ISIS yabambye imirambo 8 y’abasirikare bo muri Syria yari yarafashe
Umutwe w’abarwanyi ISIS wafashe imirambo umunani y’abasirikare bo muri Syria wari warafashe urabica urangije ubamba imirambo yabo bacuritse.
Iki gikorwa cy’ubugome bukabije cyabereye mu mujyi wa Hawija ku mugargaro abantu benshi bahuruye.
Bamwe muri aba banyakwigendera bari bambaye imyenda ya gisirikar. Umwe mu barwanyi ba ISIS bakeka ko ari Abu Al-Rahman yagaragaye ari imbere y’umwe mu mirambo ubona ko afite ishema ry’ibyo we na baganzi bakoze.
Mu kwezi gushize ISIS yerekanye amafoto y’aba basirikare bari kubanyuza mu mihanda bafungiranye mu tuzu tw’ibyuma babereka abaturaga bari bahurye ku muhanda bagenda babakoba, banabatuka.
Ku rundi ruhande ariko ingabo z’Abakuride zigeze gufata umurwanyi wa ISIS nawe bamwica nabi. Aba barwanyi ba ISIS bagaruriye intara ya Kirkuk, ikaba ari imwe mu ntara za Irak zikize kuri llisansi.
Ikinyamakuru The Internatioanl Business Times kivuga ko ubu USA iri gutoza ingabo z’Abakiride 20 000 ngo zizajye gukubita inshuro abarwanyi ba ISIS.
Mailonline
UM– USEKE.RW
5 Comments
mwishe saddam mwimika daemons nuko mwarakoze
Abakafree iyo bica abantu bumvako bo ntakibazo!!ngaho demukalasi amelica yabahamagariraga niyo
Mbegu ubigome
Mbega idini!
Niyihe mpamvu ahantu abazungu bakuraho abaperezida b’ibihugu bakimika dayimoni? Ahantu hose bageze amahoro, umutuzo n’iterambere birayoyoka. Niba barashoboye gukuraho kandi bakica abaperezida bafite Leta, igisirikari, umutungo w’igihugu na diplomacy nka Kadaffi na Sadamu n’abandi, bishoboka bite ka bananirwa guhashya inyeshyamba zidafite nk’ibyo byose navuze haruguru? Ikindi kandi, reba ukuntu bishe Bin Laden ngo bari kurandura Al quaeda hanyuma ntiranduke ndetse hakavumbuka ISIS ifite ubugome buruta ubwa Al Quaeda, Boko haramu etc..! Ibi byose ntimugirengo ni impanuka biba byatekerejweho kandi byapanzwe neza kuko babikora babizi
None se koko, nihe bigeze bagera bakahabiba amahoro usibye kuhabiba gusa urupfu n’akaduruvayo kugirango babone uko basahura? Jye rero mbona ari intumwa za Sekibi!!! Nubwo rero abaturage bibyo bihugu aribo urupfu rutsikamira ariko simpanya nabo ko batarusogongeraho. Ngo wirukana umugabo akari Kera ukamumara ubwoba bityo rero ingaruka nuko bacibwa imitwe, barabambwa cyangwa bakagwa mubitero by’ubwiyahuzi.
Kubwibyo rero, abanyarwanda turabe maso, tutagwa mumutego w’abo bagizi banabi kuko akenshi banyura mubenegihugu bakaba aribo bisenyera kugirango ayo mahano batazayitirirwa (Kadaffi yishwe n’insoresore y’umunya Libya kandi Sadamu yaciriwe urwo gupfa n’urukiko rwa Irak). Reka turebe ikitubereye kandi cyaduha amahoro, umutozo n’iterambere tutitaye ko gishimisha cyangwa kibabaza abazungu. Gusa ibyo byose tugomba kubikorana ubwenge bwinshi tutabihenuraho kuko tutayobewe ko ari abanyembaraga kandi byanze bikunze tubakenera.
Murakoze
Comments are closed.