Digiqole ad

“Kutajya muri PGGSS mbifata nko gutera penalite hanze”- Social

Nyuma y’aho atabashije gutambuka mu bahanzi 10 bazitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star5, Social Mula ngo nta kwijujuta yigeze agira muri we, ahubwo ni amahirwe make yagize agereranya nko gutera penalite hanze y’izamu kandi arebana n’umuzamu.

Social Mula avuga ko kuba ataritabiriye irushanwa rya PGGSS5 ari nka penalite yitereye hanze nta muntu abishinja
Social Mula avuga ko kuba ataritabiriye irushanwa rya PGGSS5 ari nka penalite yitereye hanze nta muntu abishinja

Mugwaneza Lambert niyo mazina ye, ni umwe mu bahanzi bamaze kugaragaza imbaraga n’ubuhanga mu njyana ya Afrobeat, azwi nka Social Mula muri muzika nyarwanda.

Ubwo hatangazwaga abahanzi 25 bakoze cyane mu Rwanda, Social Mula nawe yagaragaye kuri urwo rutonde. Nyuma gato haza no kurebwa umubare w’abahanzi 15 bujuje ibisabwa n’irushanwa, n’icyo kiciro aragitambuka.

Ku wa 07 Werurwe 2015 i Gikondo nibwo habaye igitaramo cyo gutoranya abahanzi 10 muri 15 bose bari bafite amahirwe angana yo kuba bakwitabira iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya gatanu.

Mu rutonde rw’abo bahanzi 10 bashoboye gutambuka, Social Mula ntiyashoboye kurenga uwo mutaru. Gusa ngo nta muntu n’umwe ashobora gushyira mu majwi ko yaba yaratumye adatambuka, ahubwo ngo ni penalite yitereye hanze.

Mu kiganiro na Umuseke, Social avuga ko ari amahirwe make yagize kuba atarabashije gukomeza ariko akomeje gukora kandi n’imbaraga nyinshi.

Yagize ati “Mvugishije ukuri sinigeze njya hariya ngo nijujute kubera ko ntabashije gukomeza mu bahanzi 10. Oyaaaaaa!!! Kuko biriya nabifashe nko gutera penalite hanze kandi ureba izamu n’umuzamu uririnze.

Gusa kuba ntarabashije gukomeza ntibivuze ko muzika yanjye yahagarariye hariya. Kuko ntabwo ndirimba kugira ngo njye mu irushanwa iryo ariryo ryose, ahubwo ndirimba ku bw’impano mfite.

Icyo nasaba abafana banjye ni ugukomeza ku nshyigikira nkarushaho gukora cyane. Ndanabamenyesha ko muri uyu mwaka nshobora gushyira hanze album yanjye ya mbere ariko sindamenya neza ukwezi ariko ni uyu mwaka wa 2015”.

Social Mula yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka, Abanyakigali, Agakufi, Hansange afatanyije na Big Farious ndetse n’izindi. Ni umwe mu bahanzi barimo gufashwa na Muyoboke Alexis kimwe Nina na Charly.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish