Ruhango:Rwiyemezamirimo arashinjwa imikorere mibi
Bamwe mu bacuruzi bakorera mu ibagiro riherereye mu murenge wa Ruhango, akarere ka Ruhango batangarije UM– USEKE ko Rwiyemezamirimo Murengerantwari Jean Bosco, yabambuye amafaranga, ndetse akingirana impu bacuruza ku buryo kuri ubu bakorera mu gihombo.
Aba bakozi bashinja Munyantwari Jean Bosco kwiha uburenganzira butari mu masezerano yagiranye n’akarere ka Ruhango kuko ngo mu byo yemerewe mu masezerano harimo gusoresha buri nka yose ibihumbi bitandatu(6000Rwf).
Abaturage bararega uyu mushoramari ko bamuhaye impu zifite agaciro k’amafaranga miliyoni ebyiri zirenga z’amanyarwanda ariko ntabishyure ahubwo agahitamo kuzifungirana.
UM– USEKE wamubajije niba ibyo abaturage bamurega ari ukuri undi arebyemera ariko ntiyatanga impamvu zabimuteye.
Abakozi bakorera mu ibagiro rya Ruhango kandi barashinja Murengerantwari gutiza umurindi abakozi be bakabiba inyama kuko ngo hari igihe afunga ibagiro kandi ababazi(abagaba inyama) barimo bityo bakiba inyama z’abandi.
Ngo iyo abacuruzi bagejeje ikibazo kuri uyu rwiyemezamirimo abarenza amaso akabihorera, ntagire icyo abikoraho.
Nkanya Silas, ahagarariye aba bacuruzi b’inyama, avuga ko usibye kuba uyu rwiyemezamirimo yarabambuye abasuzugura cyane kuko ngo no kwinjira mu ibagiro babanza kubisabira uburenganzira.
Ibi ngo biterwa n’uko abakozi ba rwiyemezamirimo babanza kumuhamagara kugira ngo abahe uruhushya rwo kubakingurira.
Ibi ngo birababangamira cyane kurusha uko yatinda kubishyura umwenda ababereyemo.
Nkanya ati: “Uyu mugabo yabanje kuduhera uruhu ku giciro gito, twamusabye ko yaduha impu zacu tukajya kugurisha ahandi, ahitamo kuzikingirana akajya azipakira nijoro tutabizi. Muzabaze na Polisi”
Ibi kandi byemezwa na bamwe mu bayobozi b’umurenge, wa Ruhango bavuga ko bagerageje kumvisha uyu Murengerantwari aya makosa, ariko akabihorera akababwira ko abayobozi b’akarere ari bo azajya avugana nabo gusa.
Murengerantwari Jean Bosco ushinjwa imikorere mibi, yemera ko aya makosa yabayeho ariko ko yari yarabahaye iminsi azabishyuriraho.
Avuga ko iyi minsi yarenze bitewe n’uko aho yari yizeye kuzakura amafaranga bitashoboyhee kumwishyura ariko akaba yemera ko bitarenze taliki ya 13 Werurwe 2015 azabaha amafaranga yose abarimo.
Uyu mugabo kandi yavuze ko yiteguye kubasaba imbabazi bagasubirana uburenganzira bwo kugurisha impu, kandi ko abakozi be batazongera kubabuza kwinjira mu ibagiro.
Ikindi kandi uyu Murengerantwari avuga ngo ni uko abakozi bibye inyama bahanwe hakurikijwe amakosa bakoze.
Mbabazi Francois Xavier Umuyobozi w’akarere ka Ruhango, avuga ko amakuru y’imikoranire y’uyu Rwiyemezamirimo, n’aba bacuruzi atari ayize neza, ariko ko agiye gutumiza inama izabahuza n’abakozi b’ibagiro harimo na Murengerantwari kugira ngo barebe aho amakosa ari maze akosorwe.
Mayor Mbabazi yasabye Rwiyemezamirimo guhita yishyura umwenda abereyemo aba bacuruzi, ndetse akabaha n’uburengenzira bwo kugurisha impu nk’uko byari bimeze mbere.
Ni ku nshuro ya kabiri Murengerantwari ashinjwa imikorere mibi, kuko no mu mpera z’ukwezi kwa Mutarama, aba bakozi bamureze kubambura amafaranga yabo.
MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW-Ruhango
1 Comment
Abantu bigira ibimana kuri iyi ngoma sinzi niba ari impumyi cyagwa batmva ibibera ku bandi bashatse kuwigira gutyo?
Komeza wirate sha, iminsi yawe irabaze, kuko abashaka iryo soko si bake kandi aho wanyuze ngo uribona nabandi barahazi..
Agapfa kaburiwe ni…..
Comments are closed.