Digiqole ad

Rayon yo izahura na Zamalek nyuma yo gusezerera Panthere du Nde

01 Werurwe 2015 – Mu ntangiriro z’umukino wo kwishyura kuri stade Amahoro kuri iki cyumweru Rayon Sports ntabwo yatinze guha ibyishimo abafana bayo batari batari buzuye stade itsinda igitego cyanasezereye ikipe ya Panthere du Nde yo muri Cameroun muri iyi mikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo. (CAF Confederation Cup).

Cencere na Isaac Muganza bishimira igitego cya mbere cya Rayon
Cencere na Isaac Muganza bishimira igitego cya mbere cya Rayon

Rayon Sports yagiye gukina ifite amahirwe kuko yatsinze umukino ubanza kimwe ku busa bwa Panthere du Nde ubwo yari iwayo mu byumweru bibiri bishize.

Isaac Muganza ku munota wa 10 niwe watsinze igitego uyu munsi gisanga icyatsinzwe na Leon Uwambazimana yatsindiye muri Cameroon.

Umukino igice cya mbere cyaranzwe n’imipira miremire no kutagaragaza ubuhanga mu guhererekanya ku makipe yombi cyarangiye ari ubusa ku busa.

Mu gice cya kabiri amakipe yombi yagerageje gushyira umupira hasi, Panthere du Nde nta buryo bukomeye cyane yabonye bwp gutsinda, cyo kimwe na Rayon Sports, gusa yo abakinnyi nka Isaac Muganza na Peter Otema barekuye amashoti atari macye ku izamu rya Panthere.

Leon Uwambazimana umusore ukina hagati ni umwe mu bigaragaje cyane muri uyu mukino haba mu gusatira ndetse no kugarira.

Umukino warangiye amakipe yombi akigerageza gusatirana ariko ntihagire ireba mu izamu ry’indi kugeza ku munota wa nyuma.

Rayon Sports izahura na Zamalek yo mu Misiri mu kiciro cya kabiri cy’iyi mikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo (CAF Confederation Cup) mu byumweru bibiri biri imbere.

Sosthene Habimana bita Lumumba utoza Rayon Sports yatangaje ko ikipe ya Zamalek bayubaha kubera amateka yayo ariko kandi bagiye kuyitegura kugira ngo bazakore ibishoboka bayisezerere.

Emmanuel Ndoumbe utoza Panthere nyuma y’umukino yemeye ko Rayon imutsinze imurusha, ko ikipe ye ari iyo mu cyaro kandi ari ubwa mbere isohotse, ndetse ko igifite byinshi byo kwiga.

Ndoumbe yatangaje ko umukino Rayon Sports yakinnye muri Cameroon atari wo yakinnye uyu munsi ko iramutse ikinnye nk’uko yakinnye uyu munsi itakwivana imbere y’ikipe ya Zamalek.

Ikipe ya Rayon Sports yabanjemo
Ikipe ya Rayon Sports yabanjemo
Panthere de Nde nibwo bwa mbere igiye mu marushanwa mpuzamahanga
Panthere de Nde nibwo bwa mbere igiye mu marushanwa mpuzamahanga
Umukino wayobowe n'abasifuzi bo muri Kenya
Umukino wayobowe n’abasifuzi bo muri Kenya
Abakinnyi ba Rayon babanje ku gatebe k'abasimbura
Abakinnyi ba Rayon babanje ku gatebe k’abasimbura
Aba Panthere de Nde
Aba Panthere de Nde
Rayon Sports yasatiriye izamu rya Panthere
Rayon Sports yasatiriye izamu rya Panthere
Abafana ba Rayon mu byishimo
Abafana ba Rayon mu byishimo

Jean Paul NKURUNZIZA
UM– USEKE.RW

7 Comments

  • Ohhh Rayon!

  • Utyooooooo

  • udufoto 5 gusa!!!!ibi si iby’umuseke.rw mba mbaroga…izo camera ntizikoraaaa bite??

  • courage muzarebe ko mwakikura mu Misiri kuko amakipe yaho arakomera cyane mukomeze mushyiremo akabaraga mu myitozo imana izabajye imbere

  • aho bahungu nkunda

  • Icyo nababwira ko ni uko ubu muri Africa nta kipe yakwihandagaza ngo yatsinda indi bidasanzwe bikina.

    Rayon Sports muri Africa irazwi kandi iratinywa bihagije. Ibyo byonyine birahagije. Kubyerekeye Zamalek, nta gitangaza kirimo gusezererwa na Rayon Sports.

    Dore inzira yoroshye

    1. Abakinnyi ba Rayon benshi ni abasore. Bakeneye gusa imyitozo ibananura ingingo kenshi. Ibi ni akazi k’umutoza niba atabizi Rayon ishake umutoza w’ikiraka amwumnagire mu gihe ikiri muri aya marushanwa.
    2. Ku bijyanye n’ubusatirizi, hakwiye technique zihariye kuri Peter na Muganza kuko nibo ikipe itegerejeho ibitego.
    3. Kawunga ni umukinnyi umaze kwigaragaza akeneye physique na tactique nyinshi ubundi ashoboye hose. Ntaguhuzagurikia ngo ashobora kwicazwa ku gatebe. Ndetse no muri chamopionnat ntakwiye kwicara kuko bariya bacanshuro baza guhenda amakipe yacu ntacyo babarusha bazabanze bicare baboneko atari ba kamara.
    4. Faustin ni wa wundi wa kera, formes zose zirahari. So nta kibazo na kimwe kikiri muri défense kereka gutoza Moses nawe akaba yasimbura Emmanuel bibaye ngombwa kuko amurusha taille gusa.
    5. Kwigirira ikizere. Ariko muzagishe inama Gomez azi gushishoza. Yari yahanuye ko muzakuramo Panthère.

  • Nimbe namw mubonye udufoto dutanu naho nkatwe batashyizeho nakamwe gusa tuvuge iki…….

Comments are closed.

en_USEnglish