PGGSS5: Uko igitaramo cyari kifashe i Rusizi
Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 21 Werurwe 2015 nibwo hatangiye ibitaramo byo kuzenguruka mu Ntara zose z’u Rwanda. Igitaramo cya mbere kikaba gihereye mu Ntara y’Iburengerazuba mu Mujyi wa Kamembe mu Karere ka Rusizi.
Primus Guma Guma Super Star, ni rimwe mu irushanwa rimwe rukumbi ribera mu Rwanda rifasha abahanzi mu iterambere rya muzika. Ku nshuro ya gatanu iri rushanwa riba, Abahanzi bose uko ari 10 baririmo usanga nta n’umwe ufite urwikekwe rwa mugenzi we ugereranyije n’andi yaribanjirije.
Bwa mbere mu 2011 ubwo iri rushanwa ryatangiraga mu Rwanda, ryegukanywe na Tom Close icyo gihe akaba yari ashyamiranye cyane na Jay Polly ndetse na King James hibazwa uzaryegukana.
Bitewe na zimwe mu mpinduka zagiye zigaragara mu bihembo iri rushanwa ritanga, byatumye buri muhanzi wese mu Rwanda yumva yagira inzozi zo kuzaryitabira.
Ibi byatumye mu mwaka wa 2012 King James aryegukana nubwo bitari byoroshye dore ko yaryanaga isataburenge n’umuraperi Jay Polly haba mu majwi ndetse no kugaragarizwa ko bakunzwe n’abafana babaga bari imbere yabo.
Bidatinze iri rushanwa ryahise risa n’irigiye mu maboko y’abahanzi bakora injyana ya HipHop. Ku nshuro ya gatatu iri rushanwa ryegukanywe na Riderman n’irikurikiye rya kane ryegukanwa na Jay Polly byagaragaraga ko afite abakunzi benshi bidasubirwaho.
Impinduka zagaragaye mu bihembo bitangwa n’iri rushanwa ubwo ryabaga ku nshuro ya kane, byatumye benshi mu bahanzi mu mwaka wa 2014/2015 batangira gukorana imbaraga nyinshi ngo babe nabo baryitabira.
Nta muhanzi n’umwe utarahawe igihembo mu bahanzi bose uko bari 10 bari muri iryo rushanwa. Ni nyuma kandi y’uko bose babaga bahawe amafaranga angana na miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda buri kwezi (1.000.000 frw).
Ku nshuro ya gatanu haribazwa umuhanzi uzahiga abandi akegukana iri rushanwa dore ko harimo amazina menshi asanzwe amenyereye iri rushanwa ndetse n’andi mashya mu irushanwa.
Abahanzi nka, Jules Sentore, Knowless, Dream Boys, Active, TNP, Bruce Melodie, Senderi International Hit, Paccy, Bull Dogg na Rafiki Mazimpaka nibo bari mu irushanwa. Ninde ukwiye kwegukana iri rushanwa?
Uko abahanzi bakurikiranye kuri stage.
1. Senderi International Hit
2. Active
3. Jules Sentore
4. Dream Boys
5. Bruce Melodie
6. Paccy
7. TNP
8. Rafiki
9. Knowless
10. Bull Dogg
Mu mafoto uko abahanzi bakurikiranye kuri stage
Biteganyijwe ko igitaramo cya kabiri cy’iri rushanwa kizaba ku wa gatandatu tariki ya 28 Werurwe 2015 i Nyamagabe ku Gikongoro.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
Photos/Muzogeye Plaisir
18 Comments
Anita Pendo ariko ashobora kuba atwite ?
Genda Muzogeye uri uwa mbere kabisa ku bijyanye na quality y’ifoto! ndi mu mahanga aliko ngerageje kureba amafoto y’iki gikorwa cya guma guma nuko mpera ku gihe ndongera njya ku nyarwanda aliko ngeze ku museke kabisa ndemera! izi photos zifotoye neza rwose! big up sana kuri Plaisir M.
Dream boys irabikora tuuuu
Bahungu bajye mukobikore nk’abikinira ba nigga
Umuseke muri aba zero,mukaba aba mbere mukikurikira mukongera mukikurikira mpaka kugeza ku ijana.lol website imwe itunganye mu Rwanda ni umuseke.rw kandi rwose nishimiye ko.babahaye ikiraka muragikwiye ahubwo buriya nka inyarwanda.com na igihe.com babaha ikiraka gute?ko inkuru zabo ziba.zinaniwe surtout igihe?
Anywaysss oweeeee kuri paccy aka miss president.umukobwa wanjye arashoboye tu
Bulldog arihe ??++
Rwose nta muntu wangeza kuri Paccy abana banjye baramukunda nabuze ko nabimubwira muzanfashe banyamakuru please
Oyeee Pacy, ufite imbaraga kandi urashoboye courage tukuri inyuma
Senderi Hit turagushyigikiye
dream boys oyeeeeee! turagushigikiye nicyawe kbs.
Maracyeye crane.
Nange nunze mu rya Mwesiijye! Muzogeye arafotora pe! Nzengurutse hose ariko amafoto afite qualite na ya Plaisir! Komerezaho kabisa ahubwo mubaze niba ajya anakora ibindi biraka! Cool
Murakoze cyane kutugezaho PGGSS5 tukabibona nka bahibereye. big up
to Plaisir.
Pass arashoboye kbsa!
Njye Pacy ndamukunda kuva namumenya ! uyu mudamu ndamukunda cyane aranshimisha nkabura icyo muha !!
Jye nkunda UM– USEKE. Mutangaza inkuru neza ariko baracyagira inkuru nkeya ugereranije n’IGIHE.
@Mubengeza, aba bana ni abahanga buryo gukora neza bisaba ubwitange no gukunda umurimo. Urabona IGIHE batangiye kera cyane ariko aba baje nyuma kdi bagira amakuru meza nubwo ari make ariko aba acukumbuye IGIHE bagira menshi ariko bamfa gusukaho gusa nta analysis ntago baba babihaye umwanya uhagije. Njye nikundira UM– USEKE. Ahubwo nihagire untera ingabo mu bitugu tubatere inkunga bakomeze bakore uyu murimo mwiza. Cheers
knowress butera arashoboye kandi azabikora kuber imana byose birashoboka intwarane tumuri inyuma mpaka kuri final
No without guitare, no music! ndabivuze kandi nzabisubiramo. Kuki Bralirwa itinya kuzana za orchestre zivuza umuziki abantu bakishima , apana abavuza CD. Aba sinajya kubareba mba ndi umwambi, kuko radio iwanjya naho irahari. Apu!
Comments are closed.