Abakozi ba AIRTEL RWANDA bateye ibiti muri Gasabo
Abakozi ba AIRTEL –Rwanda bateye ibiti 1800 mu Karere ka Gasabo, mu Murenge Gikomero. Iki gikorwa cyabaye ku wa gatanu ushize cyari gifite insanyamatsiko igira iti: “Nsa n’icyatsi”(I am Green) ni kimwe mu bikorwa Airtel yateguye byo gufasha abaturage kubaho neza binyuze mu kugera ko ntego z’Ikinyagihumbi Millenium Development Goal 7.
Ibiti babiteye ku nkombe z’ikiyaga cya Muhazi kandi bibanze mu gutera ubwoko bw’igiti cya Gereveriya kuko ngo iki giti kihanganira isuri kandi kigafata ubutaka. Gereveriya kandi ibasha n’ibihingwa nk’Ikawa n’Icyayi.
Umuyobozi wa Airtel Rwanda Teddy Bhullar yagize ati: “Ubu twiyemeje kubungabunga ubucuruzi bwacu ariko tukanatanga umusanzu wacu mu bikorwa by’iterambere ry’abaturage.”
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gikomero, Jonas Shema, yashimiye umusanzu bahawe na Airtel kandi ashima ko bawutanze babikuye ku mutima.
UM– USEKE.RW
1 Comment
nibyiza ibyo bakoze n’ibyigiciro gusa icyo nenga nuwo mukozi wa airtel wateraga igiti yampaye Ga zo muntoki, ubu se tuvuge ko kuva abayeho atigeze atoba n’urwondo? ubwo n’ubwirasi umuntu nkuriya no kumubanaho care biba bigoye, azisubireho.
Comments are closed.