U Burundi bwiyunze ku nyabutatu y’u Rwanda, Kenya na Uganda
Mu nama y’abakuru b’ibihugu bigize Umuhora wa Ruguru (Northern Corridor) kuri uyu wa gatandatu tariki 7 Werurwe, Jervais Rufyikiri wari uhagarariye U Burundi yavuze ko igihugu cye kiyemeje kuba umunyamuryango uhoraho aho kuba indorerezi, bwa mbere kandi iyi nama yitabiriwe na Perezida Jakaya Kikwete wa Tanzania.
Iyi nama yarimo Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, uwa Kenya Uhuru Kenyatta, uwa Sudan y’Epfo, Salva Kiir, uwa Uganda Yoweri Museveni, uwa Tanzania Jakaya Kikwete ubu unayobora umuryango w’Africa y’Iburasirazuba ndetse na Visi Perezida wa Kabiri mu gihugu cy’U Burundi, Jervais Rufyikiri na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ethiopia, Tedros Adhanom Ghebreyesus, n’Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Dr Richard Sezibera.
Umu ijambo rigufi Perezida Paul Kagame yagejeje ku bari mu nama, yashimiye abakuru b’ibihugu bitabiriye, ariko by’umwihariko avuga ko kuba Perezida Kikwete yitabiriye iyi nama bwa mbere ari ikimenyetso ko imishinga yiyemejwe izagerwaho kandi vuba.
Kagame yavuze ko buri gihugu cyohereje intumwa kubera ko gishaka impinduka ku baturage b’akarere, bityo ngo hagomba gukoreshwa imbaraga kugira ngo ibyiyemezwa bigerweho vuba. Yasabye ko ubushake bwa politiki bukenewe.
Yagize ati “Binyuze mu bushake bwa politiki, tumaze kugera kuri byinshi abaturage bacu bakeneye.”
Perezida wa Uganda Yoweri Museveni yavuze ko kuba hariho kwishyira hamwe kw’abatuye Africa y’Iburasirazuba ari inyungu ku baturage. Ibi ngo abihera ko mu gihugu cye bafite umusaruro mwinshi w’amata aho bakama litiro miliyari 1,9 z’amata, ariko ngo abaturage ba Uganda bakanywa gusa litiro miliyoni 800 z’amata, ngo ni yo mpamvu bazasagurira abo mu muryango wa EAC.
Yavuze ko, kuba mu gihugu cya Congo Kinshasa hahora intambara z’urudaca, ngo biteza igihombo abaturage bo muri aka karere.
Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya we yashimye ko kuva abakuru b’ibihugu byo mu muhora wa ruguru bakwiyemeza kujya bahura, nta na rimwe inama iranga kuba, kandi ngo buri wese aba afite umurava wo kwitabira.
Yagize ati “Tugomba kwicara tukareba uko twakorana, uko twazamura abaturage bacu. Ndashimana ko Perezida Kikwete ari hano, twatekereza no ku zindi zinzira z’ibicuruzwa ariko twareba n’uko tuba ibihugu bikomeye mu bukungu, bifite abaturage babasha kwifasha mu byo bakeneye (Middle income countries).”
Perezida wa Tanzania, Jakaya Kikwete yavuze ko ashima ubutumire bwa Perezida w’u Rwanda, ndetse ashima byinshi ibihugu byari bigize Northern Corridor bimaze kugeraho.
Yagize ati “Ndashima byinshi byagezweho, kuko ibikorwa remezo ni byo biduhuza. Ndatekereza ko ibi bizatubera urugero rwo kubaka umuhora wo hagati (Central Corridor).”
Jervais Rufyikiri wari uhagarariye Perezida Nkurunziza Pierre w’U Burundi, yavuze ko ubushake bw’ibihugu byose buzatuma bigera kuri byinshi. Akaba yavuze ko U Burundi na bwo bwiyemeje kwiyunga ku bindi bihugu.
Yagize ati “Igihe U Burundi bwabaye indorerezi kirarangiye, ubu tubaye abanyamuryango bahoraho.”
Igihugu cya Ethiopia na cyo cyatumiwe nk’indorerezi, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wacyo Tedros, ni we wari uhagarariye Minisitiri w’Intebe Hailemariam Desalegn, akaba yashimye ibyagezweho n’u Rwanda, Kenya na Uganda, avuga ko bikwiye kuba intandaro y’uko Africa yose yakwishyira hamwe.
Aba bakuru b’ibihugu basuzumye imishinga 14 ibihugu byiyemeje, harimo imishinga ijyanye n’ibikorwaremezo, iy’ubuhahirane bw’abaturage ndetse n’imishinga y’ikoranabuhanga.
Umuhuzabikorwa w’imishinga yiyemejwe n’Ibihugu byo muri Northern Corridor, Monique Mukaruriza, yabwiye abanyamakuru ko, hari imishinga yari yarangiye nk’uwo gukoresha indangamuntu imwe, gukoresha ikarita imwe y’ubukerarugendo, ndetse no guhuza imipaka.
Gusa hari n’indi ikiri mu nzira w’uw’umuhanda wa gari ya moshi, Mombasa-Nairobi-Kampala-Kigali, ndetse n’uw’ibitembo bya petrole, uwo kugura amashanyarazi, uyu ariko ngo abakuru b’ibihugu biyemeje ko muri Nzeri uyu mwaka Kenya iza yatangiye kugurisha u Rwanda MegaWatt 30, indi mishinga yo izanonosorerwa mu nama y’abakuru b’ibihugu izabera muri Uganda.
Mu nama y’uyu munsi kandi Sudan y’Epfo yiyemeje guhuza imipaka n’ibindi bihugu byo muri Northern Corridor.
Mukaruriza Monique, yavuze ko kuba U Burundi bwiyemeje kwegera ibindi bihugu, ari inyungu kuri bwo ariko bikaba n’inyungu ku Rwanda n’ibihugu bisangiye Northern Corridor kuko isoko ryagutse.
Ubushake bw’abakuru b’ibihugu bya Northern Corridor, bwatumye ibyangombwa byo ku mipaka byoroshywa, bigabanya igihe ibicuruzwa byamaraga mu nzira, ndetse n’abakerarugendo boroherezwa mu bikorwa byo gusura akarere.
Inama y’uyu munsi yarimo n’abikorera batumiwe ku nshuro ya mbere, kugira ngo bagaragaze inzitizi zikiriho, maze zishakirwe umuti. Yari inama ya cyenda y’abakuru b’ibihugu bigize Northern Corridor. Ibi biba byiyemeje kugerwaho, ntibikuraho imishinga migari ibihugu byose bya EAC biba byumvikanyeho.
Amafoto/URUGWIRO
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW
9 Comments
nuko nuko na tanzania nizere ko haricyo yibwiye nyuma yuburundi erega UNION FAIT LA FORCE numugani wa kera rwose.
Union fait la force ni iby’ababiligi na n’ubu biracyariho, naho Tanzaniya n’u Burundi mwumve neza ibyo bavuze murasobanukirwa.
sha umuseke ndabemera cyane amafoto yanyu arasobanutse. Ba photographe banyu n’abumwuga kabisa
JK thanks for the coming and your commitment it is sign of solidarity,the past should help up to make the brighter future.
Les 3 K. …,ntimutinzwe mu makorosi n’ abarundi !!!!
Muri kamere yabo barapyinata nta business bumva niko baremye ibyabo ni kiyeri basiiii
Mukomeze inzira mwahise mo irasobanutse abivanyemo bazabiruka ho bibe aribo bigora kwinjira mu murongo mwafashe mwiza.
Bravo
HE KAGUTA, HE KAGAME, HE KENYATA
@Munyarwanda,
Really! Uti niko kamere kabo? Wari ukwiye gusaba imbabazi (apologize) kuri ivyo (=ibyo) wanditse kuri benewanyu. A lesson of humility for you: “blessed are the meek: they shall inherit the earth”.
Good step towards what Africa needs. Kudoos!!!
@Nkundabaribacyeye: Nibyo ba gafotozi b’ Umuseke baduha amaphotos meza ariko hano batubwiye ko bayabonye bayakesha the Office of the President/Urugwiro.
@ Murundi
C triste kuko nubu wowe utumye ndushaho kubagaya !!!!
Ugukunda nubona nu mwanya akakugaya ukosheje kuko aruwo udakunda ntubona nu mwanya wo ku mugaya.
Reka nkubwire…, Burundi yarazambye muremera kuva namenya Burundi imyaka ibaye plus d 30ans mpazi nki gihugu cyazambye gusa ,nigute igihugu cyose habura mo umugabo uhamye ukizamura.
Ese ujya wumva discour za Nkurunziza ??? Ngo ” ni mpene zose nijye uzijejwe ” nyumvira president vraiment !!!!
Ni gute igihugu gipfa burundu peuples irebereraaaaaa yinywera ibiyeri koko !!!
Jye mbazi henshi haba Burundi, Uganda, Rwanda, Congo, SA, China, BXL, Paris, sweden, Canada ,… Hose umurundi ni kiyeri ibindi basiiiii
Ubuse igihugu gitoya gikennye kidakora ku nyanja gifite ibibazo uruhuri ni gute cyanga kwiyunga ni bindi muri EAC ngo gikemure ibibazo kigaseta ibirenge kishinga Tanzanie koko maze abarundi bose bakabyemera bakabyakira koko !!!!
Muge mwigaya ntabyanyu…
Mukanguje muve muzasabwe peeee
Comments are closed.