Sud-Kivu : FDLR irakidegembya i Mwenga
Nubwo hashize ukwezi ingabo za FARDC ziyemereye ko zigiye kugaba ibitero simusiga byo kwambura intwaro no kwirukana abarwanyi ba FDLR, abatuye agace ka Mwenga babwiye ikinyamakuru Okapi ko kugeza na n’ubu bariya barwanyi bakiri benshi muri kariya gace.
Nk’uko bariya baturage babivuga, ngo kugeza ubu abarwanyi ba FDLR bamaze kwicwa ntibarenga makumyabiri(20) mu gihe ngo hari ababarirwa mu magana ndetse ngo no mu bihumbi bakidegembya muri kariya gace ndetse n’ahandi muri Kivu y’Amajyepfo.
Ngo hari itsinda ry’abarwanyi ba FDLR baherutse kuboneka bari kwinjira mu ishyamba rya Itimbwe mu gace ka Mwenga hafi y’umupaka wa Fizi muri Kivu y’epfo.
Abaturage bavuga ko bahangayikishijwe n’uko abarwanyi ba FDLR bataha mu ngo zabo mu midugudu, ngo bagahungabanya amahoro n’umudendezo w’abaturage.
Ikindi kigaragara ngo ni uko aba barwanyi baba badegembya, ubona nta kibazo na kimwe bafite.
Amakuru aturuka ku bantu barebera hafi ibikorwa by’ingabo za FARDC ziri mu gikorwa cya gisirikare cyo kwirukana FDLR cyiswe Opération Sokola bavuga ko biboneye abarwanyi ba FDLR bambuka bava muri Lwindi bagana Butezi muri Mwenga .
Dushingiye kubyo babwiye Okapi, ngo abarwanyi benshi ba FDLR bavuye mu duce twa Kigogo, Isopo, Kibumba… ubu bakaba bari kwinjira mu duce tw’imbere tw’intara ya Mwenga bagana mu mashyamba y’inzitane ari hafi aho.
Aba baturage kandi bongeraho ko bizagora ingabo za DRC kwinjira mu duce twose abarwanyi ba FDLR binjiyemo kuko bivanze cyane n’abaturage.
Umukuru wa Mwenda we ahakana ko nta kimenyetso na kimwe kimwereka ko hari abarwanyi ba FDLR bagarutse mu gace ayobora.
Kubera gutinya imirwano hagati ya FARDC na FDLR, abaturage barenga 5 000 bamaze kuva mu ngo zabo.
UM– USEKE.RW