Digiqole ad

Igifaransa ni ururimi rufite agaciro mu mibanire y’ibihugu

 Igifaransa ni ururimi rufite agaciro mu mibanire y’ibihugu

Mu muhango wo kwizihiza Umunsi mpuzamahanga uhuza ibihugu bivuga Igifaransa  wabaye kuri uyu wa Gatanu, abashyitsi bitabiriye ibi birori batsindagirije ko uru rurimi ari rumwe mu ndimi zifite agaciro mu mibanire y’ibihugu n’ibindi.

DSC_8412
Mu birori harimo abahagarariye Ubusuwisi, Ububiligi, Ubufaransa, Canada n’ibindi

Uyu muhango wabereye muri  kimwe mu byumba bya Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda ku Kimihurura mu Karere ka Gasabo.

Uretse abashyitsi bagarutse ku kamaro ko kwiga no gukoresha Igifaransa mu buzima bwa buri munsi, mu bashyitsi harimo n’abanyeshuri baturutse mu bigo bitandukanye by’amashuri  yisumbuye nka Green Hills Academy, Lycée de Kigali, Groupe Scolaire de Kibagabaga, Ecole Belge n’ibindi.

Aba bana bari bamaze iminsi bahatanira ibihembo mu kuvuga imivugo no kwandika ibihangano bijyanye n’Igifaransa kandi barabihembewe.

Mu bihembo bahawe harimo ibitabo, amakayi n’amakaramu agezweho, ndetse na Mudasobwa.

Umwarimu muri Kaminuza y’ u Rwanda ishami ry’Uburezi  wigisha Igifaransa Rwampfizi yabwiye Umuseke ko nubwo igihugu kigendana n’amajyambere Isi igezeho, byaba byiza ko indimi zose zakwitabwaho kandi Igifaransa kikongerewa amasaha kigishwa cyane cyane mu mashuru abanza.

Mwarimu Rwampfizi yemeza ko amahitamo u Rwanda rwagize yo gukoresha Icyongereza nk’ururimi rwo kwigiramo mu mashuri yose yose kandi rugahabwa umwanya  wa mbere ashyize mu gaciro kuko uko Isi iri gutera imbere Icyongereza kigenda kirushaho kugira agaciro kanini mu mibanire y’ibihugu.

Nubwo bimeze gutyo ariko Rwampfizi yasabye ko abana b’Abanyarwanda bamenya indimi nyinshi kurushaho bityo bikabaha amahirwe yo kwishakira imirimo aho baba bari hose muro Africa cyangwa ahandi ku Isi.

Umunsi mukuru mpuzamahanga w’ibihugu bivuga Igifaransa uba buri taliki ya 20, Werurwe buri mwaka.

Uyu mwaka nya nsanganyamatsiko yatoranyijwe ahubwo buri gihugu cyari gifite uburenganzira bwo gushyiraho insanganyamatsiko ibereye icyo gihugu.

Uwari uhagarariye DRC n'ibindi bihugu bivuga Igifaransa mu Rwanda yavuze ko Igifaransa ari ururimi rufite ejo hazaza
Uwari uhagarariye DRC n’ibindi bihugu bivuga Igifaransa mu Rwanda yavuze ko Igifaransa ari ururimi rufite ejo hazaza
Uwari uahgarariye Minisitiri w'ububanyi n'amahanga w'u Rwanda yavuze u Rwanda rufite amahirwe kubera aho ruherereye mu Karere
Gahamanyi Parfait wari uhagarariye Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda yavuze u Rwanda rufite amahirwe kubera aho ruherereye mu Karere
Ambasaderi w'Ubufaransa mu Rwanda Michel Flesch
Ambasaderi w’Ubufaransa mu Rwanda Michel Flesch
Hari abahagarariye ibihugu nk'Ubufaransa, Uburundi, Canada, ...
Hari abahagarariye ibihugu nk’Ubufaransa, Uburundi, Canada, …
Ububiligi, Ubusuwisi, n'Ibindi
Ububiligi, Ubusuwisi, n’Ibindi
Uyu munyeshuri yari ateze amatwi abakiuru bavuga akamaro ko kumenya indimi nyinshi harimo n'Igifaransa
Uyu munyeshuri yari ateze amatwi abakuru bavuga akamaro ko kumenya indimi nyinshi harimo n’Igifaransa
Cyari igihe ku banyeshuri cyo gutega amatwi
Cyari igihe ku banyeshuri cyo gutega amatwi
Igifaransa ni ururimi rushishikaza abakiri bato iyo barutojwe
Igifaransa ni ururimi rushishikaza abakiri bato iyo barutojwe
Bajyaga imbere bakavuga  umuvugo mu Gifaransa
Bajyaga imbere bakavuga umuvugo mu Gifaransa
Mu muvugo yatuye Se amusaba ngo nagaruke mu rugo kuko bamukunda
Mu muvugo yatuye Se amusaba ngo nagaruke mu rugo kuko bamukunda
Nawe yatanze umuvugo w'urukundo
Nawe yatanze umuvugo w’urukundo
Uyu munyeshuri wo muri Groupe Scolaire ya Kibagabaga yatuye umukunzi we umuvugo mu Gifaransa bituma aba uwa mbere ahembwa Mudasobwa
Uyu munyeshuri wo muri Groupe Scolaire ya Kibagabaga yatuye umukunzi we umuvugo mu Gifaransa bituma aba uwa mbere ahembwa Mudasobwa
Bagenzi be bari bamuherekeje
Bagenzi be bari bamuherekeje
Mu gihe cyo gutanga ibihembo
Mu gihe cyo gutanga ibihembo
Akimara guhembwa ibyishimo byari byose
Akimara guhembwa ibyishimo byari byose
Amaze guhabwa Computer ye wabonaga bisa n'ibyamurenze
Amaze guhabwa Computer ye wabonaga bisa n’ibyamurenze

 

UM– USEKE.RW

9 Comments

  • Twese turabizi ko umuntu iyo apfuye kwirimbi bavuga ko yari umuntu mwiza batitaye kubyamuranze, n’igifaransa murimo murakivugiraho nkayo magambo avugirwa kw’irimbi gusa ntabwo muzatinda kubona ko twibeshye dukuraho igifaransa. Badata bazi igifaransa bakamenya n’icyongereza ariko kubera ubushishozi buke bwabamwe njye n’ize icyongereza gusa.

  • Ibyo n’ubujii bwawe.
    Nibde wakubujije kwiga ibdili zose ushaka kumenya ???
    Mfite 27ans mvuga Français, Anglais,Swahili ,Igiframa ,Icyespagnol n’urwagakondo rwacu.

    Rero gerageza wishake mo uko wifa izo wifuza zose nti mugategereze ibyo Leta ibagabira.

  • @Djuma Kanyarwanda: Nta hataba priorités ariko nta wakubujije kukiga. Ariko ntibizakunda nutabikora ukigumira muri iyo migani iganisha mu irimbi!

  • Kare kose se ???, mutangiye gushyira ubwenge ku gihe!

  • Turashaka ko induru z’abafaransa zitazatubuza guhindura itegekonshinga.

  • Teta ufite ingesi mu rutwe rwawe.

  • gisa uri ikigoryi nk’inda yawe

  • Ntimugatukane kuko sibyo muba mukwiye kwandika mugire ikinyabupfura kandi mwiyubahe bana b,Imana!! mwisubireho cg mwifate murorere kwandika.

  • Igifaransa gikwiye guhabwa agaciro kacyo mu Rwanda nk’ururimi ruvugwa kandi rwandikwa n’abantu benshi.

    Igifaransa gikwiye gutangwa nk’isomo mu mashuri kuva muwa kane w’amashuri abanza kugeza mu wa gatandatu w’amashuri yisumbuye kandi kigahabwa amasaha ahagije.

    Nabonye muri reform ya curricula irimo gukorwa na REB bateganya ko igifaransa kizigishwa nk’isomo kugeza gusa muwa gatatu w’amashuri yisumbuye. Rwose nibabisubiremo bareke cyigishwe nk’isomo kugeza muwa gatandatu w’amashuri yisumbuye kuko kirakenewe cyane. Abana barangije amashuri yisumbuye bashobora kubona buruse zo kujya kwiga muri KAMINUZA zo mu bihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa, ibyo rero bisaba ko baba bazi neza urwo rurimi. Kuba bararwize kugera muri tronc Commun gusa ntabwo bihagije kuko bataba baruzi neza.

Comments are closed.

en_USEnglish