KINANI gusa.
amaherezo bazasanga umutoza wabo, MOBUTU na KINANAI kuko amarira y’abaturage ba Rubavu ntabwo azasiga ubusa,
Ngo ni abahanga mu kurya ruswa, nago nibayijyanire His Excellent turebe!
Agahuru k”imbwa karahiye, 40 jours deja
ABAMUFASHE SE NIBAJYE N’I MUHANGA BAREBE AHUBWO WE YARIYE MAKE CYANE. AK’IMUHANGA BO BARAYAMIZE NTIBANUBAKA BYARAHAGAZE
Imana irebera imbwa ntihumbya wenda ÉTINCELLES FC yagira agahenge
Ahwiiii!!!! Yaramaze bashiki bacu abasambanya akababeshya akazi, mu bibazo azabazwa haziyongereho no gusambanya bashiki bacu ababeshya akazi. ntakintu kigaragara yakoze kabisa ibikorwa remezo byose ni ibitangire gusa, ntacyashojwe. U Rwanda si insina ngufi buri wese usoromaho amakoma, inda nini yica nyirayo!!!!
harakabaho perezida wacu,ahubwo nimuhindire itegeko nshinga twitorere MUZEHE niwe ushoboye igihugu naho abandi ntibazi ibyo barimo pe!!!!!!!
Ariko BATURAGE ba Rubavu, Kubera Iki muvuga Nyuma, ese ko bitavuzwe atararara muri Police, hari uwari yababujije kuvuga , ese abo bakorana bo mwabavuze izindi nzego zitarikorera akazi ?
Ese uwababaza Ukwiriye kuyobora Rubavu mwatanga nde ?
CYUMA, nonese ko uvuga ngo ntibavuze mbere ibi byatumye afatwa uzi byaturutse he? Hari abaturage bamaze kumenya icyo gukora
Ariko iby’itangwa ry’isoko ryo kubaka isoko rya Rubavu, nibasesengure neza, harimo amanyanga menshi, cash zarariwe, isoko ritangwa mu buryo bufifitse, uyu rwiyemezamirimo afite uburambe mu gutanga ruswa nimurebe neza nawe abazwe. Nawe se, amasoko yose ya Rubavu ukongeraho na Musanze, yose niwe uyatsindira gusa. Numvise ko ariwe wanahawe n’irya Musanze. Nyamuneka nimutabare n’abaturage ba Musanze hakiri kare.
Hanyuma c konshimyeko Meyor wa rubavu mumuziza ruswa Habineza Joe we yazize iki ni kuki ark abanyarwanda nuwo president wanyu mwumva mwakomeza guhonyora rubanda rugufi koko, niba Meyor adakora neza kumukuraho ntibihagije kuruta gushaka kugira abana be impfubyi koko ahaa nzaba ndeba izo democratie z’Africa ra!!!!!!
Rubavu navuze ko ikwiye kuyoborwa n’umusirikari. Kuko ntawe uriba bazi no gutungwa na duke batagimbye kwiba.
birababaje mbe nduzewe!!!!!!!!!!
Umugabo mbwa aseka imbohe niko abanyarwanda bavuze.
Ntasoni kubazwa c ni uguhamwa n’ibyaha?
Rata Sheikh nziko uri bubisobanure neza kuko uzira amakemwa kuva mu buto bwawe!
INALLAH MASWABILINA
Tukuri inyuma muyobozi mwiza twahawe na Rurema!
Dear basomyi,
Bahame ntabwo yariye wenyine, hakurikiranwe abayobozi benshi
kandi niba arengana nabwo afungurwe vuba cyane
Umwanzi arakabe Mayor. Urwego rwa Mayor barukureho hasubireho Burugumesitiri
Hahaha. Sha jyewe rwose mbabwije ukuri kuba umuyobozi ubu birutwa no kwangara. Kubona uyobora akarere ugategekwa na polisi n’abasilikare aho kuzuzanya. Abanyotewe ubuyobozi mukomeze. Amakosa abaho ariko abantu bagomba no kubahwa mu kazi bakora. Kugira Mayor w’akarerere afatwe ninjoro nk’umwicanyi!! Very bad.
Mbere yo kuba umuyobozi ni umuntu nk’abandi .Ese abandi ko babatwara gutyo ndetse na Mayor abifitemo uruhare kuki mutavuga ?
umunyarwanda ya ciye umugani ngo agatoki gakora munnyo kera kakazana amabyi? uwo mugore yarakabije amarira y’umugabowe niyo amukozeho bihemu we!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
Ntabona Abayobozi Buturere Tw’iburengerazuba Gereza Ibitayeho,basimbutse Rutsiro Bajya Rubavu, Abasigaye Bagomba Kwitonda,bagakenguza
Kuko Baca Umugani Ngo “inyamaswa Ntitinya Ishya Mba Ahubwo Itinya Icyo Yahuriranyemo Naryo” Nibasanga Ibyaha Bimuhama Azabinyozwe
Cyakora bajye na RUTSIRO birebere, abaturage baho bo barabogoza ngo ntabwo ari mu Rwanda bagira amategeko yabo bihariye! Ubonye na POLICE twizega ra, bafate umuntu bamufungire agatsi ngo bari kumwumvisha? Ibyumweru bibiri byose nta na dosiye ngo ajyanwe imbere y’ ubutabera byibura? Namwe ririye abandi rutabibagiwe. Imana ibarebe ibahe ibyo mukwiriye namwe.
burimuyobozi wese bizamugeraho murwego arimo uretseko bamwe biyitako bafite ubudahangara ariko haruzabahangara akabacira imanza zitabera!
“NGO IGIHEMBO CY’ UCYAHA NI URUPFU”. IYO UKOREYE SHITANI alias RISIFERO ARAGUHEMBA daaaaaa!!!!!!! Hasigaye RUCAGU, BOSENIBAMWE, BAMPORIKI< HABUMUREMYI, RWARAKABIJE, NINJA, n' abandi ntavuze …………. Boss ategereje icyi ngo abahembe !!!!!!!!
Haragazwe ndaga…… !!!!!
CYUMA, nonese ko uvuga ngo ntibavuze mbere ibi byatumye afatwa uzi byaturutse he? Hari abaturage bamaze kumenya icyo gukora
Umugorewe niwe umutete umwaku. Abantu bose baribasigaye bamuvumira kugahera.
Umugorewe niwe umuteye umwaku. Abantu bose baribasigaye bamuvumira kugahera.
ibicucu gusa…
muzi guca imanza ntanubwo mwakwishyira kumwanya we ngo mwumve akababaro afite cg umuryango we
yes ako kababaro se sha umuryango we urakumva gute ufite ibyo kurya, awusigiye amazuuu,
noneho tekereza abantu bahombejwe na ririya soko , bahoraga bahanze amaso mu kirere ngo ryuzure bongere bacuruze , wowe uratekereza bariho bate?? batunzwe n’iki? niba hari abigeze kwaka credit muri bank wowe uratekereza bank iguha igihe kingana iki ngo iteze ibyawe iyo utari kwishyura neza? imyaka 4 irashize batarabasubiza aho babakuye. mayor ni umwe abandi ni benci kandi nabo bafite imiryango( buriya se ni umunyarwanda kubarusha??)
jya muri babandi bo mu gakinjiro ntuzi ibyo yabakoreye? ntuziko bareganye akavuga ngo abo ni abarwanya gahunda z’iterambere ?? ibintu byari 3:
*kubagezaho iryo terambere yavugaga
*kubarekera stabilite ntabagushe mu gihombo(ahora abimura abashyira aha nabavanye aha)
*kubibazwa binyuze mu nzira z’ubutabera
urabona ko 2 bya mbere atabikoze ubwo nka muzehe wacu ntago yarebera abana b’u Rwanda bakomeza kubabara kandi yarabibabwiye hahita hafatwa icya 3
muri rubavu usanga wa mugani gutanga service mbi uzi kugirango bagusinyire nka documents byabaga ari intambara. ubwo abo hasi abo baba basabwa gusinya ngirango bari burebereho ko batari hejuru y’amategeko. ugasanga dossier imaze ukwezi , umwaka muri bureau yawe kandi waratse akazi ngo ujye usinyiyira abaje bakuganaaa .
naho umudamu we se niyihangane nta mvura idahita ariko yibuke ko nawe ari umunyarwanda, ajye agira inama ab’iwe bishyire mu mwanya w’abagenerwa imyanzuro aba agiye gufata
Ariko se bakoresheje umushahara wabo leta yabageneye byabatwara iki koko!
Ariko mubwire kuki abatabwa muriyombi ari aboyobozi bakorera muturere cyane? Niho haba amfranga; bashyirayo abakozi batabifite ye ubushobozi; mutubwire ababisobanukiwe kuko hari ikibazo ntarasobanukurwa muturere.
Icyo Kibazo Kimaze Kuba Nk’icyorezo Kizavugutirwe Umuti Cyangwa Salaire Niba Arinkeya Ahaa!
Huuuu nubundi nuko ntamwiza ubaho bose ni bamwe bagera kubuyobozi bagakuza inda inda ubwo rero muharire ubucamanza akabwo
JOHN ..,
Mu turere nyicwa nuko duhorana amasoko yo gukora imilimo iyi niyi yu turere.
Haba harimo nki soko utsindira ukunguka mo 300.000.000Frw 70.000.000Frw 500.000.000Frw gutyo gutyoooo
Sasa rero mbene nkiryo nturihabwa udatanze mo akantu kubaritanga ngiyo imvano yibyo bibazo byose.
Ubu rero abenshi bahitamo kuyahekenya bagafungwa nka 2 years agasohoka akarya 500.000.000Frw atuje
Uwabaye L’Etat aba yambaye ubusa
Ahaaaaaa, njye ndumiwe, harya n’uwarya ntiyagereranya, mu gihe hari abana b’abanyarwanda batabona n’ubwisungane mu kwivuza, imiryango imwe n’imwe nta bushobozi bwo kubona ifunguro, umuyobozi wagombaga guharanira ko ibyo byose birangira akaba ariwe uba uwa mbere mu kurya iminsi yabo? n’igitangaza pe, tugerageza uko dushoboye ngo duteze igihugu cyacu imbere dutanga imisoro n’ibindi ariko tukagira imbogamizi y’abayobozi, reka ubutabera buzakore ibyo bugomba gukora abaturage barenganurwe
Comments are closed.