Digiqole ad

Maher Zain na Radio nibo bahanzi b’ikitegererezo kuri Safi

 Maher Zain na Radio nibo bahanzi b’ikitegererezo kuri Safi

Aba nibo bahanzi b’ikitegererezo kuri Safi wo muri Urban Boys

Maher Zain Muhammed umuhanzi mu njyana ya R&B ukomoka mu gihugu cya Liban na Moses Nakintije Ssekibogo uzwi nka Radio wo mu itsinda rya Goodlyfe mu gihugu cya Uganda, nibo bahanzi b’ikitegererezo kuri Safi wo muri Urban Boys.

Safi uretse kuba ari mu itsinda rya Urban Boys,ni umwe mu bahanzi bakunze kumvikana cyane mu nkikirizo z'indirimbo ziba zahuje abahanzi benshi (All Stars)
Safi uretse kuba ari mu itsinda rya Urban Boys,ni umwe mu bahanzi bakunze kumvikana cyane mu nkikirizo z’indirimbo ziba zahuje abahanzi benshi (All Stars)

Ni nyuma y’uko abitangaje abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram akavuga ko abo bahanzi ari bamwe mu bahanzi b’ikitegererezo kuri we ndetse ko hari nabyinshi abareberaho.

Niyibikora Safi niyo mazina ye, azwi muri muzika cyane nka Safi Madiba mu itsinda rya Urban Boys. Ni umwe mu bahanzi bakunze kumvikana cyane mu nkikirizo (Chorus) z’indirimbo zose bamaze gukora.

Ku rubuga rwe rwa Instagram yashyizeho ifoto y’abo bagabo bombi agira ati “Bamwe mu bampa inspiration, Insha Allah”.

Aba nibo bahanzi b'ikitegererezo kuri Safi wo muri Urban Boys
Aba nibo bahanzi b’ikitegererezo kuri Safi wo muri Urban Boys

Ibi rero byatumye zimwe mu nshuti ze zitangira gushyiraho ibitekerezo (Comments) zimwereka ko zimushyigikiye, ndetse bamwe na bamwe bakanavuga ko nabo bakunda abo bahanzi cyane.

Ntibikunze kubaho cyane mu bahanzi nyarwanda ko yaba yakwerura akaba yavuga umuhanzi mugenzi we ashobora kuba akuraho imihangire cyangwa ashobora kuba yemera imiririmbire ye.

Maher Zain yavutse tariki ya 16 Nyakanga 1981, avukira mu gihugu cya Liban. Yatangiye ibijyanye na muzika muri 2009 aza no guhita akora album ye ya mbere yise “Thank You Allah”.

Moses Nakintije Ssekibogo uzwi nka Radio, yavutse tariki ya 1 Mutarama 1985, avukira ahitwa i Busoga mu gihugu cya Uganda. Yatangiye kumenyekana cyane mu itsinda rya Goodlyfe muri 2008.

Mbere y’uko bashinga itsinda ryitwa Goodlyfe we na Weasel, yabanje kuririmba indirimbo ari wenyine. Izo ndirimbo zirimo, Heart Attack, Sweet, LadyJennifer na Can’t Let You Go.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish