Palestine yongeye gusaba Israel kuyemera nk’igihugu niba ishaka amahoro
Nyuma y’uko Ishyaka rya Minisitiri w’intebe wa Israel Benjamin Netanyahu nayo bishyize hamwe batsindiye amatora yabaye ejo, umuvugizi w’Umukuru wa Palestine witwa Nabil Abu Rudeineh yabwiye Ikinyamakuru Ma’an Agency ko niba Israel ishaka amahoro mu Karere k’Uburasirazuba bwo hagati, igomba kwemera ko Palestine ari igihugu cyigenga kigomba guturana na Israel mu mahoro.
Yongeyeho ko abazaba bagize guverinoma ya Netanyahu abo ari bo bose, bagomba gukurikiza amasezerano mpuzamahanga yemeza ko ibihugu byombi bigomba kubana bituranye kandi byubahana.
Ikintu gikomeye kiri mu busabe bwa Nabil ni uko Israel yakwemera ko Yeruzalemu y’uburasirazuba igomba kuba Umurwa mukuru wa Palestine yigenga.
Uyu mugabo yemeza ko Ubuyobozi bwa Palestina(Palestinian Authority) bwiteguye gukorana na Guverinoma yose izashyirwaho ariko bukayisaba kuzita ku ngingo zemewe n’Umuryango mpuzamahanga zigena uko buri gihugu kigomba kwigenda ntikivogerwe n’ikindi.
Yagize ati: “ Niba Israel idashaka ko habaho Leta ebyiri zigenga, rwose imihati yose yo kugarura amahoro muri aka gace izaba impfabusa.”
Netanyahu ubwo yahaga ikiganiro abanyamakuru yavuze ko naramuka yongeye kuyobora Guverinoma azakomeza gutsimbarara ku cyemezo cy’uko nta Leta ya Palestine yigenga izabaho.
Ku rundi ruhande, Palestine yiyemeje kuzarega Israel kubera ibyo yita ‘ibyaha by’intambara’ yakoze mu bitero yagabye umwaka ushize kuri Gaza.
Ibi Palestine yezera ko bizakunda kuko ubu yamaze kwemerwa nka kimwe mu bihugu bifite ijambo mu Rukiko mpuzamahanga mpanabyaha, ICC.
Umwe mu bajyanama ba Abbas witwa Erekat yabwiye AFP ati:“ Ni ibintu bigaragara ko Netanyahu azatsinda amatora akongera akayobora, ariko ntituzacika intege, ahubwo tuzakomeza dukorane n’amahanga kugeza ubwo Israel izabazwa mu rukiko ibyaha by’intambara yakoreye Abanyepalestine.”
Biteganyijwe ko Palestine izaba umunyamuryango wuzuye wa ICC muri Mata uyu mwaka.
Hagati aho ICC yatangije iperereza ku byaha Palestine irega Israel mu ntambara barwanye umwaka ushize muri Gaza.
Nyuma y’uko Palestine yemerewe kuba kimwe mu bihugu bigize ICC,Israel yahise igwatira imisoro n’amahoro by’Abanyanyepalestine bingana na miliyoni 400$.
Undi muyobozi wa Palestina witwa Yasser Abed Rabbo yabwiye AFP ati: “ Uko bigaragara Israel yahisemo inzira y’ivangura, kubohoza ubutaka bwacu no kutugira ingaruzwamuheto. Byari bube byiza iyo iza guhitamo ibiganiro n’ubufatanye hagati yacu.”
UM– USEKE.RW