Digiqole ad

Karongi : Mukabose avuga ko bamurogeye inka yahawe na FARG

 Karongi : Mukabose avuga ko bamurogeye inka yahawe na FARG

Mukabose Emeritha umubyeyi warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi agasigara ari incike aratabaza kuko ngo akomeje gukorerwa ihohoterwa. Atuye mu murenge wa Rubengera, Akagali ka Ruragwe, Umudugudu wa Rutaro, muri Karongi.

Mukabose Emeritha avuga ko ahohoterwa kuko ariwe wenyine warokotse Jenoside uba mu kagali atuyemo
Mukabose Emeritha avuga ko ahohoterwa kuko ariwe wenyine warokotse Jenoside uba mu kagali atuyemo

Umwaka ushize abantu batamenyekanye bamusenyeye inzu none  ngo bongeye baroga inka ye yaramaranye imyaka ine ihaka biyiviramo gupfa.

Iyi nka imaze gupfa barayibaze mu gifu cyayo basangamo imifuka y’amagunira, impu z’inyamaswa,  n’imisatsi y’imikorano y’abagore (mèches).

Mukabose avuga  ko inka ye yarozwe n’abaturanyi be kuko  n’ubusanzwe bahora bamubanira nabi  ngo kuko ariwe wacitse ku icumu rya Jenoside wenyine utuye mu mudugudu wa Rutabo.

Ati: “Barantoteza none n’inka nahawe na FARG barayihitanye!  Si ibya none kuko n’ umwaka ushize bansenyeye inzu ntakambira ubuyobozi bw’umurenge ndongera ndubakirwa. Bashaka ko ntaba muri uyu mudugudu  abayobozi bari  bakwiye kumba hafi.”

Mukabose  yari atwaye ibyo bakuye mu nda y’inka abijyanye ku murenge wa Rubengera kubyereka ubuyobozi ni na bwo yaganiraga n’Umuseke.

Atunga agatoki kandi  umuvuzi w’amatungo  ngo kuko yamusabye kenshi ko inka ye yavurwa  hanyuma aho kugira ngo abe ariwe wiyizira ahubwo  akohereza uwimenyereza umwuga na we utaragize icyo abikoraho.

Ngo inka ye yarinze ipfa uwo ‘muganga’ wimenyerezaga umwuga ayireba. Uyu wimenyereza umwuga ngo yabwiye ny’iri nka ko n’iyo na muganga mukuru w’amatungo aza na we ntacyo yari bubashe guhindura ku buzima bwayo kuko ngo atari buvure ‘amarozi’.

Uyu mubyeyi afite impungenge z’uko nyuma yo gusenyerwa inzu, none bakaba bishe inka ye, ngo ni we bazakurikizaho.

Umuyobozi w’umurenge wa Rubengera  Ngendambizi Gideon  yavuze ko  icyo kibazo atari akizi  bityo ngo agiye gukurikirana nasanga Mukabose atotezwa koko, azabyikurikiranira ashyikirize ubugenzacyaha abazaba bakekwaho uruhare muri ibi bikorwa.

Ku rundi ruhande ariko Ngendambizi avuga ko iby’amarozi bitabaga mu murenge ayobora, akavuga ko agiye kubikurikirana neza amenye ukuri kwabyo.

Ibi nibyo basanze mu nda y'inka ubwo bayibagaga ngo barebe icyo yazize
Ibi nibyo basanze mu nda y’inka ubwo bayibagaga ngo barebe icyo yazize
Uyu mubyeyi utuye muri Rubengera asaba ubuyobozi kumuba hafi kuko ngo ahohoterwa n'abaturanyi
Uyu mubyeyi utuye muri Rubengera asaba ubuyobozi kumuba hafi kuko ngo ahohoterwa n’abaturanyi

Ngoboka Sylvain
UM– USEKE.RW

20 Comments

  • Abazungu bamenya technologie y’iterambere ariko abirabura bo bakamenya iby’ubugome butandukanye nko kwica abantu n’amatungo bakoresheje amarozi, ibyo bohereza mumuyaga, ibyo batega munzira n’ubundi buryo bubi bwinshi. Ubundi ubugome burangizwa n’ubundi. Ubishoboye umuntu akakwicira nawe ni lazima umukomeshe bikaba isomo kubandi bagome.

    • Ibi n’ibyo biba bivuzwe cga yagize ayo mahirwe yo kuba byamenywe n’abanyamakuru bakabimenyesha abantu, ibitazwi bitavugwa ngo bimenyekane nibyo byinshi. Hari n’abagambanirwa gukorerwa ubugome n’agatsiko runaka ariko ukabona ko uwo ujya kuregera ariwe ukongerera agahita n’ibibazo ugahitamo kubyihorera ukabitura Nyagasani. Hari abantu bakora ikintu kigisheniiii bakakuviraho indimwe bakagutesha umutwe, ukinumira. None se muravuga ko ubuyobozi bw’Ibanze ibibintu bamukorera batabizi? bamujinya na banyirantibindeba bimereye neza ibindi ntubabaze da. Ubundi se twanzuye tukavuga tuti: Kuki ibyo byose bamukorera bizwi ntibamwubakire mu midugudu y’abapfakazi ba genocide kdi batishoboye? Ahubwo bakamusanira inzu hagati yabo baturanyi babagoma bamusenyeye. Abantu bari gutanga comments bose aha, n’iba contre son existence, bavuga bayobya ukuri kugaragara ngo barimo kwirengera/ cga kujijisha. Inka se zahe zirya nka biriya bintu uretse izo baroze? Ninde se utazi ko inka cga ihere zirogwa? Maze n’imirima barayiroga ntiyere yareraga> Mujye mureka kujijisha abantu. Uwo mubyeyi bagombe bamwegereze bagenzi be bahuje ibibazo. Uyu uvuga ngo leta ntizajya yubakire buri umwe, iyi ni cas yumvikana kdi leta nicyo ibereyeho kurengera abarengana cga bahohoterwa. Uyu mudamu n’uko atagira kirengera ubundi ibi byose yabikoraho rikaka ingegera zikabona isomo.

  • Abayobozi bimbanze ba Rubengera ba se bakora iki koko ? bwira nawe ra

  • ngo kuko ariwe wenyine wacitse ku icumu muri uwo mudugudu niyo mpanvu atotezwa???ubwo murinva ubumwe n’ubwiyunge uko buhagaze! et d’ailleur ntiyakagombye kumenyekana kurusha abandi , bakagombye kuba umwe , ubwo hari ikitagenda rwose mu mibanire ye n’abaturanyi.ndi umunyarwanda ijye ibanzirizwa na ndi umuntu

  • Nose ubwo arumva ibyo yasanze mugifu cyayo ari ibyo abahutu baturanye bayirozemo kweli!?

  • Aline njyewe narumiwe nukuri pe! Rwose Abahutu ntakiturenga Rwose Ngaho abagize batya Nabahutu?! ese kuki Ataba Ariwe wagize uburangare Inka ikajya Irya ibyo itakagombye kurya? Ese kwavuga ngo baramusenyeye bibaye Aribyo ntabuyobozi buhaba? Ahh

  • Rubengera nizamure imyumvire y’abaturage.Birasanzwe ko inka irya imifuka,imyenda,…kandi iyo ibiriye bishobora kuyica ari nabyo byishe iriya,ntabwo ari amarozi rero yayishe ahubwo ni iriya mifuka.
    Abanyamakuru namwe ntimukandike inkuru nkiz’abana.

  • Iriya nka jye nka veterineri,nkurikije ibyo bayisanze mu nda,yishwe nibyo yariyentabwo ari amarozi.
    Ahubwo nyirayo yararangaye irya ibyo yiboneye birayica.
    Abanyamakuru bajye bacukumbura.

  • Abanyamakuru mura bahohoteye !!!

    Musome inkuru yose banditse ukwiri mukore isesengura murumva ukuri.

    Niko se coincidance (uruhurirane) mwemera ko atari ikintu gipfa kubaho ???

    Umukecuru bati niwe warokotse genocide wenyine mwiwo mudugudu …,ubwabyo biteye impujyenge !!!

    Umukecuru bati baherutse ku musenyera ho inzu…, yarisenye se ??? Leta yayimusaniye se itabigenzuye ??? Nibaza ko Leta yayisannye ibona harimo urigomo yakorewe sinon twese twajya tubwira leta ikatwubakira …, ibyo nabyo ni kibazo !!!!!

    Inka ye niyo gicucu kiri muzuwo mudugudu irya imisatsi imifuka ni bindi nkibyo …,nabyo biteye kwibaza !!!!

    Izo mpirirane zose zigwa kuwo mukecuru wazisesengura igasanga ashobora kuba akorerwa urugomo !!!

    Ibyo byakwemezwa cg bigahakanywa bidakuka nu rwego rwu butabera ribigitiye ububasha.
    Gusa nku muntu ubyumva wese biteye impungejye.

  • @ Ismaël
    Ubwo no kumusenyera yararangaye? Ahubwo uwo mubyeyi nasenge cyane naho ubundi abo bagizi ba nabi niwe bakurikizaho.

  • @Ismael

    Niba baramugize incike,hagakurikiraho kumusenyera habyuma hakaza kumwicira inka,urumva hasigaye iki? yenda wavuga ko afite uburangare kuko atahimuka.Naho ubundi bamugirire nabi ariko iherezo,Imana ifite uko izabagenza.

  • Niwe wenyine wacitse ku icumu muri uwo mudugudu , nibamujyane gutura kuli Muhazi niho harinzwe byizewe

    • Nongereho ngo iyo nka bazayikorere otps barebe icyayishe

  • KUBESHYA GUSA, winsetsa!,autopsie ??, no ku bantu ntayo bakora hanswe, naho ubundi icyunamo kirageze ubwo bari gushaka abo bashinja kuyifobya, n’ingengabitekerezo…,

  • Nyamara mwimuhindura umusazi ku busa biriya bintu bajya babiroga inka nanjye narabibonye. Ikindi, nta ruhande mbogamiyeho ariko akenshi usanga iyo umuntu yashinje umuntu muri gacaca ukamufungisha cyangwa ntibimuhame akaba umwere, akenshi abo mu muryango we bararitsira. So, uyu mukecuru rero bazamwimurire mu wundi mudugudu bamuhungishe abaturanyi be kuko niyo batamwicisha kumuhotora kugirango badafatwa, bamwicisha kumuroga

  • Nukuri uyu mukecuru akwiye kurenganurwa, ariko iyo nsomye ibyo abantu bamwe bandika nsanga hari abacyuzuye ingengabitekerezo, niyo twavuga ko iyo nka itarozwe, ariko yarasenyewe ku mugaragaro none muravuga ko iryo atari ihohoterwa yakorewe kuko yacitse ku icumu, mwagiye mureka gupfukirana ukuri kandi mukubona, ariko icyo nzi nuko agati gateretswe n’Imana kadahungabanywa n’umuyaga. mugire amahoro

  • Gatsimbanyi we nanjye nti bamujyane gutura ku muhazi impande ya nyiri igihugu , niho hizewe umutekano!

  • hahahaha…keretse injiji itazi gushishoza. iyi nkuru, ifite aho iganisha. Reba ibika biyigize: ndi umucikacumu wenyine uhagaze muri uyu murenge, …ubushize basenyeye inzu, none inka bayisanganye amagunira , amameshe, n’ibindi bitindi byamarozi! Ikindi atavuze nuko bayiroze mugihe icyunamo kegereje. Ok, uwo mukecuru arashaka kuvugako aturanye nabicanyi, ntaho ari kuko no kumwica barabikora doreko nubundi yabakize kubwamahirwe! Igisubizo yifuza ni ukubamukiza agasigara atuye wenyine, cga bakamujyana ahandi, aho azabyuka yareba imbere akabona abo yiyumvamo basangiye ubwoko, yareba inyuma, kuruhande, bigakomeza gutyoooo…kuburyo isi ye, atakongera kuyibonaho abo baturanyi babi. Hari nikindi ariko, buriya ntabuze abo ashaka kwegekaho umusaraba…ndatekereza abacuruzi kuko nibo bagira imifuka y’ibigunira, ndatekereza abafite amasaro, kuko nibo bagira imisatsi ya meshe.
    Muri make, uyu mubyeyi arashaka gutwerera abaturanyi ingorane yagize kubw’indonke no kwitwaza amateka mabi yamubayeho. Nizereko ubutegetsi butazagwa muri uwo mutego kuko numva atasobanuro buryo ki, yakomeje kubana nabo bagome imyaka nenda-rudi, Ikindi nabiriya byo guhisha inzu, umenya cyari igipindi kuko iyo bitabacyo ubutegetsi buba bwarafatiye abo baturage ibihano bikwiye! Njye niko mbibona

  • kuva nakera ruragwe bayivugaho amarozi

  • ahaaaaa umuntu bamugize inshike nanubu rukijyeretse.icyimbabaje nuko bimaze igihe ese iyo nzu isenywa abayobozi ntibababizi?????? ahaaaa nyamara rubengera hari ibibazo kuki abashenye iyonzu batashyikirujwe ubutabere ??? kugeza aho uwo mubyeyi yihuriye nitangazamakuru .iyo badahura???gusa mwiyobya uburari ngo yarabiriye.kuva nakera ruragwe bavuga ko baroga.

Comments are closed.

en_USEnglish