Tunisia: 22 nibo baguye mu gitero cy’iterabwoba cyagabwe hafi y’Ingoro ishinga amategeko
Updated: Imibare itangazwa na Police ya Tunisia iragaragaza ko kugeza ubu abantu 22 aribo bamaze kwitaba Imana bazira amasasu yarashwe n’ibyihebe guhera ejo mu ma sa sita z’amanywa i Tunis muri Tunisia, hafi y’Ingoro ishinga amategeko.
Abagabo batatu bambaye gisirikare nibo bagabye icyo gitero. Abafashwe bunyago ngo bafungiraniwe mu cyumba k’iriya nzu ndangamurage.
Muri aba bishwe cumi na barindwi ni abanyamahanga bari baje gutemberera inzu ndangamurage ya Bardo ikunda gusurwa n’abantu benshi muri kiriya gihugu.
Abarwanyi babiri barishwe n’umwe mu bapolisi nawe ahasiga ubuzima. Abicanyi ngo barasaga uwo babonye wese mu bari ba mukerarugendo bari bafashe bunyago.
Mu banyamahanga bishwe harimo Abayapani, Abataliyani, Abadage, n’Abanya Espagne.
Minisitiri w’intebe wa Tunisia Habib Essid yavuze ko bishoboka cyane ko abicanyi bari bafite ibyitso byabirangiye uko biri bubigenze.
Amakuru avuga ko mu bapfuye harimo Abongereza yemejwe ko ari ukuri na Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Ubwongereza. Kugeza ubu nta mutwe w’iterabwoba urigamba iki gitero ariko RFI yaraye ivuze ko ISIS ikorera muri Libya(igihugu gihana imbibi na Tunisia) ariyo yateguye iki gitero ikanagishyira mu bikorwa.
Kuva muri Tunisia haba impinduramatwara yabaye mu Ukuboza 2010, yatumwe ubutegetsi bwavaho(Arab Spring), nta kintu cyerekanaga ko kiriya gihugu cyugarijwe n’ibitero by’ibyihebe.
Abasesesengura ibibera mu bihugu by’Abarabu(Maghreb) bemeza ko Tunisia nayo iri ku rutonde rw’ibihugu ISIS iteganya gutera n’ubwo bwose itarigamba iki gitero.
Amakuru atugezeho muri aka kanya ari gutangwa n’umunyamakuru wa CNN wigenga witwa Yasmine Ryan aravuga ko bibiri mu byihebe byishwe na Polisi ya Tunisia nk’uko yabibwiwe n’umwe mu bategetsi muri kiriya gihugu.
Iyi ni Video yerekana abaturage bari bafashwe bamwe bari gucika ibyihebe
UM– USEKE.RW
2 Comments
ni ha tari
ni danger
Comments are closed.