FARG mu 2022 nibwo izasoza kurihira abanyeshuri bahuye n’ingaruka za Jenoside
Ibi byatangajwe n’Umuyobozi w’Ikigega cya Leta gishinzwe gutera inkunga abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 batishoboye FARG uyu munsi ubwo yari kumwe n’ubuyobozi muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu MINALOC, ubwo bahaga ibisobanuro Komisiyo yo mu Nteko ishinga amategeko ku mikoreshereze n’imicungire y’umutungo wa Leta, PAC.
Abagize PAC babajije Eng Theophile Ruberangeyo ukuriye FARG, aho gahunda yo gufasha abahuye n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 igeze kuko bamwe mubo FARG ifite mu nshingano zayo ubu bamaze gukura bakaba bakwifasha kubaho bityo ibyabagenerwaga bikaba byahabwa abandi ndetse wenda na services zimwe na zimwe zikavanwaho.
Eng Theophile Ruberangeyo yasobanuye ko kugeza ubu hari ibikorwa bigenewe abacitse ku icumu muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 batishoboye biri hafi kugeza ku musozo kandi n’intego ngo zari zigamijwe bigitangizwa zikaba zigiye kugerwaho mu buryo bwuzuye.
Umuyobozi wa FARG yavuze ko bateganya ko mu mwaka wa 2022 gutanga amafaranga ku banyeshuri bahuye n’ingaruka za Jenoside bizaharagara uretse ko hazabaho gahunda yihariye yo gufashwa abacikanywe cyangwa abandi bafite ibindi bibazo byihariye.
Eng.Ruberangeyo yavuze ko kubakira abacike ku icumu nabyo mu myaka itanu iri imbere bizaba bimaze kurangira, hagasigara gusana amazu yangiritse kuri bamwe badashoboye kuyisanira.
Uyu muyobozi yanenze abantu bafata amazu yabo nabi akangirika bayareba no kuyasana bikabananira kandi babifitiye ubushobozi.
Eng Ruberangeyo yagize ati: “Hari amazu yubatswe hutihuti ari kwangirika muri iki gihe kandi agomba gusanwa ariko hari na bamwe bumva ko Leta igomba kuyabasanira kuko ariyo ngo yayubatse bityo bakayafata uko bishakiye. Hari abo bigaragara ko bafite ikibazo cy’imyumvire ikiri hasi.”
Ikindi umuyobozi wa FARG yavuze ko kigayitse ni uko ngo bamwe mu bacitse ku icumu bubakirwa amazu bakayagurisha cyangwa bakimukira ahandi kugira ngo bongere bubakirwe andi mazu.
Mu bushakashatsi bwakozwe muri 2010 bwagaragaje ko abantu 208 bashakaga izindi nzu kandi bazifite.
Kugira ngo hasanwe amazu y’abacitse ku icumu hakenewe amafaranga miliyari 36 kandi FARG mu ngengo y’imari yayo ntirenza amafaranga miliyari 27 ariko ngo ku bufatanye n’izindi nzego no kwigisha abantu bagahindura imyumvire, byose bizagenda bikemuka gahoro gahoro
Ku bijyanye n’imikorere ya MINALOC n’uturere, abagize PAC batangiye banenga guhuzagurika kugaragara hagati ya za Minisiteri zimwe na zimwe hamwe n’uturere runaka kuko ngo iyi mikoranire idahwitse ituma hari ibikorwa bimwe na bimwe bidindira.
Hasobanuwe ko iyo hakenewe ibikoresho nko mu bigo by’amashuri cyangwa mu mavuriro runaka, usanga Minisiteri zibishinzwe arizo zijya gutanga amasoko kandi biri mu nshingano z’uturere.
Kuri iyi ngingo, umuyobozi wa PAC, Hon Nkusi Juvénal yavuze ko akenshi ibikoresho biteganywa ko bizakoreshwa mu gutanga ariya masoko, ibigera kuri 30% bitagerayo.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka yavuze ko bakanguriye za Minisiteri n’ibindi bigo ko kwegereza inzego abaturage kugira ngo serivisi zikorwe neza nta zindi mbogamizi zigomba kubaho.
Théodomir NTEZIRIZAZA
UM– USEKE.RW
6 Comments
Naho mwaragerageje
FARG yafashize abacitse ku icumu n’impfubyi rya jenoside yakorewe abatutsi cyane rwose muri ino myaka yose kandi ni bintu byo kkwishimira rwose ndizera ko kugeza muri 2022 hari aho izaba igejeje imkivi
None se abana bacikanwe bakiri muli secondaire level o ko mutabishyurira bite?
Abacikanywe no kwiga barimo kurera barumuna babo ubu nabo bakaba bakeneye kwiga bateganyirizwa iki ,babariza hehe?
NUKURI NDASHIMA CYANE FARGE NTACYO ITAKOZE IBISIGAYE NABYO NDUMVA ARI BIKE NABYO BIZAKORWA
Ikibazo cyanjye kiragira kiti” ese abanyeshuri barihirwa na farg nabo bazahabwa machine laptop”ese niba bidashoboka bo mubafatira izihe ngamba kuri icyo kibazo..murakoze.
Comments are closed.