Digiqole ad

Itegeko ryo gusezerera abasirikare benshi ryarangije gusuzumwa na Komisiyo

*Iri tegeko riteganya ko Perezida wa Repubulika riwe uzavana mu gisirikare abasirikare bakuru

*Abasirikare bafite amapeti mato n’abasanzwe bazavanwa mu gisirikare na Minisitiri w’ingabo

*Imyitwarire mibi ikabije ishobora gutuma umusirikare yirukanwa mu ngabo za RDF

*Iri tegeko riteganywa n’itegeko nshinga ariko hari hashize imyaka 12 ritarajyaho

Kuri uyu wa kabiri tariki 10 Werurwe 2015, Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga Ubutwererane n’Umutekano yarangije gusuzuma itegeko rirebana n’uburyo abasirikare bavanya mu ngabo z’igihugu, iri tegeko rikaba riha ububasha Nyakubahwa Perezida wa Repubulika kuvana mu ngabo abasirikare bakuru naho abasirikare bafite amapeti mato n’abasanzwe, riha ububasha Minisitiri w’ingabo kubakura mu gisirikare.

Brig Gen Joseph Nzabamwita asobanurira Perezida wa Komisiyo y'Ububanyi n'Amahanga Hon Mutimura Zeno akamaro k'iryo tegeko n'ingingo zirimo
Brig Gen Joseph Nzabamwita asobanurira Perezida wa Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga Hon Mutimura Zeno akamaro k’iryo tegeko n’ingingo zirimo

Kuri uyu wa kabiri hasuzumwe cyane ibijyanye n’imyitwarire mibi (ikabije), ishobora kuranga umusirikare uwo ariwe wese bikamuviramo kwirukanwa mu ngabo z’igihugu.

Ahanini bamwe mu badepite bavugaga ko kuba haranditswe ‘imyitwarire mibi’ hakongerwamo (ikabije), bidafutse neza. Ariko nyuma yo kumva ibisobanuro bya Brig Gen Joseph Nzabamwita, Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, abadepite baje kwemera ko handikwa ‘imyitwarire mibi ikabije’.

Brig Gen Nzabamwita, wari uherekejwe na Maj. René Ngendahimana na Lt.Anaclet Gatete, babwiye abadepite ko mu ngabo za RDF, hari uburyo busanzwe bwo guhana binyuze muri komite ishinzwe imyitwarire y’abasirikare.

Gusa ngo birashoboka ko hari ubwo umusirikare yananirana, agahabwa ibihano byinshi by’imyitwarire ariko ntiyirukanwe. Ikindi ni uko umusirikare ukatiwe igifungo cy’imyaka ibiri yamburwa impeta za gisirikare, ariko hakabaho ubwo wenda mu bushishozi bw’uca urubanza yamuha igifungo kitageze kuri iyo myaka, ntabe agikuwe mu ngabo.

Aba basirikare bavuze ko binashoboka ko imyitarwire mibi ikabije y’umusirikare ishobora kubaho mu gihe kimwe. Urugero rwumvikana n’inkigihe, umusirikare yatindana amasasu, ingabo zigatakaza urugamba bitewe n’uburangare bwe, icyo gihe bavuze ko ari imyitwarire mibi ikabi itakwihanganirwa.

BrigGen Joseph Nzabamwita, yatangarije Umuseke ko iri tegeko rireba uburyo bwo gusezerera abasirikare benshi igihe bibaye ngombwa, igihe umusirikare arwaye, cyangwa igihe yagize imyitwarire mibi (ikabije).

Yagize ati “Ubu rero mu itegeko nshinga icyo iri tegeko riteganya ni uko iyo habayeho igikorwa cyo kwinjiza abasirikare mu bihe bidasanzwe, noneho bashobora kuvanwa mu ngabo z’u Rwanda bagasubizwa mu buzima busanzwe bibaye ngombwa.”

Yakomeje avuga ko nta tegeko ryari rihari rijyanye no gusezerera abasirikare, ngo byakorwaga na komisiyo yo gusubiza abasirikare mu buzima busanzwe (Commission of Demobilization) ubusanzwe iteganywa n’amasezerano ya Arusha.

Nzabamwita yabwiye Umuseke ko ingabo za RDF zishyize imbere imyitwarire myiza, ku buryo batakwihanganira umusirikare witwara nabi, ari na yo mpamvu itegeko rinareba uko abasirikare bafite imyitwarire mibi bavanwa mu ngabo.

Yagize ati “Hari amategeko mpanabyaha, ariko bitewe n’uko mu ngabo z’u Rwanda tureba cyane imyitwarire myiza, itegeko rireba uko hari n’abasirikare bagize imyitwarire mibi ikabije, basezererwa ntibakomeze kuduhesha isura mbi.”

Gusa Nzabamwita yavuze ko iri tegeko riteganya ibihe bizaza ati “Ntirireba abasirikare b’ubu, ahubwo itegeko rirareba igihe bizaba ngombwa ko twinjiza abasirikare benshi, uko bazasubizwa mu buzima busanzwe, ibyo bihe birangiye. Itegeko rirareba ibihe bizaza nta bwo rireba ubu ngubu.”

Iri tegeko riha ububasha Perezida wa Repubulika bwo kuvana mu ngabo abasirikare bakuru (ahanini ngo kuko ari na we ubashyiraho), rikanaha ububasha Minisitiri w’Ingabo bwo gukura mu ngabo abasirikare bafite amapeti mato n’abasanzwe (ahanini kuko ngo bagirana amasezerano na Minisiteri y’Ingabo z’igihugu mu gihe binjiye mu gisirikare).

Kimwe n’andi mategeko, iri tegeko rigomba kujyanwa mu nteko rusange y’Abadepite rigafatwaho umwanzuro, nyuma Sena nay o ikaryemeza byarangira rikagezwa imbere ya Perezida wa Repubulika na we akarisinyaho.

Ingingo zose zabanzaga kugibwaho impaka kugira ngo hateganywe imvugo zitazatuma habaho kwiitiranya amagambo
Ingingo zose zabanzaga kugibwaho impaka kugira ngo hateganywe imvugo zitazatuma habaho kwiitiranya amagambo
Babanzaga gusoma neza ingingo ngo babone uko bemeza abadepite
Babanzaga gusoma neza ingingo ngo babone uko bemeza abadepite

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Nibaze bagwize umirongo w’abashomeri.

  • abakoze neza se bo bateganyirizwiki niba akakoze nabi birukanwa

  • Kojyererwa amapeti ,umushahara ukiyojyera.

Comments are closed.

en_USEnglish