Digiqole ad

Gabiro: Abayobozi ba Kaminuza n’amashuri makuru biyemeje kuzamura ireme ry’uburezi

 Gabiro:  Abayobozi ba Kaminuza n’amashuri makuru biyemeje kuzamura ireme ry’uburezi

Basobanurira Minisitiri w’Uburezi uko bateganya kuzazamura ireme ry’uburezi

Hasozwa itorero ry’abayobozi ba kaminuza n’amashuri makuru i Gabiro mu karere ka Gatsibo, kuri uyu wa 14 Werurwe 2015 abitabiriye itorero bavuze ko kugirango ngo ireme ry’uburezi rigikemangwa mu Rwanda rizamuke, bagomba gushyira imbaraga gukora ubushakashatsi kandi uburezi bugashingira ku ndangagaciro.

Mu cyumba bateze amatwi
Mu cyumba bateze amatwi

Imwe mu mihigo bahize harimo kuzamura ireme ry’uburezi, gushyiraho ingamba na gahunda z’iterambere mu Rwanda, guteza imbere indangagaciro nyarwanda no kuzamura isura y’igihugu, gushyira imbaraga mu bushakashatsi no gukorera hamwe, gushishikariza abanyeshuri gusobanurirana hagati yabo, abarimu bagakorana mu gihe bigisha kugira ngo bagirane inama  n’ibindi.

Minisitiri w’Uburezi  Prof Silas Lwakabamba yavuze ko itorero nk’iri ari ingirakamaro cyane kuko rituma abantu bigirira ikizere bigatuma bahindura byinshi mu mikorere yabo.

Minisitiri Lwakabamba yagize ati: “Itorero rituma bigirira icyizere kuko hari ibigo by’amashuri byavugaga ko hari ibintu bitakora ariko mwiboneye ko bashobora guhindura byinshi biturutse mu kwigirira ikizere.”

Prof. Lwakabamba yongeyeho ko igihe ushaka gukora neza, ugomba gukorana na bagenzi bawe kuko abantu bagira ubumenyi butandukanye n’uburyo butangwamo bugatandukana.

Yavuze kandi  abayobozi bafite ibisubizo by’ibibazo mu ntoki zabo kuko nta ngengo y’imari bisaba.

Yabasabye ko ubushakashatsi bakora bwiyongera kandi bugakoreshwa  mu buryo bwinshi, bakarushaho no kwitabira gahunda za Leta ziteza imbere abaturage zirimo kugira uruhare mu biganiro binyura kuri radiyo zitandukanye no kujya mu muganda rusange ubu buri kwezi.

Kuri we ngo uruhare rwa Leta  rurimo kongerera ubushobozi abarimu bagakomeza kwiga.

Hasobanuwe ko abarimu bafite impamyabumenyi y’ikirenga ku rwego rwa Doctorat ari 17%  bityo ko uyu mubare ugomba kwiyongera  nibura ukagera kuri 50% kandi bakarushaho gukorana  na za kaminuza zo hanze  mu rwego rw’ubufatanye.

Aba bayobozi bamaze iminsi umunani mu itorero mu rwego rwo gutozwa indagagaciro na kirazira, kubahuriza hamwe kugira ngo bungurane ibitekerezo by’uko ireme ry’uburezi ryazamuka.

Abo UM– USEKE waganiriye nabo bameza ko itorero hari icyo ribafashije mu kazi kabo kandi ko rizatuma imyigishirize ihinduka.

Prof. Issaie Nzeyimana wigisha muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye yavuze ko itorero ribafasha gushyira imbaraga ku ndangagaciro ziranga u Rwanda kuko aribyo biranga umunyarwanda.

Yongeyeho ko izi ndangagaciro zizifashishwa mu kuzamura ireme ry’uburezi  hifashishijwe gukora ubushashakashatsi bwimbitse

Ati:  “Iyo ufite indangagaciro wigirira ikizere bityo ibyo ukora ukabikora neza.”

Iri torero ryatangiye tariki ya 07 kugeza kuwa 14  Werurwe uyu mwaka, ryitabiriwe n’abayobozi 206 bo muri kaminuza n’amashuri makuru yaba aya Leta n’ayigenga.

Byavuzwe ko mu gihe kizaza kubera umusaruro ritanga bishoboka ko hakongerwa iminsi rimara byubura ikaba nk’ibyumweru bibiri kandi nibura rikaba kabiri mu mwaka.

Minisisitiri w'uburezi Prof Silas Lwakabamba yemeje ko ubu igihe kigeze ngo ireme ry'uburezi ryongerwe
Minisisitiri w’uburezi Prof Silas Lwakabamba yemeje ko ubu igihe kigeze ngo ireme ry’uburezi ryongerwe
Abaje bahagarariye ibigo na za Kaminuza bateze amatwi inama za Minisitri Prof Lwakabamba ushinzwe uburezi
Abaje bahagarariye ibigo na za Kaminuza bateze amatwi inama za Minisitri Prof Lwakabamba ushinzwe uburezi
Basobanurira Minisitiri w'Uburezi uko bateganya kuzazamura ireme ry'uburezi
Basobanurira Minisitiri w’Uburezi uko bateganya kuzazamura ireme ry’uburezi
Ubwo basohokaga mu kigo bagiye kwiyereka
Ubwo basohokaga mu kigo bagiye kwiyereka
Abakuriye za Kaminuza n'amashuri makuru bari mu karasisi
Abakuriye za Kaminuza n’amashuri makuru bari mu karasisi

Théodomir NTEZIRIZAZA

UM– USEKE.RW

 

 

4 Comments

  • Murasekeje, none se ireme ry’uburezi ko ripfira ku gashahara gake ka mwalimu, muzamwongerera angahe? None se wigeze ubona umwana w’umuyobozi wiga muri Nine Years? wigeze umusanga muri ya Primaire abana biga ari 80? ugize se ngo ikibazo ntibakizi? none se kuki ababo babajyana aho umwalimu wa Primaire ahembwa 180,000 uwa secondaire ahembwa 300,000, ababaturage leta ikabahemba 40, 000 ni 120,000? Ryaza amenyo ngo uzazamura ireme!!

    • Bazongera batubeshye ngo bo bazanye uburezi kubana bose nta vangura.Abana ba Habyarimana ntabwo bigaga muri ecole belge.Bigaga hamwe na rubanda isanzwe.Ibipindi badutera dutangiye kubimenya.Harya mwambwira aho nine na cerayi bitandukaniye mutigijije nkana? muri serayi wavagamo uzi kubaza urugi uzi kubaka n’amatafari ahiye.Ube se muri nine iyo muwa gatatu utagiye mu mashuli asanzwe doreko njyewe ntuma ukuntu umuntu yatsindwa ikizami cya leta akazagitsinda muwa gatatu.Ibi nukujijisha.twemereko niba dushaka uburezi bufite ireme tugomba kureba umubare w’abagomba kurangiza université bikajyana n’imyanya iri kw’isoko,abandi bakigishwa imyuga iyo bitabaye ibyo niho ubona ikigo runaka gifunguye imyanya 8 ugasanga hari abantu barenga 100 bateye iperu., twese nitugira mastazi i Kigali bizamarira iki igihugu niba nta numwe ushobora no gushyira itara ry’amashanyarazi mu nzu ye?

  • Yeee !!! ni ukuri ku Imana ! ndebera nawe !

  • Ngo biyemeje kuzamura uburezi? none se mbere ntabwo byari mu nshingano zabo? aka nakumiro cyakora nukubashimira kuba bashobora kwihanganira ibintu nkibi babanyuzamo.Kuko nzi ko benshi badashobora kubyihanganira ndetse bagahita bafata iyamazi.Ibi se nukunnyuzura? Rwanda we, warakubititse ariko rero harya uyora ivu abayabigenje gute?

Comments are closed.

en_USEnglish