Senegal: President Macky Sall arashaka ko Manda ye igabanywaho imyaka 2
Umukuru w’igihugu cya Senegal, Macky Sall yabwiye abanyamakuru ko hari gutegurwa Kamarampaka yo gusaba abaturage niba bitaba byiza bagabanyijeho imyaka kuyo umukuru w’igihugu yamaraga ku butegetsi, bityo bikabera abandi bayobozi muri Africa urugero rwo kutizirika ku butegetsi.
Sall yabwiye abanyamakuru ko ibyo yifuza nibiba, igihugu cye kizaba ari intangarugero mu bihugu by’Africa no kw’Isi mu kwimakaza Demokarasi.
Iki cyemezo cya Macky Sall kirerekana umwihariko we n’igihugu cye mu buryo butandukanye n’uko bimeze mu bihugu byinshi by’Africa aho usanga abakuru b’ibyo bihugu baba bashaka kongera imyaka ya za Manda ku butegetsi.
Kugeza ubu ibihugu nka Benin, Rwanda, Burundi na Congo-Brazaville biri kureba uburyo hakongerwa umubare wa manda abayobozi bamaraga bayobora.
Ibihugu nka Algeria, Angola, Chad, Djibouti na Uganda, byahinduye itegeko nshinga mu rwego rwo kungera umubare cyangwa uburebure bwa manda bityo abayobozi babyo bagakomeza kuyobora.
Muri Burkina Faso, ubwo Blaise Compaoré yageragezaga guhindura itegeko nshinga abaturage baramwamaganye bimuviramo kuva ku butegetsi arahunga.
Macky Sall we yifuza ko imyaka irindwi yagenerwaga n’itegeko nshinga yagabanywa ikaba itanu.
Yagize ati: “ Natorewe kuyobora imyaka irindwi ariko umwaka utaha nzasaba ko habaho Kamarampaka nsabe abaturage ko iriya myaka yagabanywa.”
Ati: “Natwe muri Africa tugomba kuba ikitegererezo, tukereka amahanga ko kuba umukuru w’igihugu atibyo kamara.”
Macky Sall yabaye Umukuru wa Senegal asimbuye Abudulah Wade. Senegal ifatwa nka kimwe mu bihugu by’Africa byakoronejwe n’Abafaransa bifite imiyoborere myiza kurusha ibindi.
The Guardian
UM– USEKE.RW
24 Comments
Yewewe disi uyu mugaBO N’UMUREBA MUMASO URABONA KO IBYO AVUGA ABIKUYE KUMUTIMA ,NI MWIZA IMBERE N’INYUMA!
Ni ukuri peee!! Niba adakindagura abaturage be, cg ngo akanire ku munigo abavuze ibyo adashaka biragaragara ko ari ntama y’Imana kandi aharanira ibyagirira igihugu n’abanyagihugu akamaro!! Imana imwongerere imigisha itagabanyije.
Byiza cyane
Ibyo uyu muyobozi avuga nsinzi niba harimwo ubwenge ni mibare. We abona koko imyaka3 itari mike cyaane kugira gahunda aba afitiye rubanda aba ayirangije. Ntabwo akeneye kuvuga ngo amahanga abone ko abanyafurika nabo bashobora.. ibi ntaho bihuriye nibihugu byose.
Ariko wasomye ibitari byo wowe wiyise rohi mugisha, yavuze itanu ntabwo ari itatu. soma neza mbere ya comments plz
Ariko nanjye nibaza iyo uburana ibintu usoma byanditse kuburyo bugaragara warangiza ngo itatu, …! Yavuze ko imyaka irindwi (7) ari myinshi ashaka ko yagabanwa ikaba itanu (5)
Ibyo abantu baburana ngo umuntu ajye atinda kubutegetsi niba babona ayobora neza byo ni ukugundira kuko siwe wenyine uba ashoboye kuyobora kdi bageraho bakavanga ibintu!
MWIRIWE BASOMYI BEZA!
NONE SE MURI USA KO ARICYO GIHANGANGE KU ISI MANDA SI IMYAKA 4? WIBWIRA KO IDAKORESHWA BAKAGERA KURI BYINSHI?IYO MANDA IRI MU GACIRO< ABAGENEWE IYO MANDA BAKORANA INGUFU NYINE KUGIRANGO BESE IMIHIGO!
MANDA NDENDE NTIVUGA IBIKORWA BYINSHI AHUBWO WASANGA BIVUGA KWIGWIZAHO NO GUSHAKA KUBA INTAKOREKA!
Senegal manda yaho ni imyaka 7 arashaka kuzasaba ko yaba 5!
Macky S. uri mwiza pe ngaho se twigishirize aba banyafurika bagenzi bawe nabo bamere nkawe
yaba abaye uwamber mu mateka arihubu mur Afrique !!
Ikingenzi ni uburyo guhindura itegeko byenda gukorwa (procedure). Yiyamaza yavuze ko natorwa azarihindura. Abaturage bamutora bari bamwemereye kuzabikora. Ntabwo rero abatunguye avuga ngo ashaka ko rihindurwa kandi atari cyo bamutoreye. Ku isi yose, usibye muri Afurika, niko bikorwa. Yenda iki nicyo ibihugu by’Afurika bikwiye kwiga kujya bikora, kwaba guhindura itegekonshinga kugirango manda zongerwe, zigabanuke cyangwa se zivanweho.
Bivuze ko yiyizera mbere y’uko abandi bamwizera kandi umutima we ntacyo umwagiriza!!! Imana imuhe umugisha..
Yibaye byabaga niwacu abantu ntibumveko kuyobora imyaka myinshi aribyo bizadukura mubibazo turimo byingutu, bakumvako hari nabandi bashoboye , bityo byadufasha nokwigirira icyizere kirambye cyahazaza , tutavugango muzehe nasaza bizagenda gute
Nukuri uyumugabo bibaye yagya mubo nange nareberaho peeee kuko abayobozi bahindura manda kabone niyo nabambakunda nte mpita mbashyira muri poor leaders kbs…!
WA MUGABO WE URI INYANGAMUGAYO.
Abandi bamaze imyaka irenga 14 ariko bagenda barushaho kugundira bibaza iki koko
Hagati aho Angela Merkel ari muri mandat ya gatatu! Netanyahu agiye gutangira iya kane! Ese mwari muzi ko hari abayobozi bo muri United States Congress bahora basaba ko imyaka ntarengwa US President ayobora yakurwaho ? Moralité: Tureke kumira bunguri ibyo badutamika ahubwo twibaze iki kibazo: inyungu zacu ziri he ?
Ariko nkawe Malo koko uvanga ibintu uzi gute? Ntabwo uziko se muri Israeli na Germany bagira na perezida wa Repubulika? Ikindi niba mwaratekerezaga ko Manda ebyiri zidahagije mwabishyiriraga iki mw’itegekonshinga? Ko mudakora nka M7 cyangwa Biya cg Ngw’ema,Mugabe n’abandi bose bazi ko ikibategereje ari kimwe kuko bafite ingero nyinshi? Kadhafi,Mobutu,Ben Ali,Compaoré n’abandi.
Ni Nkaba dukeneye muri Africa kabisa naho mureke abahindura itegeko nshinnga bashaka kuba President a vie. Repubulika itandukanye na Ubwami so uyu mugabo ni intangarugero kabisa narinziko ntawundi Mandela tuzabona ariko uyu ari mucyimbo cye.
Ese Patrick, Mandela yakumariye iki ?Jye Kagame yatahuye abanyarwanda baatagiraga igihugu imyaka mirongo, arokora abo abicanyi bashakaga kumara. Ahera ku matongo yubaka igihugu benshi bifuza, njya hanze mfite ishema abanyamahanga bakanyubahira ko ndi umunyarwanda kubera we. Umubare wa mandats? Muri post yanjye ya mbere navuze Angela Merkel. Reka nguhe urundi rugero: President Franklin Delano Roosevelt wayoboye USA mu gihe icyo gihugu cyari mu bibazo bikomeye by’ubukungu yarakomeje ayobora icyo gihugu mu ntambara ya kabiri y’isi: yayoboye MANDATS ENYE! Ibi wari ubizi? Reka da! Bo ntibabivuga! Bo bareba inyungu zabo bakanakunda igihugu cyabo!
Mugire impagarike bavandi,
Erega iteka gusimbukira ku kivuzwe ugatanga umwanzuro ni indi ngorane.Uyu muntu mushima njye mfite icyo murega. Ntiriwe nsesengura cyane,umuntu ahita abona ko nta demokarasi. Icya mbere ndahamya ko hari impamvu iriya myaka irindwi yagiriyeho.sinzi rero ko guhinduka kwabyo ari ibigomba kumukomokaho cyangwa kuva mu babishyizeho n’ubundi. Ikindi n’uwakwibaza ko we bwite ari intungane, guhindura itegeko nshinga si ibiva mu muntu umwe.Ubwo ari we ubitangaje nanone hazaba referendum. Akayabo k’amafaranga bitwara, uretse kuba yaba afite indi ngorane,nta cyagatumye ayasesa kuko nzi konta gihugu cya afurika cyihagine. Mukwanzura uwababwira ngo turindire tuzambenya akabyihishe inyuma umunsi abo babigiyemo inama uruhande rumwe rudasohoje amasezerano ntacyo yaba abangamiye kuko iminsi niyo izitangira igisubizo. Iby’abandi tubirekere abandi twe twirebere iby’iwacu kuko ngo impamvu ingana ururo.
IKEREKEZO KIMWE TWONGERE IMBARAGA BAVANDIMWE.
Ibi byose biratwereka ko abanyafurika twahohotewe bakatujyana muri za Republika tutarumva aho zitaniye n’ubwami.
president wa usa aza akora execution yibintu byabaye planned kera cyane.bimwe akabikora ibindi bikazakorwa nuzamusimbura.there is no invention at all.
@Beatrice: Ndacyakomeza kuvuga ko icyo dukeneye ari ukumenya ikidufitiye akamaro tukaba aricyo duharanira kuko abadutegeka ibyo tugomba gukora bakanatwinjizamo ibyo uri kuvuga bo bareba inyungu zabo. Ingero nazitanze. Ese ubu wambwira ko abaturage na Lybia babayeho neza nyuma y’aho Kadhafi yishwe n’abitwaga ko baharanira demokarasi ?? Irak yari imeze ite mbere y’uko bayitera ? Ese ujya wibuka ko aho bo bageze bahageze mu myaka amagana nta n’ubashyizeho igitugu ?? Ngaho komeza uharanire iyo demokarasi muvandimwe…
Comments are closed.