Digiqole ad

Iburasirazuba:Ibyangombwa by’ubutaka bigiye kujya bitangwa vuba

 Iburasirazuba:Ibyangombwa by’ubutaka bigiye kujya bitangwa vuba

Kubera ko ngo bamwe mu batuye mu Ntara y’Uburasirazuba batindaga guhabwa ibyangombwa by’ubutaka, bahisemo kuba baretse kugura cyangwa kugurisha ubutaka igihe cyose abashinzwe kubyandika batari basubukura imirimo yabo. Ku rundi ruhande, abayobozi mu biro by’ubutaka mu Ntara y’u Burasirazuba bemeje ko iki kibazo cyabonewe igisubizo kuko ubu hagiye gushyirwaho umukozi ushinzwe ubutaka muri buri murenge.

Ngo abaturage bagiye kujya bahabwa ibyangombwa by'ubutaka  mu gihe gito
Ngo abaturage bagiye kujya bahabwa ibyangombwa by’ubutaka mu gihe gito

Abaturage bakomeje kwinubira ko service z’ubutaka zitinda, ibi ngo bikagaragarira cyane mu ihererekanya ry’ubutaka igihe habayeho ubugure aho bisaba ko icyangombwa cy’ubutaka kigomba guhindurwa kikandikwa kuwaguze ubutaka.

Bamwe mubo twaganiriye baduhamirije ko iyi service itinda cyane ku buryo ngo bishobora kumara n’amezi atandatu arenga.

Ibi ngo bigira ingaruka mbi yaba kuwugurisha ubutaka bwe akeneye amafaranga ndetse no kuwugura ubutaka cyane cyane akeneye guhita abwubakaho.

Umwe muribo yabwiye Umuseke ati:“Ibyangombwa biratinda kugira ngo babihindure bisaba nk’amezi atandatu  ndetse hari igihe arenga. Ubungubu iyo baguze ntibacyihutira kujya guhinduza hari n’abahisemo kubireka bakiyicarira.”

Habakurama Francois Xavier, umukozi mu Kigo cy’umutungo kamere ushinzwe iyandikisha ry’ubutaka  mu Ntara y’Uburasirazuba, atangaza ko iki kibazo cyabonewe igisubizo kuko ubu hagiye gushyirwaho umukozi ushinzwe ubutaka muri buri murenge, aho kuba ku karere gusa nk’uko byari bisanzwe.

Ati: “Birimo kugenda bikemuka… ubu hari gahunda ya One day one procedure aho abantu bashobora kuzajya babona serivise z’ubutaka mu munsi umwe. Ikindi ni uko muri buri murenge hagiye gushyirwaho noteri w’ubutaka nkaba numva ibi bizakemura ikibazo.”

Aba bakozi bashinzwe ubutaka mu mirenge yose yo mu Ntara y’Uburasirazuba nibamara gushyirwaho ngo bizafasha cyane kuko ubu hamaze kwigwa uburyo hazajya hifashishwa  ikoranabuhanga, ku buryo hatazajya harenga umunsi umwe kugira ngo icyangombwa cy’ubutaka kibe cyabonetse kuwushaka guhinduza.

Itegeko rivuga ko igihe umuntu atandikishije ubutaka cyangwa ngo abwiyandikisheho igihe yabuguze  bifatwa nkaho ubwo butaka butari ubwe.

Elia BYUK– USENGE

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Ikigo kigomba gukora inspection kuko hari amakosa menshi yabaye Hariya hagati yo kwandikisha ubutaka no gusohora Icyangombwa cya burundu habaye amanyanga menshi cyane cyane mu murenge wa Muhazi mu kagari ka Murambi. Hakenewe icukukumbura.

  • Twebwe tumaze kumenyera speech:cgw discours nkizo rwose; ngo hagiye gushyirwaho — – – – – – – – – -, nyuma bazavuga ngo mungingo y’imari ya 2014-2015 ntibari bateganyije imishahara y’abakozi bo guhangana n’ikibazo cy’ubutaka . Ese mwambwira ko n’ababugura, babwirwa aho kubaka, nahatemerewe kubakwa ??? Muzajya kubona mwunve abantu basenyewe nka babandi ba KIYOVU y’abakene na KIMICANGA.
    Bati twibagiwe kureba ikirere indege zizacamo , kandi abantu bagumye gutura aho hantu byakonona ubwonko bw’abana bavuka mubihe birimbere . Bati cyangwa, twasanze kunyungu za rubanda n’igihugu muri rusange, abantu bakwiye kwimurwa hagakorerwa ikintu runaka.
    Byibura niba byatindaga ubuyobozi buriho bwiga neza ikoreshwa ry’ubutaka.
    Naho ubundi na nyuma yaha, bazatubwira ko abakozi bareba iby’ubutaka badahagije .

Comments are closed.

en_USEnglish