Gahanga: Abanyeshuri basabwe gufata neza inyubako nshya bubakiwe kandi bagatsinda
Mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Gahanga kuri uyu wa 12 Werurwe 2015 hatashwe ibyumba 12 by’amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12(12YBE). Umuyobozi w’aka Karere ka Kicukiro Paul Jules Ndamage yasabye urubyiruko ruziga muri aya mashuri rwari aho ko rugomba gukomeza kugira umutima ukunda ubunyangamugayo, rugafata neza izo nyubako nshya.
Mayor Ndamage yasabye abana bari aho kwirinda abantu babashuka babasaba kureka ishuri ngo baze babahe akazi kandi baba bashaka kujya kubacuruza.
Uko bigaragara, Mayor Ndamage yaburiraga bariya bana, abibutsa ko hanze aha ubucuruzi bw’abantu,cyane cyane abana, bumaze gufata indi ntera bityo ko nabo batitonze bashobora kugerwho n’ako kaga.
Mayor Paul Jules Ndamage yabwiye abanyeshuri ko kwiga aribyo musingi wa byose kuko umuntu iyo afite ubumenyi n’uburere abasha kwiteza imbere mu buryo bwihuse.
Ibi byumba 12 byubatswe ku kigo cy’Urwunge rw’Amashuri cy’i Gahanga I, harimo ibyumba bitandatu byiyongereye ku bindi, naho ibindi bitandatu byasimbuye ibyari bishaje.
Impamvu yo kubaka aya amashuri ngo n’uko amashuri yo muri kiriya Kigo yari mato bitewe n’ubuto bw’ibyumba bityo abana bakiga babyigana ntibakirikire amasomo neza.
Ku rundi ruhanda ariko, Minisitri w’Uburezi Prof Silas Lwakabamba Silas aherutse gutangaza ko mu bushakashatsi bwakozwe mu bihugu byinshi byo munsi y’ubutayu bwa Sahara, basanze hari umunyeshuri ushobora kurangiza umwaka wa kane w’amashuri abanza, atasoma cyangwa ngo yandike interuro neza.
Mu rwego rwo gukangurira abarimu kongerera abana ubumenyi mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo, Mayor Ndamage yasabye abayobozi b’iri shuri kumenya ko uburezi bwiza atari inyubako gusa ahubwo ari ubumenyi abarimu basangiza abana bigisha kandi bakabaha uburere buzabaherekeza mu buzima bwabo bwose.
Ndamage ati: “Uburezi bwiza si inyubako gusa ahubwo kwigira heza, usa neza, ugahabwa ubumenyi n’uburere bwiza nibyo bikenewe.”
Umuyobozi wa G.S Gahanga I, Rutijanwa Nyamugema Eugène yavuze ko kuba ibi byumba bigiye gukoreshwa bizatuma ubumenyi batanga buzarushaho gutangwa neza kuko ubucukike bw’abana buzaba bwagabanyutse, bakiga bisanzuye.
Ku kibazo cy’uko bamwe mu banyeshuri batabona amafaranga y’ifunguro rya saa sita, Nyamugema yavuze ko bakora uko bashoboye ibibonetse bakabisaranganya ariko bagakomeza no kwigisha ababyeyi gutanga amafaranga.
Aya mashuri yubatswe ku bufatanye na Leta, ku bufatanye n’ababyeyi, ingabo z’u Rwanda, inkeragutabara n’abandi.
Ubu buryo bwafashije mu kugabanya igiciro ku bwubatsi kuko kubaka icyumba kimwe byatwaye miliyoni eshatu gusa z’amanyarwanda ariko ngo oyo bitaza kuba ibyo byari butware miliyoni umunani kuri buri cyumba.
Iki kigo cya Gahanga I kigaho abanyeshuri ibihumbi 3,393 mu mashuri abanza nabo mu mashuri yisumbuye 731.
Théodomir NTEZIRIZAZA
UM– USEKE.RW