Digiqole ad

France: Umunyarwenya Dieudonné M’Bala M’Bala yakatiwe gufungwa amezi 2

 France: Umunyarwenya Dieudonné M’Bala M’Bala yakatiwe gufungwa amezi 2

Akatirwa ntiyari ahari.  Yitwa  Dieudonné M’Bala M’Bala ni umunyarwenya w’Umufaransa ukomoka muri Cameroun uzwi mu guhugu cye kugira urwenya rwibasira Abayahudi.

Uyu mugabo azwiho kugira urwenya rwibasira Abayahudi
Uyu mugabo azwiho kugira urwenya rwibasira Abayahudi

Ku italiki ya 11 Mutarama, Dieudonné M’Bala M’Bala yanditse ku rukuta rwe rwa Facebook ko ari Charlie Coulibary, bisa naho yashakaga gushinyagurira Abayahudi bishwe ba Coulibary  mu gitero yagabye i Paris mu Nzu igurisha ibiribwa ya Kosher, nyuma yo kwica abanyamakuru bo muri Charlie Herbo.

Akimara kwandika ibyo yahise yamaganwa n’Abafaransa muri rusange bamusabira gukurikiranwa n’amategeko ariko bibanza kugorana ataraburana.

Nyuma yo kuburana yaje guhamwa n’ibyaha, akatirwa amazi abiri n’amande ibihumbi 300€.

Ari Dieudonné M’Bala M’Bala, ari n’abamwunganira bose nta n’umwe wari uri mu rukiko.

Kubera kwibasira Abayahudi cyane, Dieudonnée  yaje kuba umwe mu bantu Guverinoma y’Ubufaransa iyobowe na Manuel Valls (uyu nawe afite inkomoko mu Bayahudi) ikurikirana cyane.

Valls yagize ati: “Abantu ntibakitiranye uburenganzira bwo kuvuga icyo umuntu atekereza no kwibasira Abayahudi.”

Uyu munyarwenya yari amaze igihe kirekire ashinjwa gusebya, gutesha agaciro Abayahudi no kubangisha abandi batuye Ubufaransa.

Imibare iherutse gushyirwa hanze n’abanyamakuru yerekana ko Ubufaransa aricyo gihugu cya mbere mu Burayi kirimo abantu benshi banga Abayahudi.

 Jeune Afrique

 UM– USEKE.RW

13 Comments

  • Ark ubundi Abayahudi bapfana iki nabatutsi? Please ndibarije ntimuntuke!

  • Ubisanishije kubera iki mbere na mbere ??

  • Kuva namenya inzenya ze hashize igihe kurekire ntizensensa ahubwo ziteye isesemi reka yumve abonye ibyo akinanabyo bimuhagama !!!

  • @Munyarwanda: Niba wibuka neza, uyu wiyise Teta ni wawundi wavugaga ko yababajwe na Karamira! Wikwirirwa ubaza impamvu avuga abatutsi!@ Teta: Abatutsi barahari, mwarabishe musarura guhinduka ba ruvumwa gusa. Barahari abateshejwe impyisi-bantu, abo za mpyisi na none zari zarahejeje hanze y’ u Rwanda, ubu batuye u Rwanda kandi batabisabye za mpyisi nyine. Icyo Abatutsi bapfana n’Abayahudi ? Uzajye Paris ubaze Kanziga icyo kibazo kuko twasanze mu rugo iwe i Kanombe mu kwa gatanu 1994 copies z’igitabo “Mein Kampf” cyanditswe na Hitler aho avuga ububi bw’Abayahudi n’ukuntu bakwiye kurimburwa, icyo gitabo bene wanyu bari baragihinduye mu Kinyarwanda kuko ubundi Hitler yacyanditse mu rurimi rw’ Ikidage. Ndumva Kanziga yagusobanurira impamvu bari barahinduye ubwo burozi mu Kinyarwanda hanyuma azabonereho kukubwira aho Abatutsi bahuriye n’Abayahudi ? Singusubije ?

    • Ewana Uramusubije kabisa, ariko mujye mugira Diplomacie nawe ibyo bintu ushyizemo ngo impyisi ntabwo ari byo.

  • uyu wiyise teta siwe nasomaga comments ze ku nkuru ya Kabuye ejo,zuzuyemo ubuterahamwe narumiwe pe,ubwo nabwo arashaka ko hagira abamisubiza bigatuma amanuka mu bigambo bye byuzuye ubugome n ubujiji,lol nubundi ntawagutangiriye gamwa wakwivugira.Bapfana ko ari ubwoko bw’Uwiteka,simvuga bino bya Mose muri Bible kuko bariya bisiraheli b ubu ni abasuhuke nk abarabu ba North Africa,mbese siyo kavukire ,kuko abisiraheli bo muri Bible bari abirabura basa nk abanya Egypt ba kera kandi nabo bari abirabura.( ni kenshi abanya Egypt ba kera bagiye bitiranywa n abisiraheli kuko basaga).

  • Media muransetsa!!!!!!!!!
    ese Dieudonnée yanga abayahudi cg Zionism?

  • bose ni ubwoko bw’Imana (tutsis&jews) kdi bose bakorewe jenocide ikindi ni abanyabwenge.

  • Teta We uragowe pe! Uzaturika umutima kuko ni hahandi hanyu tuzarubanamwo mwabyanga mwakunda.

  • Nyamuneka ntabwoko bukivugwa ubu ni ndi umunyarwanda igezweho!ntago mubizi ko turi abavandimwe? mwe gupfa ubusa

  • Ni abanyabwenge!utazi ubwenge ashima ubwe.

  • Nibyo namubajije kuriya namumenye.., merci ku munyibutsa.

    @ DODO iba utivuguruje kubyavugwaga n’interahamwe kera zitaga abatutsi abanyabwenge kubwa mayeri abaranga iyo bafite intego iyi niyi.
    Ariyo fondation mwamba yabashoboje gufata igihugu mu guhe kituzuye 4 years bagateza igihugu imbere igihugu cyari itongo mu gihe kurenze 15years kikaba igihugu ntanga rugero mu bice byi tera mbere byinshi bitandukanye !!!

  • Freedom of speech irihe?
    gutuka abaslam no gutuka Muhammad s.a.w Ni freedom of speech,,,,ark gusebya abayahudi Ni ukwica uberenganzira bwa muntu,,,,
    hypocrisy of western civilization

Comments are closed.

en_USEnglish