Digiqole ad

Côte d’Ivoire: Simone Gbagbo yakatiwe gufungwa imyaka 20

Uwahoze ari umufasha wa Laurent Gbagbo, Simone Gbagbo yahamijwe n’Urukiko ko yagize uruhare mu mvururu zateje ubwicanyi bwakurikiye amatora y’Umukuru w’igihugu yabaye muri 2010.

Simone Gbagbo  yari umunyapolitiki ukomeye igihe umugabo we yari Umukuru w'igihugu
Simone Gbagbo yari umunyapolitiki ukomeye igihe umugabo we yari Umukuru w’igihugu

Uyu mugore ufite imyaka 65 y’amavuko agiye gufungwa imyaka 20 ariza ko ngo yagize uruhare mu guhungabanya umutekano w’igihugu.

Umugabo we Laurent Gbagbo na we ategereje kuzaburanishwa n’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ICC, na we akaba ashinjwa uruhare mu bwicanyi bwakurikiye ariya matora, yatsinzwe bigatuma ava ku butegetsi.

BBC yanditse ko abantu 3000 aribo baguye muri ziriya mvururu abandi bakavanwa mu byabo. Nyuma y’amatora, Alassane Ouattara ni we watorewe kuyobora Côte d’Ivoire nyuma y’aya matora.

Simone na Laurent Gbagbo bafashwe muri 2011 ubwo ingabo zinjiraga mu nzu bari bihishemo mu mujyi wa Abidjan zikabata muri yombi.

Umukobwa wabo witwa Marie-Antoinette Singleton yabwiye BBC ko ruriya rubanza rutaciwe mu mucyo kandi ngo ababyeyi  be bazize akagambane ka politiki.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish