Digiqole ad

Paccy yinjiye mu bahanzikazi bafite imodoka zabo

 Paccy yinjiye mu bahanzikazi bafite imodoka zabo

Paccy ni umwe mu bahanzikazi bamaze kugura imodoka zabo

Uzamberumwana Oda Pacifique umuraperikazi wamenyekanye muri muzika nka Paccy, yinjiye mu mubare w’abahanzi bafite amamodoka yabo nyuma yo kugaragara ku rutonde rw’abahanzi 10 bazitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star5.

Paccy ni umwe mu bahanzikazi bamaze kugura imodoka zabo
Paccy ni umwe mu bahanzikazi bamaze kugura imodoka zabo

Paccy abaye umuhanzikazi wa gatatu uguze imodoka nyuma ya Butera Knwoless ndetse Abayizera Grace umuraperikazi uzwi nka Young Grace nawe uherutse kuyigura ubwo yitabiraga iri rushanwa ku nshuro ya kane.

Ubwo Umuseke wasuraga Paccy yatangaje imibereho abayeho nyuma yo guhamagarwa mu bahanzi bazitabira iri rushanwa ku nshuro ye ya mbere kuva mu mwaka wa 2011 ubwo ryatangiraga ku mugaragaro.

Yagize ati “Ntabwo ndatangira gufata ku mafaranga ahabwa abahanzi bari mu irushanwa, ariko kugeza ubu mfite ikizere cyo guhindura ubuzima nari mbayemo nubwo butari bubi n’ubusanzwe”.

Abajijwe niba hari imishinga runaka yaba afitanye na Licklick nyuma y’aho babyaraniye umwana, Paccy avuga ko bavugana iyo amubaza amakuru y’umwana gusa nta zindi gahunda bagirana.

Oda Paccy yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka, Mbwira, Nzategereza, Ndi uwawe, Boom Boo, Miss President n’izindi.

Iyi nzu niyo Paccy atuyemo
Iyi nzu niyo Paccy atuyemo
Paccy iwe mu rugo
Paccy iwe mu rugo
Iyi niyo modoka ya Paccy aherutse kugura mu minsi ishize
Iyi niyo modoka ya Paccy aherutse kugura mu minsi ishize
Imfunguzo z'imodoka ndetse na telefone bya Paccy
Imfunguzo z’imodoka ndetse na telefone bya Paccy

Iras Jalas & Rutaganda Joel

UM– USEKE.RW

20 Comments

  • Mwabuze ibyo mutangaza.
    Iyi ni modoka mutangaza kokomurebe kwi soko ryazo TOYOTA YARIS igura 600€

    Ubu koko ibi nibyo dukeneye kumva ?
    Mwita igihe ku ngirwa bahanzi.

    Mushake amakuru atuzamura, nkubu muba mwazindukite kuri ku muryango wa Ferwafa mugasobanuza ibyo itubereye mo bidindiza Foot ball

    • Iriya nta n’ubwo ari Toyota Yaris ahubwo ni VITZ kuko yaris ntabwo igira imiryango imeze kuriya. Iriya rero ni iya Dubai.

  • Hahahahahahahahahahaaaaaaaaa!!!!!!!!!!!!!!!!!! yeweee aka ni akumiro koko !imfunguzo z’imodoka ;telephone ;imodoka ;inzu atuyemo .Cyakora niba bimushobokera azashake naryohereza nzamugurira LEXUS LX450.Areke kwerekana ubwo busa bwe budashyitse .

  • ka yaranyariye di…

  • munjye mwemera niba yarayiguriye ahubwo nakomereze aho.paccy rekana nabaguca intege twakwita inkozi zibibi

  • Birumvikana ko iyi nkuru ntacyo ivuga cyane ariko kandi niba imodoka ye nubwo iciriritse yarayiguze mumafaranga akura mubuhanzi dukwiye kumutera courage kuko nibura akazi akora hari icyo akabyaza. Kubone nubwo yaba ari iyamake ariko it is at least something. Ngaho numwibaze namwe nibura abakobwa bacu bose bageze k’uru rwego? Ni ruto ariko ni intabwe!

    Courage Passy.

  • Uwo uvuga ko igura 600€ naturangire se natwe twigurire please!

  • Cagura kuri KAPAZA, Auto scout, 2eme main,….

  • Reka ibyo bya KAPAZA cg auto scout! Nonese igura angahe iyo igeze mu Rda?
    Ku rwego rwe ça va. Ni bangahe bayifite bo mu kigero cye?
    Courage Oda

  • courage Passsy

    ni byiza kabisa.

    uriyubaha.
    kandi uririmba neza.

    courage

  • Ntabwo umwana avuka ngo ahite ahaguruka abanza étapes par étape niba ashoboye kwigurira iyo ni etape nziza ubukurikira azagura iyi sumbuyeho kuki mukunda kunenga Cyane
    Courage Odda uzananyihere ride one day

  • Paccy, ntugakibwe intege n’abantu, ibyo ukora ni bacye ba bijyeraho. ahubwo courage muri PGGSS, Tukuri inyuma, ino Uganda turabakurikira.

  • Ndakubaza hano iwacu, izo za Kapaza se!, narinzi ko ari hano iwacu wa mugani yazanjyeraho ihagaze angahe?

  • Birababaje aho umuhanzi agura imodoka igikuba kigacika.gusa suku bizahora ,Imana yirirwa ahandi igataha i Rwanda izajya idufasha pole pole.courage paccy.turagukunda cyane

  • “Started from the bottom now we’re here” by Drake, iyi nkuru ya Paccy ndabona ishimishije kubera impamvu eshanu z’ingenzi: kwihangira imirimo, kubyaza umusaruro impano Imana yaguhaye, Kumva ko n’izibika zari amagi, imyumvire mishya iri mu rubyiruko rw’u Rwanda ko umurimo wose iyo witaweho wahesha nyirawo agaciro, icya nyuma kandi cy’ingenzi nta gucika intege, amashyari, amatiku n’ubugambo it’s part of the package if you want to be successful, to all my Rwandan sisters out there, aim high, barking dogs shouldn’t stop the caravane, ibyiza biri imbere

  • bizandyohera ageze muri batanu cg agarutse muri pggss itaha abayomba nibakomeze babuze umwuga kandi inkayu nizo zivugishwa ark c urayipinga kandi wowe unyagirwa! ubu c agure iyihe ko niyo yagura rim batabura kuyomba Courage kuri We!

  • nkunda Paccy cyaneeee!!!!humura ufite abakunzi!. komeza utere imbere!!!Imana niyo nkuru!!!uzitware neza uzabona itsinzi Courage!

  • nkunda Paccy cyaneeee!!!!humura ufite abakunzi!. komeza utere imbere!!!Imana niyo nkuru!!!uzitware neza uzabona itsinzi Courage!ishyari niribi bareke barwane nimitima yabo.

  • Yaba iya 600 euros cg iya 20000 euros byosr ntibigera igitarama,bicaye kimwe!felicitation rata

  • Mubyukuri kuba mw isi nukwihangana. Kuko usanga umuntu iyo ajyize icyo yiyongeraho gishimishije mumuvuga nabi cg s mumuseka.nanone iyo yishwe nubukene nta ninyinya yerekwa. Ese bantu bisi kko kucyi mwumva mwakomeza kuba babi murapinga gusa ntakindi mushoboye.nkanjye nabwira paccy komereza aho imana itanga kuwo ishatse.

Comments are closed.

en_USEnglish