Gicumbi: Abaturage barenganuye umuyobozi w’Akagali
Ejo ubwo Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka yari mu gikorwa cyo gutangiza icyumweru k’imiyoborere mu Karere ka Gicumbi, umuturage witwa Narohoza Jean Pierre yareze umuyobozi w’Akagali ka Rwankoko witwa Bisigayabo Marceline avuga ko yamufungishije amuziza y’uko afata za magendu ziba zambuka ziza mu kagali abamo ariko abaturage baramunyomoza, bavuga ko ariwe munyamafuti.
Mu gihe cyagenewe kubaza ibibazo, abaturage barahagurutse bageza kuri Min Kaboneka ibibazo byabo.
Narohoza J Pierre ati: “Nyakubahwa Minisitiri ndarega umukuru w’akagari wigeze kumfungisha nzira ko nakoraga akazi ko gufata forode, kandi nkorana n’ubuyobozi. Nyuma baje kumfunga bambeshyera ngo mfata ruswa none ndasaba ko mwandenganura.”
Mu gihe yarimo avuga uburyo yararenganijwe, Minisitiri Kaboneka yatumijeho umukuru w’akagari kuza gusobanura neza impamvu n’uko byangenze.
Mu kwiregura kwe, Basigayabo Marceline yavuze ko uyu mugabo yahohoteraga abaturage, abeshya ko akorana n’inzego zishinzwe kurwanya forode yinjira iturutse ku mupaka wa Gatuna.
Kubera ko Narohoza azwi cyane n’abaturage ku kwaka Ruswa nibo bafashe umwanya barenganura umukuru w’akagari bavuga ko ahubwo uyu mugabo ariwe waciye ibintu, yaka abaturage ruswa.
Umuturage wa mbere yagize ati: “Uyu mugabo yanyatse agafuka ka Kawunga nari niguriye, ansabye ruswa ngo akansubize mubwira ko agafuka kamwe kadasora, icyakurikiyeho n’uko agafuka kanjye nakabuze kugeza ubu sinzi iyo bakajyanye. Naracecetse kuko yitwazaga ko akorana n’inzego zishinzwe umutekano ku mpamvu z’iterabwoba adushyiragaho.”
Mazimpaka utuye mu murenge wa Manyagiro umurenge uturanye na Cyumba, nawe yavuze ko hatarashira ibyumweru bibiri uwo mugabo amwatse amafaranga igihumbi(1000Rwf), ku mpamvu z’uko umugore wa Mazimpaka yari yinjije Matola .
Avuga ko uriya mugabo ushinjwa yamubwiye ko nadatanga igihumbi birahinduka nabi. Ngo barakimuhaye nawe ababwira ko ibyo ku mupaka abirangije.
Ngo yongeyeho ati: “ Nimuhura n’abandi ku byapa biba hagati mu nzira birabareba!”
Minisitiri Kaboneka amaze kumva ibyo uriya mugabo aregwa, yabajije abayobozi ukuntu umuntu avugwaho kurya ruswa bene kariya kageni, ntihagire ibyemezo bamufatira, akibaza niba bari bazi ko abikora.
Abayobozi bavuze ko babimenye bakamuhana ariko akanga gucika kuri iriya ngeso.
Ngo yarafunzwe ariko nyuma arafungurwa, bagira ngo wenda azabicikaho ariko biba iby’ibyusa.
Minisitiri Kaboneka yahise asaba Polisi kujya gufunga Narohoza J Pierre kubera insubiracyaha yo kwaka ruswa Mazimpaka nyuma yo kumwambura matola ye.
Min Kaboneka yasabye abaturage kuba ishijo ry’ubuyobozi bagfatanya guhashya abantu bose barya ruswa cyangwa bacuruza magendu kuko bimunga ubukungu bw’igihugu kandi bigateza umutekano muke.
Kanyanga nyinshi yambuka iva Uganda iza mu Rwanda yambukira ku mupaka wa Gatuna izannywe n’abo bita abarembetsi baza bazikoreye mu ijoro.
Evence Ngirabatware
UM– USEKE.RW
3 Comments
Abayobozi b’utugari n’imidugudu nabo si shyashya.Muzaze murebe Umuyobozi w’umudugudu wa Kabeza,akagari ka Cyarwa, Umurenge wa Tumba, akarere ka Huye. Arya ruswa ku rwego rwo hejuru, ni indaya kabuhariwe, afite akabari iwe mu rugo aho acururiza izo mu nsi y’igitanda ku buryo umugabo wese atajya kuhanywera ahura n’ibibazo.
Ibya ruswa byo byararenze, muzabaze i gatsibo Ngarama umupolisi witwa Eric ngo ushinzwe trafic ukuntu afatanya n’umusekirite w’abamotari witwa parikingi bakajya no guhiga moto z’abantu mumazu yabo no mutubari. Twarumiwe ariko abamotari bazamwirenza
Yego rata gatoya uwo mupolisi ikibazo ke aba atanambaye imyenda y akazi nanjye yansanze mparitse ntayiriho ndayatanga. ariko we na parikingi ni abantu babi
Comments are closed.