Uwinkindi umaze imyaka hafi ibiri mu nkiko yavuze ko ATIGEZE ABURANA
*“ Ntacyo nabivugaho kuko jye ntigeze mburana”.
Niyo magambo yonyine Pasitoro Jean Uwinkindi ukurikiranyweho ibyaha birimo ibya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu yavuze mu iburanisha ryo mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 16 Werurwe 2015 ubwo inteko y’Urukiko Rukuru yamubazaga icyo avuga ku byari bimaze gutangazwa n’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bumukurikiranyeho ibi byaha.
Ku isaha ya saa 09h07 nibwo inteko y’Urukiko yinjiye mu cyumba cy’Iburanisha ihita isaba Ubushinjacyaha gutanga umwanzuro n’ibyifuzo ku byaranze uru rubanza rumaze imyaka hafi ibiri ruburanishwa nk’uko byari byemeranyijweho mu iburanisha riheruka.
Ubushinjacyaha butari bwiteguye guhita butanga iyi myanzuro bwahise butanga icyifuzo bunasobanura impamvu budafite ubushobozi bwo guhita bukora ibyari byemerayijweho.
Bonavanture umwe mu bagize inteko y’Ubushinjacyaha, yagize ati “ ubwo duheruka mu iburanisha nibyo koko twari twabyemeranyijweho, ndetse kuva ubwo twatangiye gukora no muri weekend ariko ntiturasoza ku buryo twatanga umwanzuro aka kanya”.
Yakomeje agira ati “ tugendeye ku maburanisha yose, ibyagiye bitangazwa n’abatangabuhamya bose,.. ni byinshi, ku buryo n’ubwo twatangiye gukora ariko tugeze nko muri 1/3, tukaba twifuza guhabwa undi mwanya tugakomeza gutegura kugira ngo dutange umwanzuro unoze”.
Urukiko rubajije Ubushinjacyaha igihe bwaba bwifuza kugira ngo busoze iyi mirimo yabwo, Umushinjacyaha yavuze ko ari nk’icyumweru kimwe gusa ngo kuko kuva kuwa 19 kugeza kuwa 25 Werurwe aba bashinjacyaha bombi bafite amahugurwa bahabwa ibyumweru bibiri.
Urukiko rwahise rubaza icyo uregwa (Uwinkindi) abivugaho, maze mu magambo macye agira ati “ Ntacyo nabivugaho kuko jye ntigeze mburana ”.
Urukiko rwahise ruvuga ko ibitangajwe n’uregwa ntacyo byahindura kuri gahunda zigomba gukorwa, maze Perezida w’inteko iburanisha yanzura ko iburanisha rishyizwe kuwa 31 Werurwe Ubushinjacyaha butanga imyanzuro yabwo gusa busaba kuzaba bwayitanze mu nyandiko nibura mu minsi itatu mbere y’umunsi w’iburanisha.
Urubanza rwa Uwinkindi ruzasozwa ataburanye ubujurire bwe ku b’Avoka
Iyi myanzuro Ubushinjacyaha buzatanga kuwa 31 Werurwe niyo ya nyuma dore ko iba inakubiyemo ibihano cyangwa imbabazi Ubushinjacyaha bwifuza ko byagenerwa uregwa.
Ibi bizakorwa mu gihe uregwa (Uwinkindi) yagombaga kuzaburana ubujurire yashyikirije Urukiko rw’Ikirenga ku bijyanye n’Abavoka kuwa 06 Mata Uwinkindi yajuriraga icyemezo yafatiwe n’Urukiko cyo kumugenera Abavoka we yavugaga ko batanagaragara ku rutonde rw’abibumbiye mu rugaga rw’abavoka yashyikirijwe.
Uwinkindi yari amaze iminsi aburana atunganiwe nyuma y’aho Minisiteri y’Ubutabera isheshe amasezerano yari yaragiranye n’abamwunganiraga aribo Me Jean Baptiste Niyibizi na Me Gatera Gashabana ndetse akaza (Uwinkindi) no kwirukana abavoka yari yagenewe n’Urukiko rukuru ari nayo ntandaro y’Ubujurire bwe buteganyijwe kuburanishwa kuwa 06 Mata.
Imyanzuro kuri uru rubanza izatangwa ku itari ya 31 Werurwe.
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW
1 Comment
arirebesha nk’intama kandi ari ikirura, yariye abo Imana yamushinze kuragira azayisubiza iki?
Comments are closed.