Danemark: Umunyamakuru washushanyije Muhammad yabihembewe
Umunyamakuru witwa Flemming Rose wasohoye ibishushanyo byerekana Intumwa y’Imana Muhammad muri 2005, bigateza sakwe sakwe ku Isi yabihembewe kuri uyu wa Kane na Komite y’abanyamakuru bo mu gihugu cye
Nubwo yahembwe ariko uyu mugabo ufite imyaka 57 y’amavuko abaho arinzwe cyane n’abapolisi kubera ko hari intagondwa z’abasilamu zarahiriye kuzamwica. Ibishushanyo 15 byerekana Muhammad yabisohoye mu Kinyamakuru Jyllands-Posten. Ibyo bishushanyo byaje kungera gusohorwa n’Ikinyamakuru Charlie Hebdo amaze make nyuma y’aho.
Abanyamakuru ba Charlie Hebdo bo ntibyabahiriye kuko muri Mutarama uyu mwaka ibyihebe byinjiye mu biro bya Charlie byicamo abagera kuri 12.
Flemming ubwo bamushyikrizaga igihembo yagize ati: “ Njye nsanga ibi bintu abantu banyinjijemo byo kuvuga ngo natutse Intumwa y’Imana bishingiye ku bintu bibiri : Ubwisanzure n’Ubworoherane.”
Akimara gusohora biriya bishushanyo, abanyamakuru benshi baramwamaganye, bamushinja kwiyenza no kuba umwihanduzacumu.
Jeune Afrique
UM– USEKE.RW
9 Comments
Nanjye uwamunyereka nka muca ijosi
Abazungu bihaye ibyo bita uburenganzira bwo kuvuga (speech) njye nakwita ubwo kuvugaguzwa. Bihisha inyuma y’iyo freedom of speech yabo bakandagaza uwo bashatse. Ba hebdo bahanishijwe urubakwiye.
Uwo munyamakuru ararye ari menge.
Aririwe Ntaraye .. Ngo yagize Ate ???
Azabizira
Iyo ashushanya nyina ahennye imbere yase cg se agashushanya abazungu bica abahinde muri amerika, abadage babamba abayahudi cg bagashakabuhake batesha umutwe abanyafrika aho kwirirwa arata uburenganzira abazungu bihaye ku bayisilamu, abarabu n’abandi.
Abarabu nibamucishamo urufaya rw’amasasu uzasanga barimo kudusaba ngo twifatanye nabo kubamagana.
Uyu nguyu ejo bundi abarabu nibamutikura ngo ni intagondwa.
Iyo uciriye ukwezi,amacandwe Ni wowe agarukira….
Moses,Jesus and Muhammad
Peace Be Upon you all
Mwihorere buriya arashaka kuzacibwa umutwe kbsa.
Next news “uwo muri Danemark washushanyije Muhamad yishwe urubozo”
Ibyo ni vuba ndabitegereje tuuuu
Abonye ibyo akinisha !!!
Mwaretse abarabu ko basiritse atari abanyafurica ..,nicyo gihembo ntuzakurya kabili wa kimara weeee
Injiji yize gusa.
Comments are closed.