Nyaruguru: Hagiye kubakwa imihanda ireshya na Kilometero 200
Ibi byemejwe na Mayor wa Nyaruguru Habitegeko Francois ubwo yatangizaga ukwezi kw’imiyoborere mu Karere ka Nyaruguru mu ntangiriro z’iki cyumweru turangiza, yavuze ko ubu mu mu Karere ayoboye bafite gahunda yo kubaka gukora imihanda mishya ifite uburebure bwa Kilometero 200 harimo n’umwe uzashyirwamo Kabulimbo nk’uko Umukuru w’Igihugu yabisezeranyije abatuye Nyaruguru.
Ngo hazibandwa ku mihanda y’igitaka iri mu mirenge ya Cyahinda, Munini, Ngoma na Kibeho, naho umuhanda wa Kaburimbo uhuza Akarere ka Huye n’aka Nyaruguru watanzwe n’umukuru w’igihugu Paul Kagame ngo niwo uzatangira kubakwa vuba kuko ngo inyigo yawo yarangiye.
Abaturage batabiriye biriya birori babwiye UM– USEKE ko iyi mihanda niyubakwa koko, izabafasha guhahirana no kugenderanira hagati yabo kuko ngo kubura imihanda ikoze neza byadindizaga iterambere ryabo cyane cyane abatuye mu mirenge iri kure ya Kabulimbo.
Aba baturage bakavuga ko umwanya bakoresha bajya cyangwa bava,ku biro by’Akarere ndetse no mu tundi duce tugize Nyaruguru ari munini cyane ku buryo uwafataga urugendo bwamwiriragaho nta kandi kazi akoze kubera uburebure bw’urugendo.
Muhayemungu Anastasie atuye mu murenge wa Busanze, yabwiye Umuseke ko ngo no kugira ngo agere aho uriya muhango wabereye byamusabye kubyuka sa cyenda z’ijoro, ngo imodoka zitwara abagenzi zitinya kujya muri uyu muhanda ugana mu murenge wa Busanze kubera uko uteye.
Niyitegeka Fabien Umuyobozi wungirije mu karere ka Nyaruguru, ushinzwe iterambere ry’ubukungu, yavuze ko mu ngengo y’imari y’umwaka w’2014-2015 bateganyije miliyoni magana abiri z’amafaranga y’u Rwanda yo kuzakoresha mu gutunganya imihanda y’igitaka hatabariwemo umuhanda wa Kaburimbo.
Habitegeko Francois, Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru, yavuze ko mu miyoborere myiza harimo no kwegereza abaturage ibikorwa remezo by’imihanda, amashuri, amashanyarazi, ndetse n’ibitaro ariko ko kuba aka karere gasa n’akari mu cyaro bihangayikishije abaturage ndetse n’abashoramari bifuza gutangiza ibikorwa byabo.
Uyu muhanda wa kaburimbo uzahuza Huye na Nyaruguru niwuzura uzorohereza abaturage mu buhahirane ndetse no koroshya urujya n’uruza rw’abantu bajya cyangwa bava I Kibeho mu ngendo ntagatifu(pelerinages).
MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW-Nyaruguru
7 Comments
Kabisa Nyaruguru ndetse n’Igihugu cyose twishimiye Imiyoborere Myiza iranga Igihugu cyacu
Mzee wacu Paul KAGAME agomba gukomeza akayobora iki Gihugu kuko yagaragaje ko ariwe ubishoboye kubera Ubupfura, Uburere bwiza, Ubutwari, kutavangura abenegihugu, kudatonesha n’izindi ndangagaciro
None can replace a winning team. Kagame ni Umuyobozi kabisa n’amahanga yayobewe ibanga akoresha ariko twe tumuzi tuzi ko abikesha uburere bwiza n’umuryango w’Imfura akomokamo.
Iyi kaburimbo izava ari igikorwa gikomeye ku batuye n’abakorera mu karere ka Nyaruguru. Gusa ikibazo kuriyo ni kimwe : nyaruguru ibikorwa by’ishoramari binini bihari ni inganda z’ibyayi za Mata na Nshili Kivu none nta ba rumwe izageraho. Ariko abazikorera tubaye dushimye n’aho ni intango nziza
Ariko jye narayobewe. Nyamagabe yo ko batajya bahakora imihanda. Hari umuhanda ukenewe cyane kandi wirengagizwa. Umuhanada uva i Musange uhura nujya Kirinda na Birambo wahuranyije umurenge wa musange ko utajya ukorwa ukaba warabaye ibihuru??? Niba mugirango ndabeshya muzahagere murebe. Mubyukuri umuhanda uva Nyamagabe ukanyura Musange ujya Kirinda usibye no kuwushyiramo raterite na Kaburimbo yarikenewemo maze igakomeza ijya Kibuye.
Naho ubundi Musange yaragowe pe!!!! Nta muhanda, ntamashanyarazi, nta namazi!!! Ubwo se bo koko si abanyarwanda????? Kuki babirengagiza??? Abayobozi bose bireba ndabagaye!!
ba mayor ba nyamagabe na karongi bazahure baganire kuri icyo kibazo ndetse na governor munyentwari abibafashemo, rwose ndemeranya nawe ko uyo muhanda wataraganye. Komeza wihangane ibyiza biri imbere
Iyokaburimbo Turayishimyepe Nibindibikorwa Arikose Urenze Iteme Mwashyizemo Amatara. Ese Kutundi Turere Dufite Amakipe Ya Foot Ball Nyaruguru Turabura Iki? Abajuweli Ko Duhari.
Comments are closed.