Digiqole ad

Bwa mbere mu Rwanda hagiye kubera ‘Festival ya cinema’ ihuza ibihugu 11

Ku nshuro ya mbere mu Rwanda hagiye kubera iserukiramuco rya cinema ryiswe “Mashariki Film Festival” rizitabirwa n’ibihugu 11 bikomeye byo ku isi mu bijyanye n’iterambere rya cinema.

Mashariki African Film Festival igiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya mbere
Mashariki African Film Festival igiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya mbere

Muri ibyo bihugu bizitabira iyo festival harimo, Zimbabwe, Suisse, Afurika y’Epfo, Cameroun, Mozambique, Senegal, Uganda, Burundi, Tanzania n’u Rwanda.

Ku wa 08 Werurwe 2015 nibwo hateganyijwe igikorwa cyo gufungura ku mugaragaro iyo festival muri Kigali Serena Hotel. 09 Werurwe 2015 ku rwibutso rukuru rwa Kigali ruri ku Gisozi niho hazakomereza ibyo bikorwa.

Ibyo bikorwa bizazenguruka Intara z’u Rwanda higishwa uburyo bw’imitegurire ya filme ndetse hanerekanwa izagiye zihagararira ibyo bihugu.

Ku itariki ya 10 Werurwe 2015 icyo gikorwa kizakomereza i Nyamagabe, 11 Werurwe 2015 ni Musanze, 12 Werurwe 2015 ni Rubavu, 13 Werurwe 2015 ni Rwamagana.

Mu kiganiro na Umuseke, Aron Niyumwungeri yatangaje ko ari intambwe ikomeye ku bakinnyi ndetse n’abakora ibijyanye cinema mu Rwanda.

Yagize ati “Ntabwo ari ibintu biba byoroshye kubona ibihugu byinshi bikomeye ku isi biza mu gihugu cyawe ngo bagereranye ibikorwa byanyu n’ibyabo.

Kuko byerekana ko ejo n’ejo bundi u Rwanda ruzaba rugeze ku rwego rushimishije muri cinema kimwe nkuko tubona ibindi bihugu bimaze kumenyakana cyane kubera filme”.

Igikorwa cyo gutanga ibihembo kuri filme zizagenda zigaragara ko zakunzwe kurusha izindi, biteganyijwe ko kizaba ku itariki ya 14 Werurwe 2015 muri KCT mu Mujyi wa Kigali aho kwinjira bizaba ari Ubuntu.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish