Digiqole ad

Mu bihugu bimwe by’Uburayi hakomeje kugaragara ivangura rikorerwa Abayahudi

Kuva aho ibyihebe byiciye abanyamakuru bo muri Charlie Hebdo nyuma umusore w’umusilamu akica Abayahudi hamwe n’abandi bantu yasanze mu iduka ririni riri hafi y’aho Charlie Hebdo yakoreraga, mu  bihugu by’Ubufaransa, Danemarike, habaye ibikorwa by’ubwicanyi no kuvuga amagambo asesereza Abayahudi.

'You Jew' (Wowe Muyahudi!)Aya magambo avangura akunda kuvugwa abwirwa Abyahudi mu  Bufaransa n'Ubwongereza
‘You Jew’ (Wowe Muyahudi!)Aya magambo avangura akunda kuvugwa abwirwa Abyahudi mu Bufaransa n’Ubwongereza

Mu minsi ishize umunyamakuru w’Umuyahudi witwa Zvika Klein yashatse kureba uko abatuye Paris bafata Abayahudi maze yambara ingofero ibaranga ubundi aca mu mihanda y’i Paris.

Kugira ngo azamenye uko abantu bamwitwayeho, yasabye umuntu w’inshuti ye ko yaheka igikapu cyo mu mugongo kiriho camera ntoya iziritse ku buryo bitaroha kuyobona ubundi amujya imbere kugira ngo iyo camera ijye ifotora ibibera inyuma yayo ni ukuvuga ibyabaga kuri Klein.

Ibyamubayeho byamweretse ko Abayahudi batishimiwe mu Bufaransa cyane. Aho yahitaga bamukirikizaga ibitutsi bamwe bakamwita ikimwira, abandi bakamwita icyontazi n’andi mazina atesha agaciro.

Umunyamakuru w’Umwongereza nawe w’Umuyahudi witwa Jonathan Kalmus  nawe yakoze iby ngo arebe uko bigenda.

Aho yacaga abantu bamubonye baravugaga ngo wowe wa Muyahudi we!!

Ubwo umugore we n’abana bari ahantu bakina, abantu baravugaga ngo: “Mwa Bayahudi mwe!! Mwiruke muve aho.”

Ikintu cyababwiraga ko aba banyamakuru bari abayahudi ni ingofero yitwa Kippah ibaranga babaga bambaye.

Jonatham ubwo yatemberega mu Mujyi wa Bradford, umugabo yamaze iminota 13 amaukurikiye amutuka ngo “We Muyahudi.”

Insoresore yasanze hafi aho zaramubwiye ngo: “ Wowe nturi Umusilamu! Wa Muyahudi we taha usubire iwanyu.”

Umujyi wa Bradford utuwemo n’Abasilamu benshi kandi abenshi ntibishimye intambara Israel yagabye muri Palestine umwaka ushize mu cyiswe Operation Protective Edge .

Abize amateka ya za Jenoside bazi ko imvugo itesha agaciro no gukorera urugomo itsinda ry’abantu runaka ari imwe mu ntambwe ziganisha k’ukubatesha agaciro no kuba bazakorerwa Jenoside nk’uko byagenze mu Rwanda ubwo Abatutsi bakorerwaga Jenoside muri 1994 no mu Burayi ubwo Abanazi bikoreraga Abayahudi Jenoside  guhera muri 1935 kugeza muri 1945.

Jonatham Kalmus yambara kappah mbere yo kuzenguruka umujyi wa Bradford mu Bwongereza
Jonatham Kalmus yambara kappah mbere yo kuzenguruka umujyi wa Bradford mu Bwongereza
Umugabo yamaze iminota 13 akurikiye uyu munyamakuru w'Umuyahudi amufotoza telefoni ye
Umugabo yamaze iminota 13 akurikiye uyu munyamakuru w’Umuyahudi amufotoza telefoni ye
Bariya basore bari hakurya babwiye uyu Muyahudi bati:  "Va aho iruka wa Muyahudi we
Bariya basore bari hakurya babwiye uyu Muyahudi bati: “Va aho iruka wa Muyahudi we.”
Jonathan ahi yacaga hose baramutukaga
Jonathan ahi yacaga hose baramutukaga
Aho uyu munyamakuru wo mu Bufaransa witwa Klein yacaga insoresore zaramukobaga
Aho uyu munyamakuru wo mu Bufaransa witwa Klein yacaga insoresore zaramukobaga. Hano zagize ziti: “Twikiniraga humura n’imbwa ntizakurya”
Aho aciye hose baramutukaga
Aho aciye hose baramutukaga

Mailonline

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • ni uko mutazi ivangura n iyica rubozo bakorera abirabura muri isiraheli, sha niba hari aba racists ba mbere babaho muri iyi si ni abisiraheli ,si numva impamvu rero bakumvako bo kuribakorera ari ikibazo,kandi igihe barikorera abandi ntibumveko ari ikibazo,nimbe nabo ni ukubabwira utwo tugambo ngo u jew va aho ngaho,lol ariko muri isiraheli umwirabira akorerwa ibirenze ibyo ,ari leta irabapyinagaza,ndibuka disi ukuntu bateye inkingo ba banuetiyipia bagiye guturayo maze bakababwira ngo ni ukubakingira indwara baba bavanye muri Africa nyamara byari ukubatera urubabuza kubyara baje kubivumbura kera barananiwe kubyara,sha Uwiteka gusa arenganure abandimwe bacu bapyinagazwa muri isiraheli na western countries ,usa,etc

  • Buri wese ajye aba iwabo rero?! Ibi byose ntaho bihuriye n’ibyo twakuriyemo kandi turi iwacu mu rwa Gasabo.

Comments are closed.

en_USEnglish