Kigali: Hatangijwe Iserukiramuco ry’amafilime nyafrica ‘Mashaliki Film Festival’
Imwe mu mazu yakira amanama yo muri Hotel Serena i Kigali yari yuzuye abantu kuri iki cyumweru baje kureba itangizwa ry’iserukiramuco ry’amafilimi nyafrica Mashariki Film Festival rizamara icyumweru ribera mu bice bitandukanye by’u Rwanda.
Abari muri kiriya cyumba babwiwe ubwiza n’akamaro ko gukundisha umuco na filimi nyafrica abanyamahanga bityo iby’iwacu bikagera kure, bigakundwa aho kugira ngo Abanyarwanda by’umwihariko n’Abanyafrica muri rusange batwarwe n’ibiva mu yindi mico.
Umushyitsi mukuru muri kiriya gikorwa Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’Umuryango w’ibihugu by’Africa y’Uburasirazuba, Ambasaderi Valentine Rugwabiza, yashimye abateguye ririya serukiramuco, avuga ko byerekana ubuhanga no kureba kure bagize kandi ko Leta ibinyujije muri Minisiteri ayoboye, izakomeza kubaba hafi mu bikorwa byabo.
Muri uriya muhango hagaragayemo abakinnyi ba filime mu Rwanda bamaze kumenyekana ku mazina nka Rwasa, umwanditsi w’ibitabo n’amakinamico Kalisa Rugano, Munyeshuri John uzwi mu bijyanye n’imideli, Dr Vuningoma James wungirije Intebe y’umuco n’ururimi rw’Ikinyarwanda n’abandi bashyitsi bazwi mu kwandika, gukina no kwamamaza za filimi.
Ejo ku ikubitiro herekanywe filime yiswe Tapis Rouge yangitswe na Kantarama.
Nyuma y’uko iri serukiramuco rya filime nyafrica ritangijwe ku mugaragaro ejo, kuri uyu wa mbere rirakomeza, berekana za filime mu duce dutandukanye tw’Umujyi wa Kigali harimo ahitwa The Mirror Hotel, Club Rafiki, Maison de Jeunes, Landstar Hotel n’ahandi.
Ku wa gatatu, bazakomereza mu Ntara berekane yo za filime zakunzwe mu Rwanda no muri Africa y’Uburasirazuba(EAC).
Iri serukiramuco rya filime nyafrica rizasozwa kuwa Gatandatu, taliki ya 14, Werurwe sa kumi n’imwe n’igice(17h30) muri City Tower.
NIZEYIMANA Jean Pierre
UM– USEKE.RW