Digiqole ad

Ibitaro bya Byumba byahawe ibikoresho bigezweho mu kuvura amenyo

Mu karere ka Gicumbi ku bitaro bikuru bya Byumba kuri uyu wa 12 Werurwe 2015 hafunguwe ikoreshwa ry’inkunga y’ibikoresho bigezweho byifashishwa mu kuvura indwara z’Amenyo, Ambasaderi w’Ubuholandi mu Rwanda Leoni Cuelenaere yatangaje ko ibikoresho bahawe bifite ubushobozi bihagije ku buryo hari abazava mu zindi Ntara bakaza kwivuriza aha i Gicumbi.

Ambasaderi Leoni n'abayobozi b'ibitaro bya Byumba
Ambasaderi Leoni n’abayobozi b’ibitaro bya Byumba

Amb. Leoni yasabye gukoresha neza ibi bikoresho bikazamara igihe kirekire anasaba abaganga kurushaho kongera serivisi nziza no kwita cyane ku barwayi.

Iyi nkunga yatanzwe n’umuryango w’Abaholandi wita ku gutanga ubufasha mu buvuzi bw’amenyo witwa De Fondation Aide Dentaire Afrique (FADA) ari nawo wahuguye abaganga bazakoresha ibi bikoresho ku bitaro bya Byumba.

Ubu ibitaro bya Byumba bifite ubushobozi bwo kwakira abarwayi 25 ku munsi barwaye indwara z’amenyo. Mu karere ka Gicumbi hari centre de santé  25 ibi ngo bituma ariko karere gafite amavuriro menshi ashobora no kwita ku ndwara z’amenyo.

Dr Fred Muhayirwe umuyobozi w’ibitaro bya Byumba yashimiye Ambasaderi Leoni Cuelenaere, anemeza ko bafite inshingano zikomeye mu rwego ko gukurikirana ibikoresho bahawe, kandi ko bagiye kurushaho gutanga service nziza bifashishike ibikoresho bigezweho.

Ntakarame M Jeanne twasanze amaze gukurwa amenyo yari yararwaye hakoreshejwe ibi byuma bigezweho yavuze ko yishimiye kuvurwa mu buryo bwiza kandi bwihuse, avuga ko ubushize hari ubwo bazaga bakababwira ko ibikoresho byashize.

Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW/Gicumbi

1 Comment

  • nukuzajya bareba neza izo nkunga zabo bantu niba ibyo byuma bitanduza za hepatitisi b,c, nizindi ntacyiza cyabavaho

Comments are closed.

en_USEnglish