Kubura ibibuga byiza by’umukino ‘Sitting Volley’ bibangamira abafite ubumuga
Abafite ubumuga bitabiriye amarushanwa ya shampiyona y’umukino bakina bicaye witwa Sitting Volleyball yabereye ku rwego rw’Intara y’Uburengerazuba yahuje amakipe y’uturere twose tugize iyi Ntara ukuyemo akarere ka Nyabihu, bavuga ko imwe mu mbogamizi bahura nayo ari ukutagira ibibuga bikoze neza kandi byinshi.
Abakinnyi bo mu Ntara y’Uburengerazuba basanga kuba bafite ikibuga kimwe gusa cy’uyu mukino ari ikibazo kuri bo kuko kubona aho bitoreza n’aho bakinira bibagora cyane.
Kubera kubura ibibuga bizima, bituma bitabaza ibibuga bya Basketball biri hafi aho.
Kubera ko ibibuga bya Basket biba birimo sima ihanda, bibangamira cyane abafite ubumuga kuko iriya Sima ibahanda kandi nta n’imyenda yabugenewe baba bambaye.
Mukamana Therèse umuhuzabikorwa w’Inama y’igihugu y’abafite ubumuga mu Karere ka Karongi avuga ko bakwiye gufashwa bakubakirwa ibibuga by’uriya mukino bigezweho kandi byinshi bityo abafite ubumuga nabo bakidagadura nk’abandi banyarwanda bose.
Ikindi ngo kibabaje ni uko abafite ubumuga bakina Sitting Volleyball bo muri Karongi bajya i Rutsiro gukorerayo imyitozo kuko ngo ariho hari ikibuga kimeze neza ugereranyije n’ahandi muri utwo turere twombi.
Mukamana yabwiye yongeyeho ko bababajwe no kubona nta muyobozi n’umwe wo ku Karere wari uhari ngo atere akanyabugabo abakinnyi mu karere ayobora.
Umuyobozi wungirije wa National Paraolympic Committee (NPC), Dr Mutangana Dieudonnée yabwiye UM– USEKE ko ikibazo cy’ibibuga bike kitari mu Ntara y’Uburengerazuba gusa ariko ko hari kurebwa uburyo babyongera bafatanyije n’inzego bireba.
Kugeza ubu ngo ahantu hari ibi bibuga ni i Rubavu ahitwa Centre des jeunes et Sports, Centre Ubumwe i Rubavu, Kuri Petit Stade i Remera mu Mujyi wa Kigali, kuri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye, no kuri Centre des jeunes Kimisagara, muri Nyarugenge.
Ubusanzwe ikibuga cya SittingVolleyball kigomba kuba kinyerera kuko abakinnyi bakina bicaye bityo ibibuga bitanyerera bikaba byabakobora, bikabacira imyenda cyangwa se bikabakomeretsa.
Aya marushanwa yasojwe kuri uyu wa gatandatu yarangiye Ikipe ya Karere ka Rutsiro n’iya Rubavu ariyo abonye itike yo gukomeza, akazahura n’amakipe yo mu zindi ntara yabonye itike yo kuzakomeza mu mikino izabera i Kigali.
NGOBOKA SYLVAIN
UM– USEKE.RW
4 Comments
Et pourtant dufite inganda za ciment, amabuye ,irangi ,… Byose biboneka sans TVA ku bikorwa by’ubugira neza ku bamugaye !!!!
Tukagira main d’oeuvre ihendutse cyane ndetse ishobora no kuba ubuntu ku bikorwa nkibi ndavuga (abanyururu)
Ubwose harabura iki kitari federation zibishinzwe zarindagiye !!!!
Rwose leta ndetse n’abafatanyabikorwa nibakore iyo bwabaga n’abafite ubumuga bagerweho n’ibyiza bya Sport. nishimanye n’amakipe yatsinze. MUKOMEREZE AHO
Turishimirako nibura hari intambwe imaze guterwa muri tumwe mu turere kubyerekeranye no korohereza abafite ubumuga kwitabira imikino n’imyidagaduro. Ariko nyabuna mukomeze mudufashe n’ibyo bibuga bizaboneke ndetse n’ibyubakwa ubu bage batekerezako byakinirwaho n’abafite ubumuga babigire accessible.
habayeho ko buri munyarwanda ukunda imikino agira umusanzu we atanga byagira icyo bifasha. nkuko tubikorera andi makipe dukunda.
abafite ubumuga nabo ni abacu bakwiye kwitabwho bihagije
Comments are closed.