Digiqole ad

AK47 murumuna wa Jose Chameleone yitabye Imana

 AK47 murumuna wa Jose Chameleone yitabye Imana

Ubwo yazaga i Kigali mu gitaramo na mukuru Jose Chameleon yifotoje afite uturango tw’UM– USEKE.RW

Amakuru aturuka muri Uganda aratangaza ko umuhanzi Emmanuel Mayanja bakunda kwita AK47 uzwi mu njyana ya Dance-hall yitabye Imana kuri uyu wa 16 Mutarama 2015 mu bitaro bya Nsambya mu mujyi wa Kampala nyuma yo kwitura hasi mu bwogero akajyanwa kwa muganga.

AK47 ubwo yari i Kigali mu 2012 yaje muri Kesha Festival
AK47 ubwo yari i Kigali mu 2012 yaje muri Kesha Festival

Ikinyamakuru BigEye cyo muri Uganda kiravuga ko uyu muhanzi yaba yazize ibibazo by’impyiko.

AK47 wari ufite imyaka 25 ni murumuna w’abahanzi Jose Chameleone, Weasel n’uwitwa Pallaso abahungu ba Gerald Mayanja.

AK47 azwi cyane mu ndirimbo nka Bayudda rmx, Nze Akwagala, Mbeera Yansi, Better dance, One of a kind, Champion n’izindi.

Ku mbuga nkoranyambaga cyane kuri Twitter abantu benshi batanze ubutumwa bw’akababaro bwifatanya n’umuryango w’aba banyamuzika.

AK47 imbere y'umunyamakuru w'Umuseke
AK47 imbere y’umunyamakuru w’Umuseke
Ubwo yazaga i Kigali mu gitaramo na mukuru Jose Chameleon yifotoje afite uturango tw'UM-- USEKE.RW
Ubwo yazaga i Kigali mu gitaramo na mukuru Jose Chameleon yifotoje afite uturango tw’UM– USEKE.RW
Mukuru we nawe icyo gihe bari kumwe. Bombi baje gususurutsa Abanyarwanda
Mukuru we nawe icyo gihe bari kumwe. Bombi baje gususurutsa Abanyarwanda
We na mukuru we i Kigali
We na mukuru we i Kigali
Bari inshuti magara ntunsige
Bari inshuti magara ntunsige
AK47 ubwo yari atashye, aha ni ku kibuga cy'indege
AK47 ubwo yari atashye, aha ni ku kibuga cy’indege
Jose Chameleone na murumuna we AK47 bashimisha abanyakigali, AK47 yigeze gutangaza ko mu bavandimwe be Chameleone ari ntagereranywa
Jose Chameleone na murumuna we AK47 bashimisha abanyakigali, AK47 yigeze gutangaza ko mu bavandimwe be Chameleone ari ntagereranywa
Chameleone na murumuna we Pallaso mu gahinda iruhande rwa murumuna wabo AK47 witabye Imana
Chameleone na murumuna we Pallaso mu gahinda iruhande rwa murumuna wabo AK47 witabye Imana/Photo Instargram B.Musoni

 

Photos/Plaisir MUZOGEYE/UM– USEKE

Plaisir MUZOGEYE
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • birababaje cyane kuba umuhanzi nk’uwo yitabye Imana akiri muto kandi yakabaye yatanga umusanzu wo kuzamura umuziki wo muri east africa, Gusa twifatanyije n’uwo muryango muri ako kababaro.

  • R.I.p Bro .. u have gone too soon .
    U will be Missed 47 mayanja
    Kitalo nyooo

Comments are closed.

en_USEnglish