Rayon izahaguruka ejo ijya mu Misiri ariko iracyafite impungenge
Rayon Sports irahaguruka ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki 10 Werurwe 2015 yerekeza mu Misiri gukina umukino ubanza na Zamalek yahoo mu mikino ya CAF Confederation Cup. Umutoza wayo Sosthene Habimana aracyafite impungenge ku bakinnyi batarakira neza.
Habimana avuga ko bagikomeje imyitozo ndetse kugeza ejo mu gitondo nabwo bahafite imyitozo mu gitondo mbere yo guhaguruka nimugoroba.
Rayon Sports izakina na Zamalek kuwa gatanu nimugoroba mu Misiri.
Uyu mutoza yabwiye umunyamakuru w’Umuseke ko bagifite ibibazo by’imvune zidakomeye cyane ku bakinnyi Fouad Ndayisenga, Isaac Muganza, Robert Ndatimana n’umunyezamu Jean Luc Ndayishimiye bita Bakame.
Ati “Ntirafata icyemezo ku bibazo byabo, ariko ku myitozo dukora uyu munsi (ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere) muganga niwe uri bwemeze uko bahagaze, tukamenya umwanzuro niba tuzabifashisha.”
Habimana avuga ko ubu bafite abakinnyi bose hamwe 24 ariko 21 aribo bafite ibyangombwa bya CAF. Avuga bafite impungenge ku mvune z’aba bakinnyi kuko bakwisanga bafite ‘squad’ nto y’abakinnyi bajyanye mu Misiri.
Gusa ati “Ariko dufite ikizere kuko umunsi ku wundi bagenda bamera neza.”
Rayon Sports kugeza ubu ntabwo iramenya ikibuga izakiniraho gusa ngo bazi ko bazakora urugendo rwa 400Km nibamara kugera i Cairo berekeza aho bazakinira.
Habimana avuga ko ikipe ya Zamalek bazakina bamenye ko mu mikino itatu iheruka gukina yanganyije ibiri igatsindamo umwe, akavuga ko ari ikipe ifite amateka yo kubaha, umwaka ushize yabaye iya kabiri muri shampionat, kandi imenyereye amarushanwa nk’aya.
Rayon Sports yo imaze imikino icyenda iheruka idatsinda.
Umutoza Habimana Sosthene yasabye abafana ba Rayon Sports gukomeza gukunda ikipe yabo ibihe byose byaba bibi cyangwa ibyiza.
Ati ‘ntiwakunda umwana wawe mu gihe ameze neza gusa”
Jean Paul NKUNDINEZA
UM– USEKE.RW
5 Comments
BWANA HABIMANA SOSITENE NUBWO BIGARAGARA KO BIKOMEYE MURUGENDO UFITE K’UMUNSI WEJO KUKO UDAFITE ABAKINNYI BAGERA KURI BANE KANDI BASANZWE BABANZA MU KIBUGA N’IHURIZO RIKOMEYE KURI WOWE NKW’IFURIJE INTSINZI UZATWARE ABO URI GUKORESHA MUMYITOZO WENDA YABA ARI IGIHE CYABO KIZA CYO KWEREKA ABAKUNZI BA RAYON KO NABO BAFITE ICYO BASHOBOYE IBYIZA BIRI IMBERE.
Nabwira umutoza Sositene ko Imana ariyo nkuru kandi tuyishimira ibyishimo yaduhaye mwavanye muri Cameroon ubwo rero icyo navuga nkumutoza ugomba kwereka Imana abakinnyi bose ufite ikazabakoresha ibikomeye tugakura itsinzi muri bariya barabu icyo nzicyo Imana ikunda abanyarwanda ubwo rero ntakabuza igomba kuduhagararaho mu misiri, Mbifurije urugendo ruhire nitsinzi kandi turabasengera Rayon sport turayikunda Imana ibe muuhande rwanyu,
Bagire courage bazitwara neza.
Amahirwe Kuri GIKUNDIRO yacu kuko byose bikorwa n’Imana! naho kumutoza Sosthene nakomere ashire impumu kuko tujya I Yaoundé bavugaga ko champion yaho ikomeye ariko ibyabaye nawe yarabyiboneye buriya hari igihe byaba aribyo bihe byacu byiza ubundi igikundiro kikarenga imbibi nabarabu urukundo rukabasigaramo Imana ikirirwa I wabo igataha I RWANDA!! OK GIKUNDIRO OYEEE!!! tugufatiye iryiburyo n’amasengesho men shi courage!!
Birababaje kubona ikipe ya Rayon Sports yibwira ko izatsinda kubera impuhwe za Nyagasani nta myiteguro ihagije yakoze nta n’abakinnyi bashoboye.
Nyakubahwa Mayor wa Nyanza agomba kuba yicuza icyatumye Rayon Sports ayigarura i Nyanza!
Comments are closed.