Digiqole ad

“Alain nasezererwa muri Touch records, nzemera gusubirayo”- Producer Fazzo

 “Alain nasezererwa muri Touch records, nzemera gusubirayo”- Producer Fazzo

Cyiza Fabien uzwi ku izina rya Producer Fazzo yabwiye Sunday Night ko umuyobozi wungirije Touch Records nasezererwa, aribwo azemera kugaruka muri iriya nzu itunganya muzika.

Producer Fazzo avuze akomeje ko atazasubira muri Touch Records niba Alian Rudahanwa atirukanywe
Producer Fazzo avuze akomeje ko atazasubira muri Touch Records niba Alain Rudahanwa atirukanywe

Uyu musore ukora muzika (producer) uzwi nk’umwe mu bakomeye mu Rwanda avuga ko ibiganiro n’umuyobozi  mukuru wa Touch bigeze kure.

Uyu musore nyuma yaho ahagaritse imirimo ye muri Touch Records akerekeza muri Infinity records, ubu noneho ngo ibiganiro bigeze kure ngo asubire muri Touch records.

Mu kiganiro yahaye Sunday Night, Fazzo yemeza ko ubuyobozi bukuru bwa Touch Records  buri kumusaba kugura contract afitanye na Infinity ubundi akagaruka muri Touch ariko we akavuga ko azagarukamo ari uko Alain Rudahanwa atakiri umwe mu bakozi ba Touch Records.

Producer Fazzo yagize ati “Nibyo koko naganiriye n’ubuyobozi bukuru bwa Touch Records ku buryo ngo bagiye kugura contrat yanjye muri infinity ariko sinakorana na Alain Rudahanwa. agomba kugenda nkabona kwemera ibi byose Mutesa yansabye”

Uyu Alain Rudahanwa umuyobozi wa Touch Records wungirije nyuma yo kwamburwa imodoka igahabwa umwe mu bahanzi bazamuka bakorera muri iyi nzu ari we Niyorick, byavuzwe ko agiye gusezerwa ariko ntibyaba.

Nyuma y’ibi byavuzwe ko yari agiye gusezererwa ariko  ntibibe, Alain Rudahanwa yarabihakanye, avuga ko n’ubwo yambuwe imodoka ariko atigeze asezererwa muri Touch Records.

Twagerageje kuvugisha Mutesa umuyobozi mukuru wa Touch Records  ngo atubwire uko ikibazo kimeze  n’ingamba zifatika bafashe ku kibazo cya Alain Rudahanwa ariko telephone ye ntiyaboneka  ku murongo.

Tubibutse ko Producer Fazzo yahoze muri Touch Records nyuma aza kuhava ajya muri Infinity asimburwa na Producer Junior.

Nyuma byarahwihwishijwe ko yazize ko yatoneshaga abahanzi bamwe na bamwe nka Jay Polly ariko we akabihakana ahubwo akavuga ko ananizwa na bamwe mu bayobozi be badakurikiza amasezerano y’akazi bagiranye.

Iras Jalas

UM– USEKE.RW

en_USEnglish