Igitaramo cya Massamba i Zurich mu Busuwisi, cyakumbuje u Rwanda abahatuye
Ku wa 11 Werurwe 2015 nibwo Massamba Intore n’itsinda ry’abantu bane berekeje mu Mujyi wa Zurich mu gihugu cy’u Busuwisi mu gitaramo kiswe “Inkera y’Intwatwa”. Muri icyo gitaramo kitabiriwe n’abantu benshi, ngo benshi bagaragaje urukumbuzi bafitiye igihugu cy’ u Rwanda.
Mu ndirimbo nka ‘Ben’Imana’, ‘Bagore beza’, ‘Imirarangoma’, ‘Amararo’, ’zarwaniye inka’ n’izindi, zashimishije abantu bitewe n’ibicurangisho bakoresheje birimo ikondera,Umuduli,Inanga,n’Ingoma.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki ya 17 Werurwe 2015 mu masaha ya ni mugoroba, nibwo Massamba Intore n’abo bari barajyanye baraye bagarutse i Kigali.
Mu kiganiro yagiranye na Umuseke, Massamba yatangaje ko yishimiye uburyo bitwaye ndetse nuko bagaragarijwe ko indirimbo gakondo zikunzwe cyane muri icyo gihugu.
Yagize ati “Nta kintu na kimwe gishimisha nko kuririmbira abantu bose ubona ko bafite inyota yo kumva ibyo urimo kuvuga. Ni bimwe mu bintu bituma ukora n’ibyo utatekerezaga kubera ibyishimo.
Uko twitwaye mu gihugu cy’u Busuwisi byatumye benshi batugezaho ubutumwa bugaragaza ko bakumbuye igihugu cy’u Rwanda ndetse bagikunze n’indirimbo gakondo”.
Massamba akomeza avuga ko bikwiye ku bahanzi nyarwanda ko bagaruka mu bihangano bifite injyana gakondo cyane cyane ko ari nabyo byerekana umwimerere w’ibyo uririmba.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
1 Comment
TURIRIMBE GAKONDO KANDI DUKUNDE IBYIWACU TUBITEZE IMBERE NIHO TUZATERA IMBERE
Comments are closed.