Muhanga: Nyobozi iranengwa gusoza manda idakoze imihanda
Mu gihe hasigaye igihe kitarenze umwaka ngo Komite nyobozi z’uturere zisoze manda yazo, bamwe mu baturage batuye mu murenge wa Nyamabuye, akarere ka Muhanga, batangarije Umuseke ko badashimishijwe n’uko Komite nyobozi y’Akarere igiye gusoza manda nta muhanda n’umwe wa Kaburimbo ikoresheje mu mujyi.
Kimwe mu bintu bikomeye abatuye Umujyi wa Muhanga bari biteze k’ubuyobozi bw’Akarere ni ukububakira imihanda ya Kaburimbo mu duce dutandukanye tugize umujyi wa Muhanga.
Ariko ngo bakurikije amezi asigaye kugira ngo Komite nyobozi z’akarere zibe zasoje manda ngo byaba bisa no kurota ku manywa baramutse bizeye ko hari umuhanda n’umwe wakorwa ukuzura.
Abatuye muri aka gace, bavuga kandi ko bibabaje kubona umujyi ufite amateka mu bucuruzi bwo hambere mu mateka y’u Rwanda nta mihanda n’ibikorwa remezo ufite bawugereranyije n’iyindi mijyi n’uduce tw’Intara y’Amajyepfo.
Bamwe badusabye ko amazina yabo adatangazwa bavuga ko komite nyobozi y’akarere ka Muhanga isa n’ihugiye mu bindi bintu biha inyungu bwite bamwe mu bayigize.
Bagize bati: « Igihe iyi Komite nyobozi yiyamamazaga, yavugaga ko izateza umujyi imbere, ariko ubu usanga mu mihigo bahigura bagaruka cyane ku nyubako z’abikorera kandi nta mafaranga Akarere kaba kabahaye ngo bazubake, maze bakazita ko ziri mu bikorwa bagezeho. »
Sebashi Claude Umukozi w’akarere ka Muhanga ushinzwe gutanga amakuru, yavuze ko Akarere kabanje gushyira ingufu mu mihanda y’igitaka ihuza imirenge ya Rugendabali, Kibangu na Nyabinoni kubera ko ariyo akarere kari gafitiye amafaranga mu ngengo y’imari.
Akavuga ko imihanda ya Kaburimbo bateganya gushyira mu mujyi wa Muhanga izakorwa n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubwikorezi n’imihanda (RTDA) mu mwaka utaha wa 2016.
Imwe mu mihanda y’igitaka Akarere kakoze ndetse n’iyo gateganya kubaka, ngo ifite agaciro ka Miliyari ebyeri zirenga z’amafaranga y’u Rwanda.
Umwaka utaha aka karere kakazubaka imihanda ya kaburimbo muri uyu mujyi, ifite ibirometero 16 ihereye mu tugari tugize Imirenge ya Nyamabuye na Shyogwe.
Kuva Komite nyobozi y’Akarere ka Muhanga yatorwa, imaze kubaka umuhanda w’amabuye mu kagari ka Gahogo ahitwa i Fatima, nawo watangiye gusenyuka Akarere katarahwa burundu.
MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW-Muhanga
14 Comments
Mumajyepfo usibye Nyamagabe, utundi turere turatekinika.Uwuzi umugi wa Gikongoro iyo agezeyo ntiyahamenya. Ahandi hose iterambere ngo mutahe.
ohhooo ese muba he mwe ubundi ibi se nibyo batakoze gusa? Ikibanza cya miliyoni magana cya Leta umwe mu bayobozi yagabiye ku dufaranga dusa n’ubuntu incutiye, ruswa aho bimuye abantu barimo kwirira nyine barasiganwa na manda koko akarere ntikabananiye kubera gutanga ruswa kuwakubatse se ??? namwe ngo murandika mwaretse ko muta igihe?
Mu Karere ka Muhanga usanga abikorera bafite imyumvire n’imikorere biri hejuru cyane kurusha abayobozi b’Akarere!!!!! Biteye kwibaza impamvu aka Karere kadahabwa abayobozi bashoboye!
biyitirira imihigo y’abikorera biyubakiye utwabo bagahugira ku masoko benda kuyamaraniraho
Twe twarumiwe, abantu barya bakarya n’ayo gusana inyubako y’akarere kandi bari mw’icumbi.
* Abantu bamira bakayongobeza mu bihogo n’ibida byabo bakarya n’amafaranga yagenewe koza imibiri y’abazize Genocide mu kwibuka koko abo ni abantu dufite? Nibashogoshere manda yabo iratinze ngo dukire ibyo birura bituvire aha. Nuko bapfa gutinya Nyakubahwa ubundi nitwe bari gukurikizaho kurya
ARIKO NJYEWE ICYO NIBAZA? BABUZE IMODOKA ZO KUJYANA PLAN AHO BATANGA IYO MIHANDA KO AMAFARANGA ATAVA MU MIFUKA YABO? IWACU I NYANZA KO TUYIFITE HARI RUSWA TWAHAYE LETA? ESE UBUNDI IBYO NI IBIKI BIHORA I MUHANGA? NGAHO GITIFU W’AKARERE YAFUNZWE AZIRA AKABOKO KAREREKARE, NGAHO MAYOR ARASABA G– USENYERA UWO AYOBORA IBYO KOKO NI IBIKI KWELI
ko numva bitoroshye! abo bari bakwiye kwitaba sentare ya Leta bakabazwa ibyo bahugiyemo kandi bahembwa
mwihangane nshuti uwakwereka ibibera imbere twe tuhakora twarumiwe. amarangamutima, agatsiko, gutonesha, ibirombe kuri bamwe batuyobora bikubira, kugurisha amashyamba akagenda buheriheri n’ibindi tureba tukumirwa, agatsiko gasa n’akazu iyo batagukunze baguta nyabinoni cg mu Ndiza mu masenga y’impyisi ngo zigutapfune
Niko rimwe na rimwe bigenda ibintu ntibiba byiza byose buriya wenda hari igihe bazumva bakorera ubu ntibaramenya ko bakorera abaturage ikindi namwe murakabya abantu bakora ibyo ntimubamagane cg muba musebanya ubwo abo ni abayobozi none se bakora iki? Muzee ntarabimenya ubwo yaza kubyireberebera
Ariko se Mutakwa we aba he koko? Niba akarere gatwara za miliyari mu gusana gusa kandi kamonyi yo yaratwaye miliyoni 800 we kuki ntacyo asubiza kandi ari umuyobozi nubwo byaba bitari mu nshingano ze?
Icecekere sha Rwiyemeza ukubaka ndavuga aho ku karere yabayoreye n’igitiyo miliyoni 100 zose barazimira kandi dukorana! Turebera gusa! None banze no kukubaka dusaziye mucyo twise ikiraro rusange wagirango ni iki ingurube si n’icy’inka nibura uwareba aho tuba tujagata wagirango ntikiri abakozi ba Leta
Nuko ari umugore iyo aza kuba ari umugabo uyoboye aka karere aba yaratawe muri yombi azira ibisambo ayoboye. Abantu biba bakashinyagura barya ayo koza imibiri koko ibyo biracyabaho? Tuvuge ko se Nyirabuja aba atabizi. Bakihutira kujyana abacurizi n’abanyeshuli mu ngando kandi aribo bakagombye kujyayo maze bo bagasigara biba biyorobeka. Bakanababira amatike koko amatike y’abana mu ngando
It is to easy to write comment and criticizing is easy and any one can do it. I am sure that all reality are known and constructing roads is not as cheap as you may think. Can you before criticizing compare muhanga District with other secondary cities and draw reality in terms of construction. I am advising to prepare your self in next election and make your contribution and show your input.
Ariko abanyamuhanga mwabaye mute? Iyo muvuga ngo ntamafranga baba bahaye abikorera ku nyubako zabo, ese mwaba muzi icyo bita abafatanya bikorwa ba Leta? Naho abavuga imihanda ya kaburembo mu mugi ese ntimushaka ko nabo muri Ndiza bagerwaho niterambere, numva niba barabashije gukora iyo mihanda yaho baragerageje. Hari abatanga ibitekerezo bihwanye nibyifuzo byabo kuko iyo uvuga ngo nyobozi yariye amafr uba wiyibagije ko hari abashinzwe amasoko ko numva mutabavuga, wasanga ako Karere ntabo kagira. Abanyamakuru muzadukurikiranire muturebere.
Comments are closed.