Afghanistan: Bakubise umugore baramwica, bamuziza gutwika Korowani
Abagabo 12 bakubise umugore baramwica bashinjaga ko yatwitse Korowani barangije bamutera amabuye nyuma baramutwika, ivu rye barita mu ruzi. Ibi byabereye hafi y’Umusigiti wa Shah-eDohShamshira iherereye i Kabul mu Murwa mukuru wa Afghanistan.
Uyu mugore w’imyaka 27 bamuteye amabuye, abandi bamutera amatafari, n’imbaho z’ibiti amaze gupfa baramutwika.
Polisi ivuga ko kugeza ubu hamaze gufatwa abantu bane bakekwaho uruhare muri buriya bwicanyi.
Ababyeyi b’uriya mugore babwie Polisi ko umukobwa wabo yari afite uburwayi bwo mu mutwe yari amaranye imyaka runaka kandi ngo kuba yatwitse Korowani yabitewe n’uko nta bwenge bukora neza yari afite.
Kugeza ubu ntacyo Polisi iravuga kuri ubu bwicanyi. Byasabye abapolisi benshi guhaguruka bakajya kwirukana abaturage bari baje mu gihiriri bagamije kwica uriya mugore.
Kuri Twitter, Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yemeje ko hari abantu bane bamaze gufungwa .
Mailonline
UM– USEKE.RW
6 Comments
Birababaje kuvutsa ubuzima undi muntu ukabikora mu izina ry’Imana, ngaho mumbwire idini ryaba rimariye iki sosiyete?
Ariko c Ubwo Yatwikiraga Iki KOKO.
bakubwiye ko yari arwaye mu mutwe ,ariko finallement abarwayi ni benshi
Ubwo se yabikoreraga iki ko ariwe wizize?
Gutwika igitabo, ni bwenge buke, nta buzima uba ufite n’ubundi. hari aho cyabikwa cyangwa kigahabwa abakeneye kugikoresha, cy kikajyanwa mu musigiti.
gutwika igitabo byo ni ikibazo. mbabaze abica uwatwitse igitabo bo ntaburwayi bafite? abantu bareke Imana yirwanirire ifite ingufi zihagije zo guhana uwo biringombwa.
Comments are closed.