Digiqole ad

Min. Busingye yafatanyije n’abaturage b’i Manyagiro gutera ingano

Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye ufite mu nshingano kureberera Akarere ka Gicumbi kuri uyu wa 10 Werurwe 2015 mu murenge w’Icyaro wa Manyagiro aho yafatanyije n’abaturage gutera ingano batangira igihembwe cya kabiri cy’ihinga. Yasabye abaturage by’umwihariko gushyira imbaraga mu buhinzi bakibeshaho badategereje ubufasha.

Minisitiri Busingye hamwe n'abaturage batera ingano i Manyagiro
Minisitiri Busingye hamwe n’abaturage batera ingano i Manyagiro

Nyuma yo gutera ingano abaturage baganiriye na Minisitiri Busingye wababwiye ko badakwiye gukomeza guhinga nka cyera bashaka kuramuka gusa, ahubwo bakwiye guhinga bigamije guhindura ubuzima bwabo no kwiteza imbere.

Minitiri Busingye yibukije abaturage ko bagomba kwirinda ibibicira ubuzima n’imbere habo birimo cyane cyane ibiyobyabwenge nka Kanyanga, ivugwa  kenshi muri Gicumbi.

Umurenge wa Munyagiro uherereye mu burengerazuba bw’Akarere ka Gicumbi ugahana imbibi n’Akarere ka Burera bigaragara ko abawutuye bamwe bamaze kwiteza imbere kubera ubuhinzi no kugemura amata.

Abaturage muri uyu murenge w’imisozi ihanamye babwiye Umunyamakuru w’Umuseke ko guhinga ku materase y’indinganire byabafashije kubungabunga ubutaka bwabo no kongera umusaruro.

Alexandre Mvuyekure uyobora Akarere ka Gicumbi yashimiye abaturage b’uyu murenge wa Manyagiro kuko ngo bahoze mu myanya ibiri ya nyuma mu 21 mu mirenge y’aka karere ubu bakaba baza  mu mirenge itanu ya mbere.

Jean Marie Vianney Murekezi umuturage wo mu kagali ka Nyiragifumba yabwiye Umuseke ati “Tumaze kwiteza imbere kuko duhinga dukurikije ingengabihe, gusa dukeneye ko batwegereza ifumbire kurushaho kugira ngo tuyifashishe muri iri tangira ry’ihinga kuko hari igihe biba ngombwa ko tuyigura n’abantu batabishinzwe bita abamamyi.”

Evence Ngirabatware
UM– USEKE.RW/GICUMBI             

1 Comment

  • iki ni ikikwereka uburyo dufite abayobozi beza bita kandi baba bahangayikishijwe no kumenya imibereho yose yabaturage ngo ibitagenda bafatanye babizmure ndetse nibyamazwe kugerwaho bakomeze babibungabunge , uru ni urugero rwa ministry w’ubutabera ariko nabandi nuko , kwifatanya nabo uyobora nibyagaciro bituma bakwibonamo ikindi kandi inama ubagira zose bazumva vuba cyane, ibi ni urugero rwiza bakura kuri President wacu waduhaye imiyoborere myiza ,

Comments are closed.

en_USEnglish