Digiqole ad

Ibisa n’amarenga y’urukundo hagati ya Piano na Miss Joanna

Sheja Olivier ufite izina rya Producer Piano muri muzika nyarwanda, ni umwe mu ba producers bamaze kugaragaza imbaraga ndetse n’umusaruro ku bahanzi bamaze kugenda bakorana imwe mu mishanga ijyanye na muzika. Ngo yaba asa n’uca amarenga y’urukundo kuri Miss Joannah.

Bagwire Keza Joanna Nyampinga w'Umuco 2015 na Producer Piano
Bagwire Keza Joanna Nyampinga w’Umuco 2015 na Producer Piano

Bagwire Keza Joannah ni umwe mu bakobwa 15 bahataniraga ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2015. Yaje kwegukana ikamba rya Nyampinga w’Umuco aribyo (MissHeritage).

Mu gihe abo bakobwa bari bari mu mwiherero ungana n’ibyumweru bibiri bamaze mu Karere ka Rubavu, Piano yagiye agaragaza amarangamutima afite kuri Joannah abinyujije mu butumwa bugufi ku mbuga nkoranyambaga ze.

Nubwo ku mpande zombi nta n’umwe wemera ko bari mu rukundo koko, ariko banavuga ko byaba byiza binaramutse bibaye byo.

Mu kiganiro na Umuseke, Piano yavuze ko impamvu yagiye agaragaza ko ashyigikiye Joannah, ari uko yabonaga ari umukobwa ukwiye ikamba ariko ko nta rukundo rundi ruri hagati yabo nkuko bivugwa.

Yagize ati “Joannah ni umukobwa mwiza cyane!! Ariko ntabwo turi mu rukundo nkuko maze iminsi mbyumva ahubwo ni uko ari mu bakobwa nahaga amahirwe yo kwegukana ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2015.

Uretse ko binaramutse bibaye byo numva tutabihisha kuko iyo ukunda umuntu ugomba no kutabihisha kuko urukundo ruhishwe akenshi ruzamo igitotsi”.

Uretse Piano, Bagwire Keza Joanna avuga ko Piano ari imwe mu nshuti yungutse mu ntangiriro z’umwaka wa 2015. Akanavuga ko kugeza ubu nta n’umwe urabwira undi ko amukunda.

Ati “Piano mufata nk’inshuti yanjye cyane. Ni imwe mu nshuti nungutse kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2015. Ibijyanye n’urukundo rero nta kintu mbiziho icyo nzi ni uko turi inshuti bisanzwe”.

Abajijwe niba mu gihe Piano yaba ateye intambwe yo kumusaba urukundo yabyemera, Joannah yavuze ko ari ibanga rye afite ku mutima atahita atangaza.

Amwe mu mafoto ari ku rubuga rwa Piano rwa Instagram
Amwe mu mafoto ari ku rubuga rwa Piano rwa Instagram
Hano ni ubwo Joannah yari akiri mu bakobwa bagomba gutoranywamo Nyampinga w'u Rwanda
Hano ni ubwo Joannah yari akiri mu bakobwa bagomba gutoranywamo Nyampinga w’u Rwanda

Rutaganda Joel

UM– USEKE.RW

18 Comments

  • Ariko se wa munyamakuru we ubwo iyo n’inkuru koko yo gutangaza ?Kuba bari mu rukundo se bya kungura iki abasomyi ? Cyangw igitangaje kirimo n’iki ?

  • Urakoze kudukurikiranira iyo nkuru. Nsetsa n’abantu bavuga ngo inkuru nk’iyi yakungura iki abasomyi! Niba ushaka ibikungura uzashake igishoro ujye gucuruza amandazi na capati. Ntabwo uhagarariye abasomyi, rero sigaho kwibwira ko ibidafite icyo bikungura nta wundi bifitiye akamaro. Twe tuba dushaka kumenya amakuru y’ibyamamare.

  • Uramurenganyije

    Ibi s’ibyamamare nabusa.
    Turamutse dufite ibyamamare byigaragaje mu bikorwa byo hejuru hamwe byivugira rwose twakwishimira kumva inkuru zabo naho bano ni capati na mandazi nta bukuru bwabo dukeneye….
    Ex: nkubu batubwiye bati HE Kabarebe, Kayonga, Tito, Na bandi jubatse amateka ku bwi bikorwa byabo byo hejuru uti bakoze iki niki rwose twatega amatwi dushishikaye.
    Naho bano bari muri mamawararaye kumva ibyabo nuguta igihe nkuwateze amatwi ibya Rwirangira Alpha nti wumvise imiborogo ye aho kuba umugabo ngo akemure ibibazo kigabo

  • @umusaza wowe rata uvuze ukuri.nonese niba umuntu aje kuri website ,agaclicka muri section y’imyidagaduro,aba yumva ko agiye gusoma iki? Ubudehe na girinka se?munyarwanda uvuga ba tito rutaremara rwose nabo baba bafite sections zabo zibagenewe ujye ugenda uzisome ntawe uba wabahatiye guclicka kunkuru runaka.on the other side,Joanna ni mwiza pe pe.ntamukobwa nabonye umurusha ubwiza mubo bahatanaga.joanna uzakunde umusore muzima uri serious abo ba piano sinzi

  • Yewe abakobwa beza koko bapfa ubusa. bapfa kubona umuhungu wa mbere ubikubise imbere yamuhinguritsa ijambo “ndagukunda chérie”, nta gushishoza ngo yihe agaciro cga yihe ishema, nawe ati oui. Eeeeeh birababaje. Kwihutira murukundo si byiza. Uba usiganwa n’iki? Ubanza aba stars babaroga da si gusa. Abakobwa beza bose bashiriye muba hanzi wagira ngoooo. Birababaje

  • Ababyeyi buyu mwana bacungire hafi yego gukunda biri muri kamere gsa reba ngo urakunda nde..?? Cg c urakundwa na nde..?? Piano ntacyo dupfa gsa Joannah bibaye yuko ibyiyi nkuru ariyo byaba bisa nkokwasa umutwe kurutare..inama nakujyira Joannah, nibyo koko ufite ukuri ko gukunda yewe ukanakunda uwo ushaste gsa u Rnda ni Ruto ariko abaRwo mumutwe baraguste…ubu wabonye amahirwe yokwigaragaza banza kwanza uyakoreshe mubikubaka wowe nu muryango wawe ni Gihugu..kdi wirinde yuko izina ryawe ritazongera gukoreshwa mubintu byinkundo zidasobanuste kko uko rikoreshejwe gutya ninako amahirwe yawe ni cyizere tugufitiye nka banyaRwanda cyigabanyuka cyane yuko tutagucyeneyeho inkundo kurakakanya, ahubwo ducyeneye ibikorwa twagutoreye ubwo Wabaga nya Mpinga wumuco nu Murage..Abo ba Piano barecyere studio zabo, nabandi nyeka batakoroheye bime amatwi kora ibyo twagutoreye kko igihe cyogukundana cyo urajyifite rwose ntuvangitiranye ibintu..ejo nejo bundi utamera nkawa Miss Wa Kavuyo cg Wapasteri cg umwe Wa Alfa..kdi incuti zose umaze kunguka suko arintama kuriweho, hafi yawe hari ni birura..
    Ubu butumwa bujyere kuri banyaMpinga bose bu Rnda.

    • Miss Joannah, sinzi niba uri busome zino comments kandi sinzi niba nuwanditse ino nkuru muziranye cyangwa niba aziranye na Pianno! Gusa usome inama uwiyise KUKO hano akugiriye ninziza cyane! Abantu bagukunze nibenshi cyane nkange ubu ndi USA nakurikiranye contest zanyu ariko niwowe nahaga amahirwe menshi. None rero mukobwa mwiza kandi muto, kora icyo abanyarda bagutoreye, ima amatwi abagushaka bose fata akanya utekereze ahazaza hawe…niwatangira kwigaragaza gutya bose bazagukuraho icyizere! Urumva koko? Aho kuvuga ko watangiye gukora ibintu biguteza imbere cg biteza imbere urwakubyaye dutangiye kumva ngo Pianno??? Sinanze ko mukundanda ariko hash, give it a time! You deserve to be a good mother! Mbabarira udatuma ndira rwose!

    • Murakoze kumugira inama nziza, azazikurikize azabaho, natazikurikiza satani azamusamira hejuru. Murakoze.

  • Ariko kuki mugira Imishiha. Abana niba bikundaniye ariko bakagira isoni zo kubitangaza,umunyamakuru agakora akazi ka Showbizz muhita muhuraguraho comments zigaragaza ibyo mubamo bwite ku nkuru nziza nk’iyi?
    Umuseke.com mukomereze aho. Bakundanye byaba ari sawa kuko bombi ni beza. Kandi bafite impano. Courage basore

  • KUKO aguhainama isobantse

    Shaka umusore usobanutse barahari shishoza, naho ibyabo ba Kavuyo, Alpha, Piano birangira bibaye imiborogo nkiyo numvanye ejobundi Alphaa, abo s’abagabo n’insoresore zabuze epfo na ruguru….
    Muri bose barutwa na Tom Crose !!!!

  • @munyarwanda ibyo uvuze nibyo nta nkundo ziba muri aba stars.naho uriya wavuze ngo ni imishiha,imishiha nyabaki?bamugirira imishiha se bamuzi he,hari isambu yabatwaye?bari kumugira inama kandi ibi nibigaragaza ko akunzwe cyane.courage rata Joanna nkuko benshi babivuze uri mwiza cyane nanjye ndabihamya nanjye kuri njye mbona warukwiye ikamba ariko rwose pianno non non,ni pianno nyine,izina niryo muntu.tegereza ntuzabura umusore mwiza cg uzaze nkwihere musaza wanjye,arakeye kandi afite Imana n’urukundo.haha

  • @ ALINE

    Tuganira kenshi hano kurubuga urabizi, ibi kinyereka yuko ukurikira ibibera hirya no hino.
    Nonese hano iwacu utirengagije ngo utake ibitaberwa ubu nu wuhe mucuranzi twafata nka star koko ???
    Kuburyo twakurikirana ibikorwa bye !!!

    Ni tubereka yuko ari aba star kandi bataraba bo kubwi bikorwa bibi byabo no kudakora kinyamwuga bazirara !!!

    Reka babiharanire bakore cyane bigeze ku rwego rwo kuba un vrai star bityo bazamuke natwe tubone abacuranzi basobanutse ubundi Paparazi iduhe details zabo tuzikurikire dushishikaye naho ubu mbafata nki mbura mikoro daaa

    Ndebera ibyo bakorera abakobwa bazima reba imiborogo twarimo ejobundi kuwitwa ngo arahanyanyaza Alpha Rwirangira tukibeshya ko yavamo muzima naho ni debe ritazi gukemura ikibazo ritera amada ritazarera reba Kavuyo,….

    Ibyiza abakobwa beza nka Joanna bajye bashishoza ntibakiteshe agaciro begera abasazi nkaba….

    Ubu atari ukubeshya uri nku mubyeyi cg umuvandimwe wa Joana ukumva ngo asohokanye na PIANO agahinda ntikakwica koko !!!

    Piano uwo simwanga sinamuzi gusa ibikorwa bye nuko yifata nu rwego arimo rwu buzima ntakwiye umukobwa muzima mwiza ukeye warezwe nka Joana nashakire muri bagenzi be bahuje ubuzima atazagogoza aka kana keza gutya.

  • @munywarwanda nibyo koko dukunda guhurira hano twembi turi abafana burubuga rwa mbere mu Rwanda umuseke.rw.lol
    Yego sinavuga ngo ni abastars bakaze quoi,ariko nabwo ntiwabavuga ngo ntibazwi au niveau national aha ndavuga atleast joanna kuko quand mm ni umukobwa wabaye miss heritage.so ni celebrity kuri niveau national,siko biri?naho uwo piano we nta bucelebrity da,ninabwo namwumva.ibyo gukundana nanjye nabirwanyije ,joanna can do better.

  • ugirumugira inama abagira IMANA Joanna wumvire abakunzi bawe nibwo uzabukoze ibyogukirantuka.

  • Aline
    Rwose urasobanutse uganira neza !!!!
    Ntuhangana cg ngo utukane nkibyo bamwe bajya bakora kandi urangiza ikiganiro ibintu bikiri byiza….

    Please JOANA izi nama wagiriwe zikugere ho kandi uzubashye byakurinda kuzahogozwa nayo mabogwa ya feke agutesha igihe n’agaciro nkuko tujya tubibona ku bandi !!!!

    • Amen .nta mpamvu yo gutukana ni ibyabatararezwe

  • Piano ni Piano nyine, ivunzwa nushatse wese, nagahungu kanjye dupfa kugera kuri Serena Kati Papa, Piano piano amahoro akabura kugeza nyimujyanyeho da. Akayicara hejuru, akayikandagiraho ikaba ibaye piano koko. Nine rero Joanah nawe ati Piano koko! Twakugiye inyuma tubona ukwiye ikamba Joanah Mukobw. Tugize amahirwe wegukana Miss W’umuco kumitima yacu turi ntacyo bitwaye kuva uraviriyemo Aho. None rwose ugiye kudutenguha? Ugatangira noguca amarenga hano kumbuga ziriho abafana bawe. Nyamuneka Joanah, uri Miss W’umuco abanyarwanda bagutezeho byinshi Cyane Cyane abana bato, mpereye kubanjye ibiganiro Niwowe rwose nkubwiye ukuntu bishimye utowe ntiwabyemera. None utangiye guca amarenga hano kumbuga nkoranya mbaga ngo piano koko Joanah? Ubu nari niteze inama zawe zigomba kubaka abana bato kubijyanye n’umuco harimo nabanjye none izo nizo nkuru udutangirijeho za piano? Mukobwa, tekereza neza kunshingano watorewe Ibyo igihugu nabanyarwanda bagutezeho zibyo bya piano, Miss W’umuco ufite inshingano zikomeye zijyanye n’ikamba wambitswe. Ubu wakabaye utubwira imigabo nimigambi byawe rwose none utangiye kuvanga ibintu. Ibyo bigaragara Ko muba mwagiye mubintu mutazi Ibyo mugiyemo Cg mufite izindi mpanvu nkizo za ba piano nyine. Niba byaranagutunguye basi shaka abantu bakuze bakugire inama zicyo Miss W’umuco agomba kumarira abandi bana bato bamubonamo nk’icyitegererezo.

  • muba muhaze sha bakundane cg babireke ntamwana urimo utazi gutandukanya icyatsi nururo ibyo murimo rero nukwanjwa ako gakobwa ubu kiyumvishe ngo ni miss ariko ntikibagirwe ko bariya batype bamenyereye ikibuga ejo kazaba kari kurira ayo kwarika biriya nibirura nareba nabi bazamunyura hejuru.

Comments are closed.

en_USEnglish