USA: Abasirikare 11 baburiwe irengero nyuma y’impanuka y’indege
Abasirikare barwanira mu mazi 7 n’abandi bane baburiwe irengero nyuma y’impanuka y’indege ya kajugujugu yabaye ubwo bari mu myitozo ya nijoro muri Leta ya Florida.
Iyi mpanuka yabereye ku kigo cya gisirikare cyitwa ‘Eglin Air Force Base’ muri Florida.
Abayobozi b’icyo kigo cya gisirikare bavuze ko abasirikare 7 barwanira mu mazi bapfuye, bari abo mu kigo kitwa ‘Camp Lejeune-based special operations group’ naho abandi bane bari kumwe ni abo mu kigo kitwa ‘Louisiana-based National Guard unit.’
Umuvugizi w’ingabo, Andy Bourland yavuze ko kajugujugu yabuze ahagana saa 8:30 z’ijoro kuri uyu wa kabiri.
Abatabazi, n’abashakashatsi babashije kubona ibisigazwa by’iyo ndege ku isaha ya munani zo mu rukerera (02h00 a.m) kuri uyu wa gatatu.
Bourland yagize ati “Kuri ubu abari mu ndege bose baburiwe irengero.”
Iyi ndege yakoze impanuka ubwo yari mu kirere cyegereye inyanja kirihagati y’ahitwa Pensacola na Destin.
Ako gace kari mu biganza by’igisirikare cya America, kihakoresha mu gihe hari imyitozo y’igeragezwa ry’ikintu runaka.
Abayobozi bavuze ko iyo ndege yakoze impanuka yahagurukiye ku kibuga kiri mu mujyi wa Destin isanga izindi mu myitozo.
SKY News
UM– USEKE.RW
1 Comment
Mukorana nizindi mbaraga mutarasobanukirwa neza, hari ababarusha ubuhanga, hari ababashakisha, murasabwa kongera ubuhanga mu gutara amakuru.
Comments are closed.