Digiqole ad

Africa y’epfo: Julius Malema arakekwaho kuba maneko wa CIA

 Africa y’epfo: Julius Malema arakekwaho kuba maneko wa CIA

Julius Malema arakekwaho kuba maneko wa CIA

Abantu bane bafite ijambo rikomeye muri Politiki y’Africa y’epfo barashinjwa kuba ba maneko ba Central Intelligence Agency(CIA), ibi bikaba ari Ibiro by’ubutasi bya USA.

Julius Malema arakekwaho kuba maneko wa CIA
Julius Malema arakekwaho kuba maneko wa CIA

Aba bose uko ari bane nta numwe ucana uwaka na President Jacob Zuma. Uw’ingenzi muri aba ni Julius Malema ukuriye ishyaka riharanira ubwigenge mu by’ubukungu ry’Abanyafrica y’epfo(Combattants pour la Liberté économique).

Thuli Madonsela ushinzwe itsinda ryikurikirana ibya ruswa ivugwa mu nzego nkuru za Leta nawe ari muri abo bane bakekwaho kuba ba maneko ba CIA.

Ku italiki ya gatanu, Werurwe, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yavuze ko agiye gutangiza iperereza risesuye kubivugwa kuri bariya bantu.

Abashinjwa bo bavuga kiriya ari ikinyoma cyambaye ubusa, ahubwo ari uburyo bwo kurangaza abaturage ngo batabona  cyangwa ngo bavuge icyuho kigaragara mu nzego z’ubutasi bw’Africa y’epfo.

Jeune Afrique

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Hahaha wwwww. African Leaders Jokes
    How Comes

Comments are closed.

en_USEnglish