Kamonyi: Kurangiza Imanza z’imitungo bigiye kwihutishwa mbere yo Kwibuka 21
Mu gikorwa cyo gutangiza ukwezi kwahariwe imiyoborere, cyabereye mu kagari ka Kigembe, Umurenge wa Gacurabwenge mu karere ka Kamonyi kuri uyu wa 18 Werurwe 2015, umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Rutsinga Jacques yavuze ko bimwe mu bikorwa bihangayikishije ubuyobozi bw’akarere harimo kurangiza imanza z’imitungo yangijwe mu gihe cya Jenoside, kugeza ubu itari yishyurwa kandi ngo bizarangizwa mbere y’uko imihango yo Kwibuka 21 itangizwa.
Uyu muyobozi akavuga ko kuva Inkiko gacaca zatangira kugeza ubu , ubuyobozi bw’akarere bwakomeje igikorwa cyo guhuza abangirijwe imitungo n’abayangije kugira ngo babashe kwishyura ku buryo 95% muri zo zamaze kwishyurwa, hakaba hasigaye gusa imanza zingana na 5%.
Izi manza ngo nizo bifuza kurangiza mbere yuko igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 igera.
Mayor Rutsinga ati: “Hari abangije imitungo, bafite ubushobozi bwo kwishyura ariko batagaragaza ubushake, aba tugiye kongera kubahwitura kugira ngo bishyure ibyo bangije kandi iki gikorwa nacyo kiri mu byo imiyoborere myiza isaba.”
Mwumvaneza Francois utuye mu kagari ka Kigembe yabwiye Umuyobozi w’akarere ko usibye imitungo y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yangirijwe, bafite ikibazo cyo kudahabwa ibyangombwa by’ubutaka bya burundu bityo ngo bikabagora kugira icyo bakora cyabateza imbere bakoresheje ubutaka basigaranye, haba kubutangaho ingwate kuri Banki cyangwa kububyaza umusaruro mu bundi buryo.
Iki kibazo Umuyobozi w’akarere yavuze ko atari akizi, bityo ko agiye kugikurikirana kugira ngo ubutaka bwose babwandikweho.
Muri gahunda z’icyumweru cyahariwe imiyoborere, abaturage bazibutswa ko guhabwa serivisi neza ari uburenganzira bwabo atari impuhwe.
Abaturage bashimangiye ko bifuza ko Itegekonshinga bitoreye ryahinduka bagashyiramo ingingo yemerera Umukuru w’igihugu Paul Kagame kuzongera kwiyamamariza uyu mwanya mu yindi manda kuko ngo ari we wabazaniye Imiyoborere myiza muri iyi myaka 20 ishize.
MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW-Kamonyi
1 Comment
Nibyo nanjye nshigikiye aba baturage ninde wundi twatora se iminsi itinze kugera ngo dushyireho igikumwe
Comments are closed.