Digiqole ad

Russia: Umushahara wa Perezida Poutine ugiye kugabanywaho 10%

Perezida w’igihugu cy’Uburusiya Vladimir Poutine yatangaje kuri uyu wa gatanu ko agiye kugabanya umushahara we n’uw’abayobozi bakuru b’igihugu nyua y’aho ubukungu bw’igihugu bwifashe nabi bitewe n’igwa ry’ibiciro bya petrole n’ifaranga ‘Rouble’ ry’icyo gihugu.

Perezida Vladimir Putin
Perezida Vladimir Putin

Kuva tariki ya 1 Werurwe kugera ku ya 31 Ukuboza 2015, imishahara, uwa Perezida Putine, uwa Minisitiri w’Intebe Dmitri Medvedev, uw’Umushinjacyaha Mukuru, Iouri Tchaïka ndetse n’uwa Perezida wa Komite ishinzwe iperereza, Alexandre Bastrikine, izagabanywaho 10%, hagendewe ku iteka rya Perezida ryasinywe kuri uyu wa gatanu tariki 6 Werurwe 2015.

Uku kugabanywa k’umushahara kuzaba no ku bakozi bakora mu biro bya Perezida, ndetse n’abakora ku rwego rwa Minisiteri nk’uko bikubiye mu rindi teka rya Perezida naryo ryasinywe uyu munsi.

Muri Mata 2014, itangazo rya Perezidanse (Kremlin) ryavugaga ko umushahara wa Perezida wikubye inshuro eshatu, nyuma y’aho Perezida Vladimir Putine yari yabisabye mu mwaka wa 2013, amaze gusanga ahari bamwe mu ba minisitiri bamurusha umushahara.

Perezida w’Uburusiya byemejwe ko azajya ahembwa amafaranga y’iwabo ‘rouble’ miliyoni 3,7 ( ama Euro 74 000).

Hashize amezi Uburusiya bwugarijwe n’ikibazo cy’ubukungu budahagaze neza, ahanini bitewe n’ibihano ibihugu by’u Burayi na America byafatiye igihugu nyuma y’intambara zo muri Ucraine, byakurikiwe no kugwa kw’ibiciro bya petrole, ndetse ifaranga rikaba ryaraguyeho ½ .

7sur7

UM– USEKE.RW

11 Comments

  • Iki cyemezo Président POUTINE afashe cyo kugabanya imishahara y’abayobozi bakuru bo mu gihugu cya Rusiya ni icya kigabo.

    Na hano mu Rwanda byari bikwiye ko Nyakubahwa Mukuru w’Igihugu afata icyemezo cyo kugabanya imishahara y’abayobozi bakuru ubona basa naho aribo bigwijeho ibyiza by’igihugu kurusha abandi banyarwanda.

    Rwose hari ubusumbane bukabije mu mishahara y’abakozi ba Leta. Abo hejuru bfata ibya mirenge, naho abo hasi (Professionels) bagafata intica ntikize nyamara bigaragara ko aribo bakora cyane. Kandi nyamara bahahira ku isoko rimwe. Birababaje.

  • @ Kirezi, Ministers bacu bahembwa 1,200,000 wowe urumva bakwiye angahe?

    • Perezida ahemba angahe se?

  • Bakwiye nk aya mwarimu

    • Baziyizire iwacu tubahembe, nta kibazo cy’imishahara y’abayobozi tugira.

  • @ Gusubiza ; uziko usetsa ..,ngo ministers bacu bahembwa 1.200.000 Frw !!!
    Ayo ntiyavamo nayo yakuriza abashyitsi

  • Ibyo imishahara byo ntimubitindeho biragoye kandi birababaje.Naho mu ijuru iwabo w’ umutuzo.

  • Turi kwiSi kko ni Mana ubwayo yivujyira yuko Itatureshyesheje…sinzi ibyo abantu baba barimo tujye duca akenge..dushimire nutwo ducye kko igihe ni gihe Imana Yazadohora.

  • Naba nawe.mu gihe hano biyongereza basanzwe bahembwa za miliyoni kdi babarihira byose naza tva z imodoja hari n abarihirwa byose bakabwrihira n ababatekera mu gihe mwarimu ahembwa 40000drw.nshima ibikorwa ariko hari n ibyo ngaya cyanee.kuba witwa intumwa ya rubanda ukemera guhembwa miliyobi irenga ku.kwezi ubdi ahembwa 40 .bravo ntumwa za rubanda mwe!!!cg kuzandikira zikakwihorera..

  • Gusubiza.iyo ni salaries y abadepite.kdi babarihira n imisoro.ministers bahembwa 2000000.ikinfi kdi gukunda igihugu se ni iki…bibaye ngombwa niyo baba bahembwa 1 millions bikaba ngombwa ko agabanywa yagabanywa.ubwo se wowe ubona ari fair ko bahembwa miliyoni hari abo bikubye inshuro 30?ku kwezi??ubundi imishahara ikwiye kugenwa hakurikijwe frw umuryango uhahisha kukwezi.ubwo wowe uretse no kuyahembwa.nk umuryango ufite abana 3,ukodesha,bagomba kurya,kwiga,kwambara umubyeyi ahembwa 40000 urumva bifite injyana.ubundi salaire de base mu rda yakagombye kuba byibuze 100000frw

  • Muyunzwe ahubwo we ntahembwa menshi bikabije.ahembwa atageze kuri 5!gusa jubarihira amazu,amamodoka,imisoro kdi bahembwa za milioni mu gihe abaturage basanzwe babyirihira kdi badahembwa na 1/4 yabo ukoze average,plus kongererwa 10% every 3 years.I wonder niba ari ukwikunda cg gukunda igihugu.ibyo bya 10% n imisoro n izindi advantages byibuza babyigomwe kuko urebye iby ingenzi barabibakorera ukibaza icyo salaires zabo zibamarite bayigomwe ashobora kongera imjshara y abarimy 100 ukava kubihumbi mirongo ine ukagera kuri 60000 wenda

Comments are closed.

en_USEnglish