Digiqole ad

Buri wese ashobora gukira niba ari umukozi

Ubushakashatsi bwakozwe bwerekana ko abantu benshi  biga amashuri bakarangiza bateze akazi ku bandi ariko nk’uko igitabo ‘Ubukire mu biganza byawe’ cyerekana ko buri wese ashobora gukira aramutse akoze kandi akaba afite intego mu buzima.

Buri muntu wese avukana amahirwe y’ubukire kimwe na mugenzi we nk’uko abize ibyerekeye terambere no kwihangira imirimo  babivuga mu gitabo cyitwa ‘Ubukire mu biganza byawe’’ .

Aba banditsi bavuze ko icyabateye kwandi igitabo  gifite umutwe w’amagambo “Ubukire mu biganza byawe’’ ariko ngo gukira bidasaba kuba ukomoka mu muryabngo ukize gusa ahubwo ngo buri wese yabuharanira akabugeraho abaye  azi icyo ashaka kandi afite n’ubushake bwo kukigeraho.

Icyo gitabo  ngo kizafasha abantu kumenya uburyo bwo kwihangira imirimo ndetse bakiteza imbere.

Ni  igitabo cyanditswe mu rurimi rw’Ikinyarwanda kirimo inama zerekena uburyo umuntu yahanga imirimo bityo agaha abandi imirimo, igihugu kikahazamukira.

Impuguke zanditse icyo gitabo zagiye zigaragaza ko umuntu yakwiteza imbere ahereye kuri duke afite kimwe n’ubumenyi afite bityo akaba yakwiteza imbere akaba umukire.

Musonera Manasseh umwe mu banditse iki gitabo yavuze ko nyuma yo guhugura abantu hirya no hino mu ngeri zitandukanye bagenda  bahura n’ikibazo cy’uko abenshi bakenera ibitabo birimo ubumenyi nk’ubwo  ariko ngo ntibiboneke ndetse n’ibibonetse  bikaba biri mu ndimi z’amahanga.

Yagize ati: “Nyuma yo guhura n’ikibazo cy’abantu duhugura  badusaba ko twabashakira  ibitabo bikubiyemo inyigisho zo kwihangira umurimo byanditse mu rurimi  rw’Ikinyarwanda, byatumye tugira umuhati wo kwandika iki gitabo.’’

Icyo gitabo bikaba biteganyijwe ko guhera mu cyumweru gitaha kizaba cyageze ku isoko aho  buri wese azaba akibona ku buryo bumworoheye.

HABINEZA Marcel

UM– USEKE.RW

en_USEnglish